Digiqole ad

Jeannette Kagame n’umuyobozi wa UNAIDS basuye ibitaro bya Polisi

Kuri uyu wa mbere tariki 6/5/2013 Madamu wa perezida w’u Rwanda Jeannete Kagame n’ Umuyobozi mukuru w’ Ishami ry’ umuryango w’Abibumbye rirwanya Sida, ONU SIDA/ UNAID Michel Sidibe basuye ibitaro bya polisi y’igihugu biherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali.

Jeannete Kagame na Sidibe bagaragarije urugwiro abana bavukiye muri iki kigo
Jeannete Kagame na Sidibe bagaragarije urugwiro abana bavukiye muri iki kigo

Uru ruzinduko rw’aba bayobozi ahanini rwari rushingiye ku kureba ubufasha buhabwa abagana ibi bitaro harimo ababyeyi babana n’ ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bafashwa mu kubyara abana batanduye, servise za ‘Isange One Stop Center’ na Family Package Program nk’uko urubuga rwa polisi rubivuga.

(CP) Komiseri wa Polisi Dr. Daniel Nyamwasa, Umuyobozi w’ibitaro wakiriye abari bitabiriye uru ruzinduko akabatembereza bimwe mu bice bigize ibi bitaro birimo aho babyarira, avuga ko kuva ‘Isange Stop Center’ yatangira muri 2009 itahwemye gutanga ubufasha kubahura n’ikibazo cy’ ihohoterwa. Kuri ubu bakaba bamaze kwakira abagera ku bihumbi 5216 baje bahohotewe mu buryo butandukanye haba ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa iryo mu ngo.

Jeannete Kagame na Sidibe bareba ibyo abagore bo muru Family Package bakora.
Jeannete Kagame na Sidibe bareba ibyo abagore bo muru Family Package bakora.

Dr.Nyamwasa yavuze ko atari abagore bahohoterwa gusa ngo kuko n’abagabo bakorerwa ihohoterwa aho 31% by’ abagana iri ishami bahohotewe ari igitsina gabo harimo n’ abana b’abahungu bari munsi y’ imyaka itanu.

Dr.Nyamwasa yakomeje avuga ko gahunda ya ‘Family Package Program’, yashyizweho mu mwaka w’ 2002 mu rwego rwo gufasha ababana n’ ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bahabwa imiti ibafasha kugabanya ubukana bwayo, bakanafashwa mu kuba babyara abana badafite ubwandu.

Asuhuza Umwana wari kuri ibi bitaro
Asuhuza Umwana wari kuri ibi bitaro

Avuga ko iyi gahunda imaze kwitabirwa n’imiryango igera kuri 378 aho banabafasha kwiteza imbere bakora ibikorwa bitandukanye irimo kuboha , kudoda no gucuruza ‘Cantine’.

Michel Sidibe Umuyobozi mukuru w’ Ishami ry’ umuryango w’ Abibumbye rirwanya SIDA, yaje mu Rwanda aturutse mu gihugu cy’u Burundi. Ibikorwa yasuye byakozwe ku bufatanye bw’ umuryango Imbuto Foundation n’ ishami ry’ umuryanog w’ Abibumbye.

84% by’abagana ibi bitaro bya Polisi bagize ikibazo cy’ihihohoterwa rishingiye ku gitsina ni abana bari munsi y’imyaka 18, 14% bikaba abana bari mu munsi y’imyaka itanu mu gihe 16% ari abari hejuru y’imyaka 18 barimo abagabo n’abagore.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Isange stop center ifitiye runini abagore n’abakobwa bahohotewe kuko ibavura ibikomere byose baba baratewe,irabacumbikira,ikabaha inama zo gutangira ubuzima bushya. iyi centre ikwiye gukwirakwizwa hirya no hino mu gihugu kuko irafasha cyane

  • we are very proud of our first lady. she did a lot to help our family. keep helping our Mum

  • Immana ikurinde mukunzi wa Yesu

Comments are closed.

en_USEnglish