Digiqole ad

Inkomoko y’injyana ikunzwe na benshi ’AZONTO'

Afurika kimwe n’indi migabane igize isi, nayo ifite umwihariko kunjyana z’umuziki zifite inkomoko muri Afurika, zimwe zagiye zimenyekana cyane, akenshi ugasanga zifatwa nka gakondo z’ibihugu bitandukanye.

uko bamwe baba babyina
uko bamwe baba babyina

Usibye nko kuba hari injyana za Afurika zizwi cyane nka Afro beat, AfroJazz, Afro fank, hari n’izindi z’umwihariko ku Turere, n’Ibihugu bitandukanye, aho twumva nka bongo flava muri Tanzania, genge n’injyaruwa muri Kenya, Kadonkamu muri Uganda n’izindi n’izindi, hari kandi n’ubushakashatsi bugaragaza ko injyana zifite inkomoko n’umwimerere wa kinyafurika zishobora kugera ku bihumbi isanga32.

Gusa kuri ubu hari izindi twakwita ko ari nshya, kuko aribwo zitangiye kugenda zimenyeka , n’ubwo bwose na mbere zabaga zihari.

kugeza n’ubu bamwe mu bakunzi b’umuziki bakaba batazi ko hari ubundi bwoko bw’injyana zikomoka muri Afurika, ndetse zishobora guhurirwaho n’abahanzi benshi.

Kuri uyu munsi tukaba twifuje kubabwira kuri zimwe muri izo njyana, abantu badakunze gusobanukirwa inkomoko yazo , tukaba twabahitiyemo iyitwa Azonto.

Azonto ni ubwoko bw’umuziki ndetse n’imbyino bukomoka muri Ghana. Iyo mbyino ikaba igizwe no kubyinisha amaboko ukora ibimenyetso bifite icyo bisobanuye mu buzima bwa muntu.

Yatangiye abayibyina babyina ikintu kimwe , ibintu bibiri gusa bakora ‘movement’, ariko ubu yabaye ikintu kigizwe n’ibyino nyinshi ku buryo hari n’abakoresha gusimbuka, kwikaraga, cyangwa n’ibindi wakwita ko ari amasiporo mu gihe babyina iyi njyana.

Azonto kimwe n’izindi mbyino Nyafurika zitari nke, hazamo guhina amavi no kuzunguza amatako. Bimwe mu bimenyetso ababyina Azonto bakunze gukora n’amaboko yabo, harimo gutwara, gutera amakofe, gusa naho uri kwiyuhagira cg kwisiga, gusokoza, gukina umukino runaka, koga n’ibindi.

Muri rusange iyi mbyino ifite aho ihuriye no guhanga udushya ndetse n’umutima cg imyitwarire iranga abanyeghana, dore ko ibi byose bikunze kujyana n’isura yishimye, bisa n’aho umuntu ubyina Azonto aba arimo guseka. Ni ihuriro ry`imbyino gakondo zikomoka muri Ghana zirimo n’imico mishya yo mu bihugu by`afurika y`Iburengerazuba.

Iri jambo Azonto cyane rituruka ku ijambo rikunze gukoreshwa ku mihanda yo muri Ghana cg (slang) zo muri Ghana ryitwa Abontoa, aho rikoreshwa bashaka kuvuga umukobwa wanduye wo kumuhanda cyangwa uwo twakwita ikirara cy`umukobwa, rikaba ryarafashwe kugirango risobanure imbyino zibyinwa mundirimbo zifite injyana yihuta cyane, ndetse zikajyana n’umuvuduko wiyo njyana by`umwihariko zikomoka muri Ghana.

Urugero, ijambo Azonto cyangwa Abontoa ryakoreshejwe cyane muri Ghana muri za 90, mu gihe babaga bashaka guserereza cyangwa gusesereza abanyeshuri b’abakobwa babaga badakunzwe mu kigo,iri jambo ryaje gutangira gukoreshwa kuva icyo gihe kugeza na n’ubu.

iri jambo kandi ryaje gutangira kwitirwa imbyino biturutse mu mashuri makuru, biza gukura kugeza aho byaje kuba nka virusi muri 2011, biza no gutuma Azonto iba imbyino gakondo yambere muri Ghana, yabashije kugaragara kurwego mpuzamahanga.

Ibi byatumye kandi bamwe mu banyamuziki b’ibindi bihugu, batangira gukoresha iyi mbyino nk’iyabo, ndetse hakaba n’abagiye basa n’aho bayiyitirira. Kuri ubu abahanzi bakomeye ku isi, batangiye kugenda nabo bayikoresha.

Urugero:

Kelly Hilson ubwo yazaga muri Nigeria yaririmbye anabyina indirimbo ya Fuse od g yitwa Azonto.

Chris brown ubwo yasuragaGhana na Nigeria muntangiriro z`uyu mwaka, yabyinnye iyi mbyino ndetse avuga ko anayikunda nk`imwe mu mbyino zikomoka muri Nigeria. Ati:” iyi mbyino nayimenye bwa mbere nyeretswe numuhanzi wo muri Nigeria witwa WIZKID”. Abanyeghana ntibigeze bumvikana nawe, doreko irijambo barifashe nk’iry’umuntu uvuga ibyo atazi.

Bamwe mubahanzi bagiye bamenyekana mu gukora indirimbo zifite iyi njyana ari nayo mbyino izigize ni nka:

Indirimbo Umuhanzi
You Go Kill Me Sarkodie ft E.L
Dangerous Sarkodie
Zooze Koo Maanu ft No-Tyme
Move To The Gyal Dem Donae’o Feat Sarkodie
Lapaz Toyota Guru
Aboodatoi Gasmilla
Twame Lala Stay jay
Obuu Mo E.L.
Kaluu E.L.
Yenko Nkoaa Eduwodzi Feat Stay J
Azonto Fuse ODG Feat Tiffany
Kolom Buk Bak
Sokode Keche
Azonto Ghost Criss Waddle
Aluguntugui Keche
Moko Ni 4 x 4
Antenna Fuse ODG
Seke Dr Slim ft Double
Ayi Criss Waddle ft Bisa Kdei
Azonto Freestyle Wizkid
 

Muzogere Plaisir
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Azonto

Comments are closed.

en_USEnglish