Digiqole ad

Abahanzi Nyarwanda bazahatanira Groove Awards bagiye kumenyekana

Nk’uko ‘Moriah Entertainment Group’ binyuze ku rubuga www.rwandagospel.com, urubuga rusanzwe rutangaza amakuru ajyanye n’ubuhanzi bwa Gospel mu Rwanda, ari naho dukesha iyi nkuru uragaragaza ko abahanzi batandatu baturuka mu Rwanda, bazahatanira’ Groove Awards’ bazamenyekana kuri uyu wa kabiri n’ijoro.

 

Irushanwa ry'abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza imana
Irushanwa ry’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza imana

Mu ijambo rye risobanura ibyuko nomination yakozwe (guhitamo abahanzi batandatu) bazahagarararira u Rwanda, umuyobozi wa Moriah Entertainment Group Bwana Mugisha Eric akaba yadutangarije ko hakoreshejwe abanyamakuru batandukanye bakora mu bijyanye n’imyidagaduro cyane indirimbo n’abahanzi ba gospel yaba ku ma radiyo, imbuga za interinete (websites), ibinyamakuru byandika. Televiziyo ndetse hifashizwa abakora bakanatungana umuziki mu Rwanda (Producteurs) cyane abakora mu gice cy’abahanzi baririmba gospel music hamwe naba Djs .

Mugisha yakomeje avuga ko abarimo guhatanira kwitabira iri rushanwa bose hamwe ari 31 nyuma hifashishijwe itsinda ry’inzobere (Pannel) mu bya gospel music yo mu Rwanda bakuricyiza ibyasabwaga (criteres) kurira ngo umuhanzi aze muri uru rutonde rwa batandatu bakoze neza muri 2012 kandi hari n’indirimbo ye yakunzwe kuva muri Mutarama 2012 kugeza Mutarama 2013.

Ijoro ryo kwemeza uru rutonde rizabera Kenya Nairobi kuri Museum Hill, Louis Leakey Auditorium kuva saa kumi n’ebyiri z’;umugoroba. Nyuma yaho nibwo hateganyijwe gutangira amatora aho azakorerwa kuri www.grooveawards.co.ke ahanditse gutora ‘vote’.

Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rugiye guhatanira aya marushanwa ya Groove Awards. Ku nshuro ya mbere (muri 2010) yegukanywe na ‘The Sisters’ (igizwe na Gaby, Aline Gahongayire, Phanny na Tonzi), ku nshuro ya kabiri (muri 2011) yatwawe na ‘Blessed Sisters’, hanyuma ku nshuro ya gatatu yegukanywe na ‘Eddie Mico’.

Aya marushanwa abaye ku nshuro ya 7, guhera muri 2004 abahanzi barenga igihumbi bagiye bahamagarwa muri aya marushanwa. Abarenga 150 bahawe igihembo cya ‘Groove Awards’ bashimirwa impano yabo ya Gospel.

Bamwe mu bahanzi bahembwe ibihembo bikomeye umwaka ushize ni Eko Dydda na Emmy Kosgey bahawe ibihembo by’abahanzi b’umwaka (umugabo n’umugore) hamwe na Adawnage Band bahawe igihembo cy’itsinda ry’umwaka.

Aya marushanwa ategurwa na kompanyi ya ‘Mo Sound Entertainment’ agaca imbonankubone kuri Televiziyo ya KTN (yo muri Kenya) agaterwa inkunga na Safaricom (yamamaza Skiza). Buri mwaka u Rwanda, Uganda, Burundi, Tanzania, Sudani y’Amajyepfo baba bafite abahanzi batandatu bavamo umuhanzi umwe kuri buri gihugu uhabwa icyo gikombe.

Kanyamibwa Patrick
UM– USEKE.COM

 

en_USEnglish