Afurika y’Epfo: Imyigaragambyo yatumye Kaminuza ifunga imiryango
Ku wa kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2013, abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Fort Hare yo mu gihugu cya Afurika y’Epfo biriwe mu myigaragambyo, binubira amafaranga y’ishuri yiyongereye ku kigereranyo cya 90%.
Nkuko Ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza ngo umuyobozi w’iyi kaminuza yatangaje ko abanyeshuri batwitse ibikorwa remezo by’iyi kaminuza ndetse basenya n’ibiro by’abayobozi batandukanye, ku buryo nta mwarimu winyije muri iyi kaminuza agiye kwigisha
Uyu muyobozi kandi yemeje ko iyo myigaragambyo yateguwe n’abanyeshuri kugira ngo barwanye amategeko ya kaminuza.
Andile Gama, Umuyobozi uhagarariye umuryango w’abanyeshuri biga muri iyo kaminuza yahakanye ibyo, avuga ko abanyeshuri batigaragambije kubera amategeko y’ikigo ko ahubwo ngo babitewe n’ubuzima bubi babayemo.
Abandi banyeshuri bane batangarije AFP ko bigaragambije kubera iyongezwa ry’amafaranga y’ishuri ku kigereranyo cya 90%, bidahwanye n’imibereho yabo kuko ngo icyumba kimwe bidashoboka ko cyararamo abanyeshuri bane.
Mvuyo Tom Umuyobozi w’ungirije w’iyi Kaminuza yizemo bamwe mu bayobozi bakomeye muri Afurika barimo Nelson Mandela na Robert Mugabe uyobora Zimbabwe, yatangaje ko bagomba gufunga iyi kaminuza niba imyigaragambyo y’abanyeshuri ikomeje, yanasabye abanyeshuri kutangiza umutungo wa kaminuza no kudahagarika akazi k’abarimu.
Kugeza ubu abanyeshuri 21 bafatwa nk’abateguye iyo myigaragamyo bahise batabwa muri yombi na polisi ndetse bajyanwa gufungirwa mu mujyi witwa Alice uherereye mu Ntara y’Iburasirazuba bw’Afurika y’Epfo.
TURATSINZE Jean Paul
UM– USEKE.COM
0 Comment
EGO MANA YANJYE BYARAKOMEYE ABANYESHURI BAHORANA UBWANAKOKO NGO BIGA HE ?MUBYUKURI SE? NUBUYOYOBOZI BUJYE BUGIRA GAHUNDA 90/%IS VERY HIGHER
Comments are closed.