RDC: Abarimu bahagaritse akazi barega M23
Kuri uyu wa mbere tarili 6/5/2013 abarimu bigisha mu mashuri Gatulika ari mu gace ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyarugu muri Congo kinshasa bahagaritse imirimo yabo bajya mu myigarambyo kubera ikibazo cy’ishimutwa ry’umuyobozi mukuru w’amashuri muri aka gace Gratien Bahati.
Abashimuse uyu mugabo basaba ingurane y’amafaranga y’ Amarika ibihumbi 20, Peresida wa sosiyete sivile muri aka gace Thomas D’Acquin Muiti atunga agatoki abarwanyi ba M23 avuga ko ari bo bashimuse uyu mugabo Bahati nk’uko radiyo okapi ikorera muri iki gihugu ibitangaza.
Abaturage bo muri aka gace baratakamba basaba umuryango mpuzamahanga kugira icyo bakora ku barwanyi ba M23 bakomeje gukora ibikorwa by’iterabwoba muri aka gace.
Sosiyete Sivile kandi yemeza ko ngo M23 iherutse no gushimuta umuyobozi ushinzwe amazi n’amashanyarazi mu gace ka Rutshuru warekuwe ari uko hatanzwe ibihumbi bitatu by’amadorali y’Amerika.
Umuyobozi mushya wa M23 muri aka gace avuga ko ntaho bahuriye n’iki gikorwa ahubwo ko uyu mugabo ashobora kuba yarashimuswe n’umutwe uharanira inyungu z’abaturage ba Congo FDIPC nawo ukorera muri ako gace.
Umuvugizi wa FDIPC Jackson Haburenye atera utwatsi ibyo M23 ibarega avuga ko ubushimusi bwakorewe mu gace kabo, akavuga ko abashimuse uwo mwarimo ari abagenzura ahitwa Bitumbi, agace nako kari mu maboko y’u mutwe wa M23 .
UM– USEKE.COM