Digiqole ad

Abana b’ingagi 22 nibo bazitwa amazina

Musanze – Ku itariki ya 18 ukwezi kwa gatandatu, nibwo mu Rwanda hazaba umuhango wo kwita abana b’ingagi izina. Uyu muhango ukazabera mu Kinigi mu karere ka Musanze intara y’Amajyaraguru. Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya karindwi mu Rwanda, abana b’ingagi bagera kuri 22 niboazahabwa amazina.  Muri aba bana uko 22 babiri muri bo akaba ari impanga.

22 B'ingagi bagiye kwitwa amazina
22 B'ingagi bagiye kwitwa amazina

Kuva mu mwaka wa 2003, ingagi zo muri pariki y’ibirunga ihuriweho n’u Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya kongo zariyongereye cyane. Zavuye kuri 380 zigera kuri 480. Izi ngagi zikaba ngo zigira uruhare runini mu kwinjiza amafaranga mu kigega k’igihugu. Mu mwaka wa 2010, amafaranga yishyuwe n’abasuye pariki z’igihugu agera kuri miliyari 500 z’amafaranga y’ u Rwanda.  90% by’aya mafaranga akaba yarishyuwe n’abashakaga kureba ingagi gusa.

Kuri ubu ikibazo gisigaye ngo akaba ariko abanyarwanda bitabira  kuzireba bacyiri bacye cyane kandi basabwa gutanga amafaranga macye cyane ugereranyije n’abanyamahanga. Mu gihe abanyarwanda basabwa kwishyura amafaranga ibihumbi makumyabiri (20 000frs) y’amanyarwanda, abanyamahanga bo basabwa kwishyura amadorari (dollars) 500 ahwanye n’amafaranga agera ku bihumbi 300 mu manyarwanda.

Claire Akamanzi, umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere RDB, avuga ko kwita izina byatumye ingagi zihabwa agaciro cyane. Ati : ‘Abanyamahanga barushijeho kuza kuzireba kandi abanyarwanda baturiye pariki y’ibirunga barushaho kuzibanira neza.’

Akamanzi akomeza avuga ko umuhango w’uyu mwaka  uzashingira cyane ku kubumbatira ibimaze kugerwaho baruhaho gushaka uko umusaruro uva muri izo ngagi warushaho kugirira akamaro abaturage baturiye pariki y’ibirunga.

Rica Rwigamba, umuyobozi muri RDB, w’ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga amapariki, avuga ko hari imishinga iki kigo cyubatse igamije kunganira abaturage.

Rwigamba ati : ‘Hari ibigega bitega amazi y’imvura mu mirenge ya Rugarama na Gahunga mu harere ka Burera. Hari inzu zo gukoreramo no gucuruza ibihangano by’ubukorikori mu kinigi na Nyange mu karere ka Musanze ndetse n’inzu zo gucururizamo zubakiwe abaturage mu murenge wa kinigi akarere ka Musanze’

Rwigamba akomeza avuga ko ubu hamaze kubakwa ibigega 52 byo mu ngo  ndetse n’ibindi bine binini bya litiro ibihumbi 80 mu mirenge ya Rugarama na Gahunga.

Iyi mishinga yose ikaba izatahwa tariki ya 16 Kamena 2011, mbere y’uko umuhango nyirizina wo kwita izina ugera.

Kuva mu mwaka wa 2005, imishinga nk’iyi imaze gutwara amafarangara y’amanyarwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 41.

Ferdinand Uwimana

Umuseke.com

 

 

 

 

 

en_USEnglish