Huye:Uruzinduko rwa Perezida Kagame
Huye: Uruzinduko rwa perezida Kagame, igisubizo ku bibazo bya bamwe.
Kuri uyu wa 16 Gicurasi 2011 nibwo biteganijwe ko perezida Kagame ari bugirire uruzinduko mu karere ka Huye ho mu ntara y’amajyepfo. Uretse kuba ari buganire n’abanyeshuri ndetse n’abarezi bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ibarizwa muri aka karere, ari bunatahe ku mugaragaro inzu izigirwamo iby’ikoranabuhanga ICT yari imaze iminsi yubakwa muri iyi kaminuza. Biteganijwe kandi ko azanataha ku mugaragaro isoko rya kijyambere ry’umujyi wa Butare riherutse kuzura nyuma y’igihe gisaga umwaka ryubakwa urugendo rwe rukanakomereza mu karere ka Nyanza nako ko muri iyi ntara.
Abanyeshuri b’i Ruhande biteze ko perezida Kagame hari icyo azavuga ku bibazo bafite.
Uruzinduko rwa perezida Kagame muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ruje nyuma y’uko abanyeshuri bo muri iyi kaminuza batasibye kugaragaza ingorane z’ubuzima buhenze bukomoka ku impinduka zirimo ikurwaho ry’ amafaranga y’inguzanyo (bourse) ndetse n’amafaranga agenewe gukora ubushakashatsi bamwe banemeza ko byagize ingaruka mbi ku myigire yabo bidasize n’ireme ry’uburezi baje kurahura muri iyi kaminuza.
Kuri ubu abanyeshuri barangiza amasomo muri iyi kaminuza bavuga ko kimwe mu mbogamizi bahura nazo harimo kuba batagihabwa amafaranga yo kwifashisha bakora ubushakashatsi. Bamwe kubw’ubushobozi buke bahisemo gukorera hafi cyane rimwe na rimwe bagakora ibiboroheye. Uretse Habiyaremye Pierre wadutangarije ko we bitamworohera kugera ku byibanze akeneye nko kugera aho agomba gukorera ubushakashatsi, gukoresha igitabo n’ibindi abandi bavuga ko bacungana n’amafaranga bafite bityo bakabangamirwa mu gukora ubushakashatsi bufatika ku rwego rwa kaminuza.
Hakimara gufatwa icyemezo cyo gukuraho amafaranga y’inguzanyo y’ibihumbi 25 yo kubatunga mu ntangiriro z’uyu mwaka, abanyeshuri batishoboye hafatiwe ku byavuye mu budehe baje kwemererwa gukomeza kuyahabwa bakaba batarageraga no kuri 30 ku ijana by’abafashwaga bose. Nyuma yo gusaba ko nabo bafashwa, abandi banyeshuri baje gusurwa mu ngo zabo n’abayobozi abagaragaye ko basanze batifashije bongerwaho kuri uru rutonde rw’abafashwa.
Hagati aho muri kaminuza nkuru y’u Rwanda nk’uko bitangazwa na ba nyiri ubwite ndetse n’ubuyobozi bw’umuryango rusange w’abayigamo, NURSU, hari abagera ku magana bibuze ku rutonde rw’abagombaga hufashwa bitewe n’uko batagaragaye kuri lisiti z’abahabwa buruse zatanzwe n’ikigega SFAR gitera inkunga banyeshuri.
Bamwe muri bo baganiriye n’Umuseke.com batangaza ko hamwe bagiye bangirwa gushyirwa ku migereka babwirwa n’ubuyobozi ko ntacyo bwahindura ku rutonde bwahawe.
Aba bose kimwe n’abandi basanze bishoboye, ubu barasabwa kwishyura imyenda bafashe ku iturufu y’uko bazahabwa buruse. Haba muri resitora, kuba mu macumbi bya kaminuza n’indi myenda bafashe hanze mu gihe cy’amzi ane ashize uhereye mu kwezi kwa mutarama uyu mwaka.
Nyamara ariko amategeko y’iyi kaminuza ntawe yemerera guhabwa serivisi nko kubona ibyangombwa, gukora ibizamini n’ibindi igihe ayifitiye umwenda. Ibi kuri bamwe bavuga ko batishoboye kandi batari mu bazafashwa biturutse ku mpamvu twavuze haruguru batangaza ko basanga batazoroherwa aho batanasiba gusaba ko leta yakwiga ikibazo cyabo.
Ku ruhande rwa kaminuza yo itangaza ko umunyeshuri wese utagaragara ku rutonde rw’abazafashwa agomba kwihutira kwishyura kaminuza imyenda yose ayibereyemo haba amacumbi no kwishyura resitora kubarara bakanarya muri kaminuza. Runyange Medard, umuyobozi ushinzwe ibibazo by’abanyeshuri (Dean of students) yagize ati “Utagaragara kuri ruriya rutonde rw’abazakomeza guhabwa ariya mafaranga ibihumbi 25 ni ukuvuga ko yifashije, agomba kwishyura imyenda yose arimo kaminuza kandi akanakomeza kwiyishyurira resitora n’amacumbi.”
Ibi bibazo n’ibindi bitandukanye abanyeshuri bo muri iyi kaminuza bakunze kugaragaza ko bikomeje gusubiza hasi ireme ry’uburezi batangaza ko biri mubyo biteguye ko umukuru w’igihugu Paul Kagame yazagira icyo abivugaho.
Kuwa 22 Kanama mu mwaka w’2009 nibwo perezida Kagame aheruka gusura Kaminuza nkuru y’u Rwanda aho mu ijambo rye icyumvikanye kurusha ibindi ari ireme ry’uburezi riri hasi ku basohoka muri iyi kaminuza ubusanzwe yakagombye kuba indorerwamo y’igihugu.
Johnson Kanamugire
Umuseke.com
2 Comments
nyakubahwa perezida rwose akomeye kwegera abaturage mu rwanda hose, ibi rwose ntako bisa, kandi byishimirwa na bose. mukomereze aho nyakubahwa.
Birashimishije kubw’uruzindo rwa nyakubahwa Perezida wa Repubulika kandi ikigaragara nuko hari byinshi bikemukira aho agiye kandi bidatinze! Turshima rero izo ngendo ziganjemo bimwe mubisubizo by’abanyarwanda!
Imana igufahse muri izo ngendo!!
Comments are closed.