Knowless yanze kubwira Abagande izina ry’umuhungu yihebeye
Umuhanzi Knowless yaraye ageze mu gihugu cya Uganda aho yagiye mu gitaramo cyitwa Rwanda Nite cyateguwe na Club Rouge. Akihagera mu ma saa tanu z’ijoro zo kuri uyu wa 7 Gashyantare 2013 yaganiriye n’Ikinyamakuru Chimpreports.
Knowless Butera uri muri iki gihugu cya Uganda hamwe na Producer Clement akigera ku kibuga cy’Indege cya Entebbe, yahahuriye n’Umunyamakuru Brian Kwesiga, amubaza ibibazo bitandukanye. Ageze aho amubaza umusore yihebeye, yamushwishurije amubwirako atamuvuga izina.
Iki ni ikiganiro kirambuye bagiranye twashyize mu Kinyarwanda kuko umwimerere wacyo uri mu rurimi rw’icyongereza.
Urumva umeze ute kuba uri muri Kampala?
Knowless: Meze neza cyane, nishimiye kuba ndi muri Uganda. Ni nk’aho ndi Umugandekazi, muri make ndi iwacu.
Knowless ni muntu ki?
Knowless: Nitwa Jane Ingabire Butera ariko benshi banzi ku izina rya Knowless nkoresha muri muzika. Mfite imyaka 22, ndirimba RnB. Mba i Kigali mu Rwanda, nshisha make, ngira ikinyabupfura kandi nubaha umuntu uwo ariwe wese.
Watangiye kuririmba ryari ninde wagukindishije umuziki?
Knowless: Natangiye kuririmba mfite imyaka 10, icyo gihe nari muri Korali yo mu murusengero hamwe na mama. Mama wanjye ni umwe mu bankundishije kuririmba kuko nakundaga kumwitereza cyane iyo yabaga aririmba.
Ufite album zingahe?
Knowless: Mfite Album ebyiri, iya mbere yitwa Komeza ifite indirimbo 12, iya kabiri yitwa NzabaMpari ifite indirimbo 10. Indirimbo ya mbere naririmbye yitwa Nyumva.
Umuziki w’iwanyu mu Rwanda uwubona ute?
Knowless: Icyo navuga nuko umuziki wo mu Rwanda urimo gutera imbere, abanyamuziki baracyari bato, bafite impano kandi barashishikaye. Usanga hari n’irushanwa mu baririmbi, ibi ni ibigaragaza ko umuziki urimo gutera imbere.
Usanga indirimbo zawe nyinshi zibanda ku rukundo ni iki kigusunika kuririmba urwo rukundo?
Knowless: Ntabwo ndirimba urukundo gusa, ariko icyo navuga n’uko Imana ari urukundo kandi urukundo ni ikintu cyizam buri wese akenera, rero iyo ndirimbye urukundo bikora ku mutima wa buri wese, gusa mfite n’indirimbo zivuga ku muco.
Umuziki wo muri Uganda wo ubona gute?
Knowless: Nta bintu byinshi nzi ku muziki wa Uganda ariko icyo nzi n’uko usanga abantu bahanganye ku rwego rwo hejuru kugera n’aho bagirana amakimbirane ndetse bagatukana kandi ataribyo, gusa nkunda umuziki wa Uganda, ni mwiza cyane.
Ninde muririmbyi wo muri Uganda ukunda cyane iyo arimo kuririmba?
Knowless: Muri Uganda nkunda Juliana Kanyomozi, Jose Chameleone na Vampos. Ariko nkunda cyane Juliana kuko afite ijwi ryiza cyane kandi aririmba neza, mbese nkunda umuziki we.
Hari Umugande mwari mwaririmbana?
Knowless: Hari indirimbo nakoranye na Vamposi mu kwa gatatu 2011 yitwa Byemere. N’ubu hari indirimbo ndimo gukorana na Jose Chameleone izajya ahagaragara mu minsi mike.
Ni nde muntu ufata nk’icyitegerezo?
Knowless: Umuntu mfata nk’icyitegererezo ni Umuririmbyi wo Rwanda witwa Cecile Kayirebwa kuko umuziki we ari mwiza cyane. Nkunda na Brandy.
Uri ihoho cyane, waba ufite umuhungu mukundana?
Knowless: Nibyo se koko! Murakoze gushima ubwiza bwanje. Nibyo koko mfite umuhungu dukunda ariko mpisemo kudatangaza izina rye.
Uretse kuba uririmba, ni iki kindi ukora?
Knowless: Ndi Umunyeshuri Kaminuza Yigenga ya Kigali aho ndimo kwiga Ubumenyi mu bya Mudasobwa.
Abafana bawe bakwitegeho iki kuri uyu wa Gatandatu?
Knowless: Ukuri n’uko ntazabatenguha na gato, nzabagezaho ibyiza kandi ndabyiteguye. Abafana banjye kandi bampe hafi bantere ingabo mu bitugu, sinzigera mbagenguha.
Photos: Chimpreports
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ase ahubwo kombona Knowless mwamwibasiye??mushaka kumushyingira kungufu??
yewe yewe uburyo clement na knowless barebana ndasaba PSI kuba hafi (ndavuga agakingirizo bugufi)
no comment!
mwagiye mureka gufata ibyifuzo byanyu mukabigereka kubandi.ngo agakingirizo ?ariko mwabaye mute?mwagiye mukura mumitwe yanyu mukareka gusebanya!
Ariko PATRICK ubwo uri muzima mu mutwe? kurebana bivuze iki? mujye mwirinda kuvuga amafuti kandi munasebanya. nawe bakuvuze nabi wababara.
Knowle nkunze umusatsi wawe.washyizemo iki?ntawambwira badi?abakobwa ntawe ubizi kugira umusatsi ube kuriya
iyo amuvuga abahisha iki kereka niba ateye isoni cg akaba atendeka nzaba ndora nu mwana wu munyArwanda heee
Genda wa mukobwa we uri mwizaaaaa!!!
Mwari w’urwanda bareke ntuwabuza inyombwa kuyomba kuko aba ashaka kuba nkayo iturize ukomeze ubarwaze!
ibitenge ngura ni nyama mpaha ibyo unkoze ni biki wamugore weeeee!!!!!!!!!!!!!safi says,,,clemat yarafatishije sana
uzamutangaza igihe nikigera ubundi icyo batabona niki? aha nkwifurije amahirwe mumuziki wawe rwose wamwari we wurwanda njye ndabona byose ubyujuje
cyakora ntibizabe nki bya chris brown na Rihanna ,kandi ntibigacire aho kuko mukundanye mugatandukana ntacyo mweretse abanyarwanda iby aba ari uburaya nubwomanzi nkibyo wakoranye na safi, ntabwo bihesheje icyubahiro habe na gato! yewe uwavuga ibyawe ntiyabivamo gusa wa mukobwawe urahuzagurika mu basore ufite pala pala!!!!
njye nziko nabatanze umusa wurukundo ndamukunda kandi umutima wanjye wabaye amakara ninjye rero ibanga arifite kumutima nanjye nuko
knowless komeze utsinde ariko kumuvuga ntacyo bitwaye
uri mwiza peee! njye nubwo twakoreraho unyemereye nabyemera.
sha uratubeshye ngo ukunda umuco?wawutaye cyera
arriko uyu mwana mumuhora iki koko??, pliz jyewe kubwange mbona yiyubaha, none se mwagirango yambare ate?rata ubihorere iyo abanyarwanda babonye mugenzi wabo yitereye imbere baramurwanya, courage rata ibivugwa na abanu ntibikaguce inege ahubwo bijye bikongerera imbaraga zo gukora kandi umenye uwo uriwe ,tukuri inyuma for any support u’ll need.
Ariko mbona uyumukobwa azicyo ashaka ubwo rero numwitera nyine nawe azakwitera,gusa akoraneza akazike aho ibindi simbizi gusa nanone basore mukunda mwitonde kuko udu franga twawe wadusiga ukajya mukuzimu najye ndamutinya
Comments are closed.