USA : umunyeshuri yateye icyuma bagenzi be 14
Muri Leta ya Texas , umunyeshuri w’Umunyamerika yateye icyuma bagenzi be 14 biga kuri Lone Star College, akomeretsa bikomeye cyane abandi babiri, nkuko Police yo muri icyo gihugu ibitangaza.
Ukuriye Polisi muri ako gace kabereyemo iryo bara Adrian Garcia mu kiganiro n’abanyamakuru yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mata 2013 ahagana mu ma saa 16h00 ku isaha ngengamasaha, bumvise ko umunyeshuri yari ari guteragura icyuma abantu muri Kaminuza yitwa Lone Star College, bajya gutabara basanga amaze gukomeretsa abagera kuri 14.
Yagize ati: “uyu wakoze ibi yari asanzwe ari umunyeshuri wo muri iyi kaminuza, akaba afite imyaka 21 y’amavuko, tukaba kandi tutanabashije kumenya neza ubwoko bw’intwaro yakoresheje, ariko turakeka ko ari icyuma yakoresheje”.
Yakomeje atangaza kandi ko mbere y’uko uwo mugizi wa nabi afatwa hari umunyeshuri wari wabashije kumurwanya amushyira hasi.
Umuvugizi wa Polisi yo muri ako gace kabereyemo iryo bara yatangaje ko 4 mu bakomerekejwe cyane n’uwo mugizi wa nabi bajyanwe mu bitaro n’indege ya Polisi, barembye kuko ngo yabajombaguye icyuma mu irugu, mu bitugu no mu gituza.
Ubuyobozi bw’iyo kaminuza bwahise buba bufunze imiryango yayo kubera icyo gikorwa cyabereyemo, bwatangaje ko ubwo bugizi bwa nabi bwabereye aho agashami kiga ibijyanye n’ubuzima kigira, bakaba bateganya kongera gufungura amasomo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Mata 2013.
Uyu musore wateye ibyuma bagenzi be, yemeye ko ngo yari amaze iminsi abitegura ariko ko atabashije kugera ku cyo yiyemeje kuko ngo ntawapfuye.
Muri Amerika, ubugome bukabije mu bana bukomeje kuvuza ubuhuha, uhereye mu kwa mbere kwa 2012 kugeza magingo aya, abantu 37 bamaze kugwa ku mashuri atandukanye muri Amerika batishwe n’ibiza cyangwa indwara ahubwo bishwe na bagenzi babo basaritswe n’umutima mubi cyangwa uburwayi.
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM