Digiqole ad

Umuhanzikazi Liliane Kabaganza yerekeje i Bujumbura mu gitaramo

Ku saha ya saa tanu n’igice z’ijoro nibwo umuhanzikazi Liliane Kabaganza yahagurutse ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe yerekeza i Bujumbura mu mu Murwa mukuru w’igihugu cy’u Burundi aho yatumiwe mu gitaramo kiri bubere mu rusengero rwa Zion Temple.

kabaganza

Nk’uko yabidutangarije mbere yo guhaguruka gato, yavuze ko yerekeje i Burundi ku butumire bw’urusengero Zion Temple aho azarirmba ku munsi w’ejo hamwe no ku cyumweru hanyuma kuwa mbere akagaruka i Kigali.

Abajijwe niba ari we muhanzi wenyine watumiwe muri kino avuye mu Rwanda yavuze ko ari we wenyine gusa akaba atazi niba hari abandi batumiwe kuva mu bindi bihugu uvanyemo u Burundi aho iki gitaramo kizabera.

Kabaganza umwaka ushize yashyize ku isoko alubumu ye y’indirimbo zo mururimi rw’igiswahili, akaba kandi aherutse mu bihugu bya Tanzania na Kenya aho naho yabaga yatumiwe mu bitaramo.

Ubu uyu muhanzikazi ari gufata amashusho y’alubumu ye ateganya gusohora mu mpera z’uyu mwaka, kabaganza kandi niwe wegukanye Salax Award mu gice cya gospel umwaka ushize wa 2012, byari ku nshuro ye ya mbere.

Kabaganza asengera mu rusengero rwa ‘Evangelical Restoration Church’ Kimisagara, arubatse afite abana babiri n’umugabo umwe. Ku bijyanye n’ubuhanzi yamenyekanye cyane ubwo yararirimbaga muri ‘Rehoboth Choir’ aho yateraga akanahimba indirmbo nyinshi muri iyi korali , nyuma yaje gutangira kuririmba ku giti cye mu mwaka wa 2010.

Kanyamibwa Patrick
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Afite akajwi keza turamukunda.

  • Ni na mwiza da! Ubanza uretse no kuririmba yaryoshyaaaaaa……….!!!

    • MUJYE MWIYUBAHA MURI COMMENTAIRE ZANYU, GUSA IMANA IKUBABARIRE

      • Ni irihe kosa nkoze rituma nsabira imbabazi gutyo! Yego Mukamusoni!

    • ARIKO KARISA URI UMUSORE CG URI UMUGABO?GUSA YESU AGUTABARE,IBYO AKORA BYOSE ARABIBROSHYA KUKO AFITE UMWUKA W’IMANA NAHO WOWE IBYO UTEKEREZA WIRINDE.KUKO ABAYE ARI MADAMU WAWE ABANDI BAKAVUGA IBYO USHAKA KUVUGA BYAGUTWARA KURE.

      • None se Alpha,

        Byari kuba byiza iyo mvuga ngo uretse no kuririmba ubanza yabishyaaa…. ( wongereho ibyo wishakiye byose muri angles zose ushtse kuko ndabona nkeka ko perpestive ndeberamo ishobora kubaihabanye n`iyo wowe na abagenzi bawe muri kureberamo).

  • Kalisa we jya wubaha abakozi bimana ntukabajyane mumabwa nkayo. Uriya mudamu ariyubashye. Reka tumwubahe natwe kuko haricyo ubutumwa atanga mundirimbo bubasha gukora kuri benshi. Ndakwifurije gukizwa mwizina rya Yesu.

    • Buriya se amabwa ubonye mu byo nanditse ni ayahe ko ahubwo uwikeka amabinga aba ayigwijeho! Naho gukizwa byo ushobora gusanga intambwe nateye ziruta izawe? Ese wibuka ko buryo ngo bose bavuga ngo “MANA MANA” atari ko bazinjora Paradise? Ikindi ngo hari abazatungurwa nibagirirwa ubuntu bwo kugerayo bagasanga uwo batakekaga arahari cyangwa se abagezeyo bakahabura uwo bibwiraga ko azaba mu ba mbere kwinjira muri ubwo bwami budashira! Ikindi kandi Ijambo nyamukuru riravuga ngo ” Uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa”.

    • UWIKEKA AMABINGA ABA AYAGENDANA. WAKWEREKANA AMABWA URI KUVUGA AYO ARI YO? KANDI NGO UWIBWIRA KO AHAGAZE YIRINDE ATAGWA. UBUNDI KANDI NTIBIZAGUTUNGURE UMUNSI UZASANGA ABO UKEKA KO BADAKIZWA BAGIYE MU IRYO JURU RIMARANIRWA WOWE UKAABURAYO, CYANGWA SE WANAGIRIRWA UBUNTU BWO KUJYAYO UGASANGA ABO WIBWIRAGA KO BADAKIZWA MWICARANYEYO MU GIHE ABO WUMVAGA BARAMARAMAJE ARI IRYABO NTA BARIYO!

  • Bwana Kalisa ibyo bisobanuro byose urimo gutanga birerekana uburyo wariwe n’ukuri abavandimwe bakubwiye. Ariko humura hari benshi bahindutse bari inyuma yawe, nawe uzahinduka mw’izina rya Yezu!

  • ko mwihaye Kalisa bite ariko; mwe muca urubanza mutabanje kuruburanisha. ubwo se muzi yashakaga kuvuga iki? Ahubwo mugendeye kubyiyumviro byanyu muramwatatse. Ubwo se mwe mumurushije iki?

  • Imana ihe umugisha umukozi w’Imana Liliane,naho Kalisa we ndabona yabavangiye ashobora kubabwira kuryoshya yaravuze kuko ndumva ko bamwe bavuga ngo ni ubwoko bwinshi.Murinde imitima yanyu kuruta ibindi byose birindwa

  • Kalisa yakoze icyo bita kuzimiza, noneho bamwe bongeraho ibyo batekereje! Hari umupadiri ngo wigeze kubwira umubikira bari birirwanye mu mwiherero, n’uko batandukanye padiri aramubwira ati: Uramuke neza, kandi uyirotee! Mameya wawe ajya kumurega kwa musenyeri ngo yavuze ibidakwiriye! Bahamagaye padiri ngo yisobanure, ati reka nta bidakwiriye navuze, uretse kuba namubwiye ngo ayirote! Mameya ati inki ubwo? Padiri ati: Imana! hahahaaaaa.

  • Njyewe mbuze icyo mvuga kuli uyu muntu w’umulilimbyi nkulikije uko mbona yihinduye ndetse n’imyambalire ye, aliko imibili yacu ni insengero z’Umwuka Wera w’Imana Ishobora byose.

Comments are closed.

en_USEnglish