Digiqole ad

Iliza Restaurant ibazaniye igitaramo kidasanzwe

 

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 08 Gashyantare 2013  guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo hatangizwa igikorwa kizajya kiba buri cyumweru kitwa Iliza Gospel Mix  cyatangijwe n’Urugero Media Group   mu rwego rwo kwegeranya abakristo bagasangira banaganira ku Ijambo ry’Imana, ndetse basusurutswa n’abahanzi batandukanye.

Buri wa gatanu muzajya mugezwaho Iliza Gospel Mix
Buri wa gatanu muzajya mugezwaho Iliza Gospel Mix

Iki gitaramo  kizajya kiba buri wa gatanu kibere kuri Resitora ILIZA iherereye iruhande rw’urusengero Inkurunziza mu Mujyi wa Kigali. Kuva kandi  ku  cyumweru gitaha hazatangizwa n’ikindi gitaramo kizajya kiba buri ku cyumweru cyo kizajye kibera Nyabugogo kuri Resitora Kambere. Ni ukuvuga ko hazajya haba ibitaramo bibiri, kimwe kuwa gatanu, ikindi ku cyumweru.

Issa Noel KALINIJABO, umwe mu bayobozi bagize URUGERO MEDIA GROUP (Itsinda ritegura ibikorwa bya Gospel) yatangarije UM– USEKE.COM ko iki gikorwa kigamije gufasha abakiristo kurushaho kwidagadura no kuruhuka mu gihe Weekend iba itangiye aho umuntu azajya agenda akumva imiziki myiza yiganjemo urunyurane rwayo (Gospel mix) bitewe n’uko abishaka.

Yongeyeho ko agashya bateguriye abakunzi babo n’undi wese wifuza kuba inshuti yabo, ngo buri wese uzahagera azinjirira ku mafaranga 1000 FRW gusa anahabwe Fanta y’ubuntu. Ikindi n’uko ku ikubitiro, kuri uyu wa gatanu umuhanzi Mugabo Venuste ataramira abantu bahagera.

Iyi guhunda izajya ifasha abahanzi n’abakunzi babo kwishimana banakumbuzanya iby’ijuru. Bazajya banifotozanya baganire ndetse banamenyana ku buryo bwisumbuye.

Kanda hano unarebe amafunguro atandukanywe ILIZA Restaurant itegurira abayigana

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mbega ibiryo weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish