Kengo Wa Dondo n'abasenateri 8 bo muri DRC bageze mu Rwanda
Abasenateri umunani bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) bayobowe na Leon Léon Kengo Wa Dondo, Perezida wa Sena ya DR Congo, bageze i Kigali kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Gicurasi 2013 mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gushakira hamwe uko Akarere kagera ku mahoro arambye hifashishijwe Inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.
Uruzinduko rw’aba banyeCongo mu Rwanda rugamije kandi kurebera hamwe impamvu muri aka Karere hakiri imitwe yitwaje intwaro, no kurebera hamwe ibyakorwa ngo akarere kagere ku mahoro arambye.
Nk’abashingamategeko ngo baraza kurebera hamwe uko urwego rwabo by’umwihariko imitwe ya Congo n’u Rwanda ya Sena yafasha mu gukemura ikibazo cy’umutekano mucye.
Nyuma yo kugera i Kigali, ku gicamunsi basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi aho Kengo yavuze ko ibyo abonye biteye ubwoba n’agahinda kandi bidakwiye kuzongera kugira ahandi biba, haba mu Rwanda ku Isi no muri Africa.
Aba basenateri ba Congo mu Rwanda bakiriwe na perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe wa sena y’u Rwanda, Dr. Jean Damascene Ntawukuliryayo.
Aba basenateri ba Congo mu Rwanda bakazagirana ibiganiro byimbitse n’abo mu Rwanda, bazasura inkambi z’impunzi z’abanyecongo za Gihembe na Nkamira, basure ibice by’u Rwanda bihana imbibi na Congo mu karere ka Rubavu. Ndetse basure n’ikigo cya Mutobo cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ba FDLR bava mu mashyamba ya Congo.
PhD Léon Kengo Wa Dondo w’imyaka 77 uyoboye abo basenateri, yabaye Ministre w’Intebe inshuro nyinshi ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko muri Zaïre, yakomeje kuba inking muri Politi ya Congo cyera n’ubu ubwo kuva mu 2007 ayoboye umutwe wa Sena wa DR Congo.
Kengo yavukiye mu ntara ya Equateur ku mugabo w’umunyapologne w’umuyahudi na nyina wakomokaga mu Rwanda.
Photos/B Byukusenge
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ibihugu byose byahereye kera bibanye neza, ubu igihe kirageze ngo bishyire hmwe higwe uko amahoro mu karere yaboneka. Ikibazo twese kiratureba, duhaguruke dushake umuti.
Gushyirahamwe nibyo bizadufasha gukemura ibibazo biri mu karere kacu, kuko akimuhana kaza invura ihise.
Kengo wa Dondo se we ntibamuziza inkomoko y’ubunyarwanda ?
Nibaganire ku kibazo neza, wasanga ubwo byinjiwe mo n’abnaygihugu ubwabo bigiye gukemuka. Erega twese biba biduhangayikishije.
Abanyepolitike barekere oho kutubeshya no kutujijisha; eh……ikibazanye mu Rwanda muzacyumva mu minsi iri imbere.Abasenga murabe maso.
Kengo wa dondo nta mandat afise yukuvugira abacongomani. mandat yiwe yarha heze kuva muri 2011.
Numunyapolitik wibitekerezo bishaje kandi urangwa nukurya uruswa Kimwe nukurutanga.
Un homme corrompu jusqu’à la moielle des os.
Aba baswa barashaka iki mu Rwanda? Baturetse bakikemurira ibibazo byabo ukabo ko baba badusunikiraho ibyabayobeye mwababwiye ko dufite umwanya wo kwigira tutifuza ayo matiku yabo badushoramo!
Nta nubwo biba binejeje abanyarwanda guhora bitirirwa ibibazo by’abantu bafite ubwenge buke nakabo barangiza ngo basuye u Rwanda! Bacuye impunzi zabo bakareka abanyarawanda bakiyubakira igihugu! TUMUCHOSHWA NA UJINGA WAO NA HATUNA MUDA NAO!
nta kibazo nibaze tubereke aho ibibazo byabo bituruka n’ubwo nabo babizi ariko bakabyirengiza,ko ntawe urwanda se rudasera igikoma tuzabagire dute?
uM– USEKE WEBMATER wanyu yanga gushyiraho ibitekerezo by’abantu ashingiye ku ki, none semwashyizeho urubuga rw’abasomyi mugamije ko tuzajya dushyiraho ibinezeza webmaster gusa ni ba ari icyitso cy’inyangarwanda se tubigire gute?
Aka karere k’ibiyaga bigari kazagira amahoro ibihugu bikarimo bibigizemo uruhare,niyompanvu kwicara hamwe hagashakishwa umuti w’ibibazo ndetse n’ikibitera ari intambwe ishimishije itewe n’inteko zishinga amategeko z’urwanda na congo
Umubano mwiza w’urwanda na congo hari benshi utera ikibazo,kubera ko iyo hatari ibibazo inyungu zabo zirahashirira,ariko niba dushaka ineza y’aka karere tugomba kwicarana tugashaka umuti urambye w’ibihugu byacu
aba n’inararibonye ba congo ikibazo cya congo n’u RWANDA ntikiramenyekana mubwizanye ukuri nubwo mukora politiki.
mwene Mukandekezi yahatashye , igihe cyise niwe witwaraga nakaho ariwe mukongomani kurusha abandi kandi nyina ari umunyarwandakazi w’icyangugu, umukobwa wa mbere washatse umuzungu mubiyaga bigari..ahahahah!!!!!bakabayarana leon kengo wa dondo umze kurya ingoma nyinshi muri kongo nubu acyizirya
Comments are closed.