Digiqole ad

Leta ntikwiye kuntererana mu kibazo mfite – Mukeshimana Alphonse

Mukeshimana Alphonse, umuturage utuye i Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali akaba ari kavukire uhamaze imyaka 40 arasaba leta ko itamutererana mu bibazo afite gishingiye ku butaka.

Mukeshimana Alphonse
Mukeshimana Alphonse

Mukeshimana washakanye n’Umutesi Pelagie bakana byarana abana bane ariko ubu bakaba baratandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko avuga ko mu mwaka wa 2009 CSR (isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda) yatangiye ibarura ry’amasambu y’abatuye aho Mukeshimana yubatse kugira ngo bamenye ingano y’amafaranga bakwishyura buri muturage uhafite ubutaka maze bakahashyira ibikorwa bindi bifuza.

Muri uyu mwaka Mukeshimana yari atakibana n’ Umutesi aho ngo yari yarigiriye mu gihugu cya Mozambique akamusigiye abana mu w’2003.

Uyu mugabo avuga ko ubwo umugore we yagendaga yasize yambuye banki y’abaturage y’u Rwanda amafaranga y’u Rwanda Miliyoni esheshatu,anambuye umuturage Hillary miliyoni 12.

Umutesi Pelagie wari umugore w'isezerano wa Alphonse
Umutesi Pelagie wari umugore w’isezerano wa Alphonse

Mu mwaka 2009 Umutesi agaruka ashaka gutanga amazu y’umugabo we ho ingwate ngo yishyure umwenda yari afitiye banki na Hillary.

Inkiko z’Ubucuruzi zabiteye utwatsi

Mukeshimana avuga ko inkiko z’Ubucuruzi zahakanye ko ayo mazu aba ingwate ya banki, inkiko z’imboneza mubano zemeje ko amadeni yishyurwa n’uwayatse ku giti cye (Umutesi), ndetse icyo gihe ngo banahawe ubutane bwemewe n’amategeko.

Mu ibarura ryakozwe na CSR umutungo wabaruwe kuri Mukeshimana wari uhwanye na miliyoni 26 z’amanyarwanda, gusa Mukeshimana avuga ko umutungo we uhwanye na miliyoni 34 bityo ngo yanga kubisinyira kugeza magingo aya.

Uyu mugabo avuga ko muri icyo gihe uwahoze ari umugore we (Umutesi) yamuciye inyuma agahabwa miliyoni 19 atabifitiye uburenganzira nk’uko Mukeshimana abivuga.

Umutesi akimara gufata ayo mafaranga ngo yagerageje kenshi guhunga ariko agafatwa n’abo yari afitiye imyenda bamujyana kuri polisi bamutegeka kwishyura arangije ahita yigira ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cya ‘Suede’.

Gusa ngo iri fatwa n’ihabwa ry’amafaranga Mukeshimana ntiyarimenye naho yabimenyeye yagiye kwishyuza abwirwa ko 75% by’umutungo we umugore yayahawe.

Mukeshimana Alphonse akomeza avuga ko Umutesi yahunze afite dosiye(dossier penal) aregwa kwigana umukono w’umugabo we ku mpapuro yabeshyesheje banki bamuheraho inguzanyo.

Ndetse ngo kuva ubwo Mukeshimana n’abana bakomeje kuba mu matongo dore ko ubu batangiye kuhasiza imihanda ngo bubake izindi nyubako z’abahaguze.

Kumukura mu nzu atarishyurwa abifata nk’ubuhemu

Kuba hari abo bishyuye we ubu akaba ari mu batarishyurwa ngo yimuke ndetse bakaba barimo kumuhata ngo ave mu nzu ye atishyuwe Mukeshimana avuga ko abona ari ubuhemu no kurenganywa.

Agira ati:“Njye natunguwe no kumva Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo ampamagaye kuri terefoni yanjye ansaba kuva mu nzu yanjye ngo bayisenye atarigeze na rimwe ambaza ko mfite aho nerekeza, nyamara bagakwiye kumva ibibazo by’abaturage no kugerageza kubikemura bataduhutaje”.

Uyu mugabo avuga ko yaregeye inzego zibishinzwe ubu akaba afite urubanza nimero (RAD a 0004/12/cs) mu rukiko rw’Ikirenga kandi yemeza ko mu gihe uru rubanza rutararangira ntaho afite ho kujya kuko yizeye ko azarutsinda akabona indishyi iteganywa n’itegeko.

Aya ni amakopi atandukanye  twahawe na Alphonse akubiyeho imyanzuro yagiye ifatwa ku bibazo byavuzwe mu nkuru
Aya ni amakopi atandukanye twahawe na Alphonse akubiyeho imyanzuro yagiye ifatwa ku bibazo byavuzwe mu nkuru

Avuga kandi ko yandikiye urukiko asaba ko urubanza rwe rwakwihutishwa ariko akaba atarasubizwa nyamara ngo imigambi yo kumukura mu nzu atishyuwe ikaba yo yihuta.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’Akarere ka Gasabo uyu mugabo abarizwamo, Ndizeye Willy avuga ko amakuru nyayo ari uko bashatse kwishyura uyu mugabo akanga, kandi ko hari imyanzuro y’urukiko ivuga ko agomba kwishyurwa igice runaka ikindi kigahabwa umugore we ndetse ko n’abana babo hari igice cy’umutungo bagenerwa.

Agira ati:”Uyu mugabo rero we araruhanya yanga kwakira icyo ibyemezo by’urukiko rwateganyije nyamara ntabwo umuntu umwe yahagarika inyungu rusange twe rero tuzakora icyo amategeko agena.”

Iki kibazo ngo cyagejejwe mu biro bikuru bya Perezida wa Repuburika, k’umuvunyi ndetse n’urwego rwa CID.

 Iyi nayo n'imwe mu makopi agaragaza imyanzuro yagiye ifatwa kuri iki kibazo

Iyi nayo n’imwe mu makopi agaragaza imyanzuro yagiye ifatwa kuri iki kibazo

Mukeshimana Alphonse n’Umutesi Pelagie ngo basezeranye mu mwaka w’1992 aho itegeko ry’ivangamutungo ryari ritaratangira gukoreshwa. Abana be umukuru afite imyaka 23 naho umuto akaba afite 13.

Icyo amategeko abivugaho

Mbaraga Robert wize ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda avuga ko abantu bashakanye ibyo guhitamo uburyo bw’imicungire y’imitungo bitaraza bose bafatwa mu gice cya mbere kigenga imicungire y’imitungo cyitwa ‘Ivangamutungo rusange’ nk’uko bigaragara mu gitabo cy’urwunge rw’amategeko y’u Rwanda 12/11/1999 itegeko n° 22/99 ryuzuza igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rishyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura.(igazeti ya leta, nº 22 yo kuwa 15/11/1999) mu gika cyaryo cya kabiri.

Ivangamutungo ni amasezerano abashyingiranywe bagirana bumvikana gushyira hamwe umutungo wabo wose, ibyimukanwa n’ibitimukanwa kimwe n’imyenda yabo yose ; byose bigahinduka umutungo rusange nk’uko Ingingo 1-13 z’itegeko No22/99 ryo ku wa 12/11/1999 ryuzuza igitabo cya mbere cy’Urwunge rw’Amategeko Mbonezamubano kandi rishyiraho igice cya gatatu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, in JORR 22 yo kuwa 15/11/1999.

Mbaraga kandi avuga ko abashakanye muri ubu buryo iyo bafite abana bagira uko babagabanya umutugo bagatandukana, buri mubyeyi agira icyo agenera abana iyo bakiri bato amategeko arabarengera, bikavuga ko umubyeyi atagomba kugurisha umutungo we wose ngo awumare kandi afite abana.

Mihigo wa Mugabo Frank
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ariko ibibazo by’ubutaka n’akarengane ku baturage biba muri Gasabo hari ahandi biba?nyamara Minaloc ikwiye kureba abayobozi ba gasabo ishyamba si ryeru!

    • Greetings,
      Inzobere ndemerankwa nawe 100% ariko ngewe narumiwe pe, ibibazo by’ubutaka n’ibindi bibazo bitaboneka mutundi turere biboneka muri Gasabo gusa?!!! kandi n’imvugo umuyobozi wa Gasabo akoresha mugucyemura ibibazo by’abaturage ibi irimo kutagirira impuhwe umuturage habe nagato.

      • Njye nayobewe icyo bisaba ngo Gasabo itabarwe,yewe n’uwayifatanya na Kicukiro,bakadutiza Paul j, yenda bikitwa inzibacyuho twaruhuka.

      • Ariko uwo muyobozi abaturage nibo bamwitoreye… Niba atabagirira impuhwe abanya Gasabo nibo bambere bagombye kubimenya kurusha undi wese watanga ibitekerezo hano atari umunyagasabo.

        Kuba baramwitoreye rero amahame ya democratie u Rwanda rukatajemo arabemerera no kumukuraho. Ubwo niba nta mpuhwe afitiye abaturage, mureke turebe niba hari icyo Njyanama izabikoraho. Niba ntacyo ibikozeho, ubwo nuko nayo yemera ibyemezo afatira abaturage.

  • Ahubwo uno mugoreaboneke yishyure amafaranga yariye. Umugabo ararengana, dore nubundi yagiye kuyarira Mozambique. Abonye amushiranye none arashaka no kugurisha utwo yasize! Inkiko zizamurenganure.

  • Niba amategko yarabahaye ubutane se, ubwo umugabo ntiyaba arenganye, niba umugore yarayagujije ku giti cye? Ndunva ari umugore byabazwa kuko ariwe ikibazo kireba.

  • iryotegeko jyekubwange ndumva rikwiriye gukosorwa kuko uwo mugabo araharenganiye abayobozi kabisa murebe icyakorwa ibyo bintu bicike kukosibyiza nagato murakoze.

  • simbona se uyu mugore ari koboyi
    urabona ko no kuri iriya foto yifataniye n’undi mugabo(rebera muri mirroir)
    Erega mujye ugira n’amakenga muguhitamo abo muzabana
    ibishashagirana byose si zahabu
    Emera urunywe nyine ni wowe warwishigishiye

  • ku ifoto ko yamukaseho?? nuko batandukanye??

  • Hello,
    Inzobere ndemerankwa nawe cyane, ariko icyibazo cy’ubutaka n’ibindi bibazo bitaba mutundi turere biba muri Gasabo gusa?! kandi nabayobozi ba Gasabo imvugo bakoresha mu gucyemura ibibazo nago iba ari nziza na gato.
    Merci.

  • SHA ALPHO, IGENDERE NYINE UZIRE URW’ABAGABO. IYO UZA KUBA NK’UMWANA CG UMUGORE UBA WARABONYE ZA HAGURUKA, ZA AJIPHRODO, ZA, ZA,…N’IZINDI NTAZI NUMVA GUUSA ZIRIMO ZIRABURINIRA ABA N’ABA.

    RWOSE IYO KOBOYI Y’UMUGORE UBWO NO MURI UBWO BUYOBOZI WASANGA IFITE UKO IHAGENDA NABYO WAZIRA.

    IHANGANE RERO NUGIRA IMANA UZAHURA N’UWO NYAGASANI YAZINDUKIYEMO AKURENGANURE

  • abagore bibisambo niko babaye . naho abagabo kubera kutitabwaho bakaharenganira birarababaje abiyita ko bize amategeko bayasoma nka theories bakiyibagiza juriprudence kandi nayo iri mumategeko, niba umugore biagaragaye ko afite umuco w’ubwambuzi, guhimba no gusesagura, byongeyekandi akagira gusigira umugabo abana , nayo madeni yose bamugereka kandi umugabo atazi icyo yamumariye, ndizera ko umuvunyi mukuru ari umunyamategeko nagire inama abayobozi ba gasabo district , nabandi bagomba guha umugabo ibyo aregera, kandi bamuhe nindishyi zakababaro yatewe n’ubuyobozi bumugendesha kandi afite nibibazo murugo yatewe numugore gito, please mwibuke ko gender atari umugore gusa, nkeka ko abantu bakwiriye gushyira mugaciro uwahemutse akabiryozwa , aho kwitwaza amategeko na articles zisankaho zifunze zitari open……

  • Uyu mugabo narenganurwe. niba icyari csr bakeneye gushyira ibikorwa byabo aho baguze bibuke ko we atishyuwe ahubwo bo frw yabo bayihereye uwo bashaka cg nk’urwego rukomeye rwa leta basabe ko uru rubanza rwakwihutishwa, ikibazo kigasobanuka.

    sindi umunyamategeko cyane ariko mwabonye umuntu utera cashe mpuruza k’urubanza rwajuririwe!!!!!!!!!!!!!!

    Sha wa mugabo we niba utaraguzwe habayeho kuyobywa ubwenge bitewe n’uyu mugore w’umukaceri, reba nawe ukuntu yakutse(igikuke)!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Ariko uziko abagore bamwe basaze kubona uta abana bawe ukagenda wumva ubwo utekanye mu mutima? abana bawe wabateye agahinda batazibagirwa, ubwo rero uziko bagukunda, agahinda wabateye ntibazakibagirwa. akarere ka Gasabo nigashyire mu kuri kishyure umuturage kabone ku mwimura, erega bajye bamenya ko gushyira mukuri aribyo byubaka igihugu, igitugu ntaho gikora. Mutabare umuturage nyamuneka.

Comments are closed.

en_USEnglish