Inde: Igitaramo cy’abanyarwanda
Abanyarwanda baba mu Buhindi ngo ntibicaye ubuse ibi ni ibitanganzwa na APP uzwi inaha ku izina rya Benjamin ubwo yadutangarizaga ibijyanye n’ibirori birimo gutegurwa ku itariki ya 20 Gicurasi 2011 ahitwa AR MAHAL.
Ikigitaramo kikazitabirwa n’abahanzi banzi mu Rwanda harimo Young Junior wamenyekanye cyane mu ndirimbo ze nka Ishyamba si ryeru, Umucakara w’ibihe yakoranye na Diplomat hamwe na Rosalinda, uyu Young Junior akaba abarizwa mu gihugu cy’ubuhindi aho yagiye gukomereza amashuri.
Benjamin yakomeje adutangariza ko abandi bahanzi b’abanyarwanda bazitabira iki gitaramo harimo Paulo, Thomsom, Gitego, Lucky J. na Spark.
Ibi ngo bikaba byitabirwa n’abahindi cyane cyane abanyarwanda baba mu mijyi itandukanye ya kiriya gihugu dore ko baba bakumbuye kumva umuziki nyarwanda no kwibonera abahanzi imbona nkubone.
Umuseke.com
1 Comment
kabisa nibyiza kumva abanyarwanda bahura bakidagadura kundirimbo ziwacu ariko rero nibatwoherereze izondirimbo tuzumve natwe.
Comments are closed.