Abafatabuguzi b’amashyanyarazi bikubye gatatu kuva muri 2009
Kuva mu myaka itatu ishize kugeza ubu abafatabugizi b’umuriro w’amashyanyarazi bamaze kwikuba inshuro eshatu kuko bavuye kuri 6% bakaba bageze kuri 20%.
Mu mwaka w’2008 abaturage bari bamaze guhabwa amashyanyarazi ba bake cyane aho bari ku kigero cya 6%, ariko uko imyaka ikomeje kugenda yicuma niko biyongera dore ko mu myaka itatu gusa ijanisha ryazamutse hafi ku kigeranyo cya 14%.
Lucio Monari, umukozi wa Banki y’Isi ushinzwe ibikorwa byo gukwirakwiza ingufu mu gace k’Afurika avuga ko ibyo u Rwanda rurimo kugenda rugeraho ari byiza ndetse ngo ni ibyo kwishimirwa.
Ati “Gahunda yo gukwirakwiza amashyanyarazi mu Rwanda imaze kwikuba inshuro eshatu, ni ibigaragaza ko hari ibintu bikorwa neza kandi n’Abanyarwanda bikwiye kubatera ishema.”
Ibyo uyu muyobozi avuga bishimangirwa n’imibare ivuga ko mu mwaka w’2009 abantu bari barahawe umuriro w’amashanyarazi bagera ku bihumbi 111,000 ubu bakaba bageze ku 332,000.
Umuriro w’amashyarazi utuma ibikorwa byinshi bikorwa neza ndetse aho wageze iterambere ririhuta nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Wungirije ushinzwe ubukungu n’Iterambere Julius Rukundo abitangaza.
Ati “Nk’ubu imirenge 10 kuri 15 yagezemo amashyanyarazi, aho uhasanga ibikorwa by’ububaji, kudoda, abogosha n’ibindi ndetse mu duce tumwe na tumwe hari abaturage bifashisha amashyanyarazi mu kuhira imyaka, kuburyo byahinduye isura y’akarere.”
Gukwirakwiza umuriro w’amashyanyarazi hirya no hino mu gihugu ni inshingano igihugu cyihaye ndetse Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damin Habumuremyi aherutse kubikomozaho ubwo yagezaga ku Banyarwanda yagezeho mu gihembwe gishize.
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM