Abaminisitiri bashya bahawe ububasha
Nyuma y’imyanzuro y’inama y’abaministri yahaye imirimo ba Ministre bashya batandukanye, uyu munsi nibwo abavuyemo babahaye ububasha aku mugaragaro.
Vincent Karega wayoboraga minisiteri y’ibikorwa remezo akaba yahaye ububasha Nsegiyumva Albert wahawe iyo ministeri, naho Karega Vincent we akazerekeza muri Africa y’epfo guhagararira u Rwanda.
Abandi bahawe ububasha ku mugaragaro ni Alexis Nzahabwanimana wahawe kuba umunyamabanga muri minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara ibintu n’abantu.
Colette RUHAMYA umunyamabanga muri minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe amazi n’ingufu nawe akaba yahawe ububasha bwo gutangira kuyobora.
Mu ijambo rye Ambasaderi Vincent Karega yagize ati: “ndashima abanyarwanda bose ndetse na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika kuba yangiriye icyizere mu myaka itanu ishize, ndetse ndashima n’imirimo mishya nahawe”.
Naho minisitiri NSENGIYUMVA Albert we ati: “ubu ngiye gukomeza inshingano n’umurongo waruhari mu gushira imbaraga mu mishinga yari ihari nki ikibuga cy’indege gishya, umuhanda wa gariyamoshi DAR-E-SALAM – KIGALI, ndetse no kongera ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda hakoreshejwe Gaz Methan, kuko intego ari uko muri visiyo 2020 tuzaba dufite MEGA WATT 20″.
Umushinga w’umunanara wa KARISIMBI nawo ngo ugomba kurangira mu gihe kitarambiranye.
Rubangura Sadiki Dady
Umuseke.com
1 Comment
muracyari aba mbere kutugezaho inkuru zitomoye, ariko ndabona yamatangazo yakazi kagezweho takigaragara. mwongere mutwibuke nyabune!
Comments are closed.