ICTR: Ibyo kohereza Munyagishari mu Rwanda byasubiwemo
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha muri Tanzania (ICTR) rwasabye Ubushinjacyaha bwarwo gusubiramo icyifuzo rwari rwagejejweho cyo kohereza mu Rwanda Munyagishari Bernard ukekwaho ibyaha bitandukanye byibasiye inyoko muntu, gutegura no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.
Siboyintore Jean Bosco, Umuyobozi mukuru ushinzwe gushakisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baba hanze y’igihugu mu bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika, yatangarije Umuseke.com ko nyuma y’uko ubushinjacyaha bwa ICTR busabiye ko Munyagishari yoherezwa mu Rwanda akaba ariho aburanira, urukiko rwahise rusaba ko ubushinjacyaha bwasubiramo ubu busabe bugakuramo ibyaha bimwe na bimwe cyane cyane icyaha cyo kurema umutwe w’ubugizi bwa nabi bitarenze tariki 13 Gicurasi (ukwezi turimo) urukiko rukabona kwicara rukabyigaho.
Siboyintore asanga ntawahita yemeza ko byanze bikunze Munyagishari azoherezwa mu Rwanda kuko ubushinjacyaha buramutse butubahirije icyo urukiko rubusaba atakoherezwa, ibyo urukiko rwasabye ubushinjacyaha kandi ngo ntibijuririrwa, ni nayo mpamvu ubushinjacyaha bugomba kubyubahiriza.
Tumubajije niba bitazagabanya uburemere bw’ibyaha Munyagishari akekwaho,Siboyintore yagize ati: “Ruriya rukiko rufite ibyaha rumukurikiranyeho, niyoherezwa mu Rwanda nibyo natwe tuzakurikiza, ibyo rumushinja ntacyo twahinduraho.”
Munyagishari yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi mu mwaka wa 2005, ndetse Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziza kumushyiriraho miliyoni 3 z’amadorari ku muntu uzamufata.
Yatawe muri yombi muri Gicurasi 2011 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yoherezwa Arusha muri Nyakanga 2011.
Munyagishari akekwaho kuba yaragize uruhare mu itegurwa rya Jenoside, kurema imitwe, gufata abagore ku ngufu , ibyaha byibasiye inyoko muntu no kuba nawe ubwe yarakoze Jenoside cyane cyane mucyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi aho yari mukuru wa MRND, akaba na Perezida w’interahamwe kugeza mu mwaka w’1994.
Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.COM