Espagne :Umutingito wahitanye 10
Umutingito ufite ubukana buri kuri gipimo cya manyitude 5,3 watigishije agace ka Murcie, mu majyepho y’ uburasizaba bwa Espagne, uhitana abantu 10.
Uyu mutingito wabaye mu ma saa 18h47 wabanjirijwe n’undi muto mu ma saa 17h05, ukaba wo mwari ku gipimo cya 4,4.
Televiziyo ya Espagne yagaragaje amashusho y’ inyubako zikuze , ndetse n’icyuma cy inzogera y’insengero bisenyurwa n’uyu mutingito mu gace k’ahitwa Lorca.
Abaturage bamwe bahisemo kurara hanze bifubitse ibiringiti, abandi babambye amahema naho abandi bo bahitamo kwirarira mu modoka zabo batinya ko amazu yabagwaho.
Umupolisi wo muri ako gace k’ahitwa Lorca mu kiganiro kuri televizizyo RTLyagize ati : “habayeho imitingito yisubiragamo muri iri joro, imwe muriyo yari ifite ubukana bwo hasi . Ryari ijoro ritoroshye ku baturiye aka gace.”
Hagati aho leta ya Espagne , iyobowe na José Luis Maria Zapatero ikaba yohereje abasirikare 150 muri ako gace kabereyemo iki kiza cy’umutingito ngo batabare.
Jonas M.
Umuseke.com
3 Comments
BIRABABAJE
aba real barabe batapfuyemo,kuko abandi bo byarangiye,IMANA ibakire.
really?
Comments are closed.