Digiqole ad

Abahanzi Nyarwanda bazahatanira 'Groove Awards 2013' bamenyekanye

Groove Awards, amarushanwa y’abahanzi ba Gospel abera mu gihugu cya Kenya ku bufatanye n’umuryango wigenga wa Skiza agashamika ka Safaricom, kuri uyu wa Kabiri n’ijoro yatangaje abahanzi bahatanira kuzatorwamo abazegukana ibihembo mu byiciro 29 biyagize, harimo n’Abanyarwanda.

Gaby uri mu bazitabira aya marushanwa
Gaby uri mu bazitabira aya marushanwa

ibi bikaba byabaye mu ijoro ryo kwemeza uru rutonde ryabereye i Nairobi muri Kenya mu nzu ya Museum Hill, Louis Leakey Auditorium kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Nk’uko Moriah Entertainment Group ihagararariye aya marushanwa mu Rwanda no mu Burundi binyuze ku rubuga rwa interineti ibivuga rusanzwe ngo abahanzi batandatu baturuka mu Rwanda, batowe ni Bahati Alphonse, Gaby Ireene Kamanzi, Theo Uwiringiye, Tonzi, Kabaganza Liliane na Bizimana Patient.

Aba bahanzi nyarwanda batoranyijwe mu bandi benshi bari kumwe ku rutonde rw’abahanzi benshi bo mu Rwanda baririmba Gospel nk’uko uru rubuga rwa wwww.rwandagospel.com rubivuga. Muri bo hakazatorwamo umuhanzi umwe uzaba umuhanzi wa Gospel w’umwaka wa 2013 mu Rwanda, ari nawe uzahembwa.

Uyu muhanzi akazamenyekana binyuze mu matora azaba hifashishijwe kohereza ubutumwa bugufi (SMS) ndetse no kuri internet kuri www.grooveawards.co.ke yewe ubu ukaba ushobora no gutora unyuze kuri www.facebook.com/grooveaward/app_137541772984354 dore ko amatora yatangiye.

Naho kuri SMS bizakorerwa kubari muri Kenya gusa aho ayo marushanwa ategurirwa akanabera binyuze ku murongo w’itumannaho wa Safaricom umuterankunga mukuru wa Groove Awards.

Hazatangazwa abahanzi batsinze kuwa mbere Kamena 2013, nyuma y’ibikorwa bitandukanye abahatana bazitabira birimo gusura no gufasha abatishoboye n’impfubyi bo mu gihugu cya Kenya yewe no kuzenguruka icyo gihugu mu bitaramo bitandukanye.

Kuva muri 2004, abahanzi barenga igihumbi bagiye bahamagarwa muri aya marushanwa. Abarenga 150 bahawe igihembo cya Groove Awards bashimirwa impano yabo ya Gospel.

Kanyamibwa Patrick
UM– USEKE.COM

 

 

0 Comment

  • ayamarushanwa nibanga rikomeye cyane kuko bishoboka kuba bikorwa numuntu umwe kandi uba mu rwanda harya abazamuka bazazamuka ryari ntibyakorewe kenya ahubwo byakorewe mubwihereho gospel ntago izatera imbere hakirimo abantu batavugisha ukuri icyo nicyogitekerezo mfite

Comments are closed.

en_USEnglish