Mu bufaransa niho igikombe kitaregukanwa
Ikipe ya Lille ishobora kurara iciye inzira y’aho igikombe kizanyura mu gihugu cy’Ubufaransa, nyuma yo gutwara igikombe cy’igihugu(coupe de France).
bundes liga English premier ligue La Liga
Nyuma y’igihe kirekire muri shampiyona mu gihugu cy’Ubufaransa amakipe abanza 4 yose afite amahirwe yo kwegukana igikombe, kuri uyu munsi umukino uhuza Lille ya mbere ku rutonde rw’agateganyo ndetse na Sochaux ya 6, ugatangira saa mbiri z’umugoroba ushobora kuza kurangira ugaragaje ikipe igikombe kizerekeramo
Ku ruhande rw’ikipe ya Lille, ni akaryo ko gutwara igikombe cya kabiri nyuma yo gutwara igikombe cy’igihugu ku wagatandatu washize batsinze Paris Saint Germain kimwe kuri 0. Ikindi gikombe baramutse bagitwaye byaba ari ku nshuro ya kabiri iyi kipe yaba itwaye ibikombe bibiri mu mwaka umwe nyuma yo kubikora mu 1946. Ikipe ya Lille ubu irahabwa aya mahirwe nyuma y’aho mukeba Olympique de Marseille yari ifite amahirwe yo kuba yayisatira kuwagatandatu washize ubwo yari gutsinda Lorient, nyamara bikarangira baguye miswi y’ibitego 2-2.
Yohan Cabaye ,umwe mu basore b’umutoza Rudi Garcia yagize ati : « Nyuma yo kwitwara neza muri uyu mukino tukawutsinda, ntitubadutwaye igikombe. Ariko 90% turaba tugikozaho imitwe y’intoki.Uyu mukinnyi yanongeyehoko ibanga nta rindi ari uko umukinnyi wese yakinaga azi ko ashaka kwegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya gatatu.
Umutoza Rudi Garcia wa Lille we ngo ikizere ni cyose cyo gutwara ikindi gikombe .Yagize ati: «Ntekerezako bishoboka.Twawtaye igikombe, bityo byaduteye inyota yo gutwara ikindi.»
Gusa ikipe ya Sochaux nayo ngo ntabwo ari insina ngufi, yize insinzi ku kibuga cya Lille. Marvin Martin, umukinyi ufatwa nk’umwe mu batanze imipira myinshi yabyara igitego aho mu Bufaransa ati : « Tugiye mu majyaruguru y’igihugu gushaka amanota. Sochaux ni ikipe ikomeye. »Francis Gillot utoza Sochaux we ati : « Dutsinze Lille, ntabwo twaba dutsindiye Marseille ahubwo twaba tubonye itiki yo gukina imikino y’igikombe cy’Uburayi. »Kuri uyu munsi hateganyijwe undi mukino ukomeye uza guhuza Bordeaux na PSG ugatangirira rimwe n’uwa Lille.
Igikombe cya shampiyona y’abafaransa
Uretse mu Bufaransa byatinze gusobanuka, ahandi mu mashampiyona akomeye ibikombe byabonye bene byo. Mu Bwongereza Manchester yakegukanye mu mateka yayo ku nshuro ya 19 iba isize Liverpool ho inshuro 1. Mu Budage Borusiya Dortumundi ya Jürgen Klopp yaragitwaye ku nshuro ya 7 kuva yashingwa mu 1909. Muri Esipanye Barcelona yacyegukanye ubwo yanganyaga na Levante 1-1 imaze kwenurira Real Madrid. Mu Butaliyani na ho cyamaze kubona nyiracyo ariwe Milan Ac yacyegukanye ku nshuro ya 18.
Gusa amakipe amwe twari tumenyere uyu mwaka ashobora kuzagaruka mu kiciro cyambere mu mkaka uzakurikira uyu utaha nka Monaco, Lens ndetse na Arles-Avignon za nyuma mu Bufaransa ; West Ham Utd, Blackpool FC yewe na Wigan Athletic zisoza urutonde mu Bwongereza. Muri Esipanye aya makipe atatu afite amahirwe yo kumanuka: Real Saragosse, Hercules na Almeria.
HATANGIMANA Ange Eric
umuseke.com