Zambia: Abantu 53 bahitanywe n'impanuka
Agahinda ni kose mu gihugu cya Zambia nyuma y’aho abantu bagera kuri 53 bitabye Imana baguye mu mpanuka yabereye mu Majyaruguru y’iki gihugu.
Iyi mpanuka yabaye kuwa kane w’iki cyumweru yatewe no kugongana kw’imodoka ebyiri harimo imwe yari itwaye abagenzi 74 n’ikamyo nk’uko ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byabitangaje.
Aganira na AFP Harry Kalaba, ukora mu biro bya Visi Perezida wa Zambia yatangaje ko abantu 53 aribo bahise bitaba Imana ubwo impanuka yabaga ndetse ngo abandi barakomereka bikabije.
Yagize ati “Abantu 53 nibo baguye muri iyi mpanuka. Imodoka zihutaga bikabije.”
Abantu 22 barokotse bahise bajyanwa ku ivuriro ry’abihayimana riri hafi y’aho impanuka yabereye ngo bakurikiranwe, babajyanye bataka cyane ndetse benshi ngo bari bataye ubwenge.
Gusa abari bakomeretse bikabije bahise boherezwa kuvurirwa mu bitaro by’i Lusaka mu Murwa Mukuru wa Zambia.
Iby’iyi mpanuka yaciye igikuba byanababaje Perezida wa Zambia Michael Sata wavuze ko we na Guverinoma yose bifatanyije n’imiryango yabuze abayo baguye muri iyi mpanuka.
Nk’uko Polisi y’Igihugu cya Zambia ibitangaza abantu 1,200 nibo bapfa buri mwaka bishwe n’impanuka zo mu muhanda.
Uretse iyi mpanuka ikomeye cyane yabaye muri iki cyumweru, indi yaherukaga kuba yakuye benshi umutima yabaye mu mwaka w’2005, ikagwamo abanyeshuri 44 baguye mu mpanuka ubwo bava ku ishuri mu ntara ya Luapula bagana i Lusaka.
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM
0 Comment
sorry to hear. Ohh God
Birababaje. Imana ibahe iruhuko ridashira
bihangane kwa karaba na katongo
Twifatanyije mu kababaro n’abavandimwe bacu ba zambia babuze ababo bakibakunda!!
RIP
Comments are closed.