Musanze: Umuhanda ugana ku rugomero rwa Mukungwa wangiritse
Umuhanda werekeza ku rugomero rwa Mukungwa ruherereye mu Karere ka Musanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya karindwi Gicurasi 2013 wari wangiritse ku buryo nta modoka yabashaga kugenda.
Uyu muhanda wari wahagaritse urujya n’uruza rw’imodoka zitandukanye zirimo izijyana mazutu kuri uru rugomero kugira ngo rubashe gutanga amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu.
Abaturage batuye hafi y’uyu muhanda wangiritse bavuga ko kwangirika kwawo byatewe n’amazi yinjiye mu muhanda aturutse mu murima uri haruguru agenda awinjiramo bituma ugenda wika gahoro gahoro kugeza ubwo muri iki gitondo imodoka zitabashaka kuhatambuka.
Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko bari bafite ubwoba ko umuriro ushobora kuza kubura ahantu hatandukanye ngo kuko nta handi imdoka zijyana mazutu kuri Mukungwa zashoboraga guca.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze , abaturage bfatanyije na EWSA bahise bihutira gushaka umuti wihuse kuri iki kibazo bazana itaka n’amabuye kugira ngo imodoka ziwerekezamo zibashe gutambuka.
Gusa ariko ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhoza uyu muhanda ubarizwamo buvuga ko mu minsi iri imbere uyu muhanda uzashakirwa igisubizo kirambye kirimo kuba hakubakwa ikiraro.
Hari hashize igihe cyingana n’icyumweru uyu muhanda ugaragaza ko ufite ikibazo ariko muri iki gitondo nibwo wangiritse bigatuma ingendo zihagarara.
Urugomero rwa Mukungwa ruri mu murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze intara y’Amajyaruguru rutanga umuriro w’amashanyarazi mu bice byinshi by’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’iby’Umujyi wa Kigali.
UM– USEKE.COM
0 Comment
Hakwiye gushyirwaho Itsinda ry’inzobere rizarebera hamwe inyigo y’ubutaka bwa Musanze, kuko imihanda yaho ikomeje gteza ibibazo, kandi ipfa ku buryo bujya gusa.
Strongly agree with you Cyubahiro.
this might be caused by oversaturated clay subgrade. a deep study is recommended to be done.
Aha hantu ndahazi,uyu muhanda wari umaze igihe waritse,ahubwo bari barakerewe kuwusana,bategereza byacitse.Ikindi urugomero rwa MUKUNGWA ruherereye mu Murenge wa GACACA,Akagali ka KABIRIZI,uMUDUGUDU wa MUKUNGWA,akarere ka MUSANZE.Uwanditse inkuru avuga ko ari mu murenge wa MUHOZA,MUKUNGWA yubatse yibeshye.
Comments are closed.