Digiqole ad

Gicumbi:Umurambo wa Maniraguha watoraguwe hafi y'agashyamba

Mu karere ka Gicumbi umurenge wa Byumba mu kagari ka Gacurabwenge ho mu mudugudu wa Gashirwe, hatoraguwe umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka nka mirongo itanu uzwi ku izina rya MANIRAGUHA warufite umugore n’abana.

Imodoka ya Police ijyanye umurambo wa Nyakwigendera mu isuzumiro
Imodoka ya Police ijyanye umurambo wa Nyakwigendera mu isuzumiro

Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu kuya 19 Mutarama 2013, ubwo basanze umurambo w’uyu mugabo hafi y’agashyamba, abaturanyi ba Maniraguha batangarije Umuseke.com ko kuwa gatanu nyakwigendera yiriwe akora akazi ko gupakira umucanga ndetse ngo asanzwe akora akazi ko kwahira ubwatsi bw’amatungo.

Nyuma yuko twasanze police imaze kwakira umurambo we yatangiye iperereza ku basore batatu aribo Nsabimana uzwi ku izina rya Ndengeye, Nshimiyimana na Dushimiyimana uzwi ku izina rya Kigurumeri kuko abo basore bakorana mu kazi kandi kuwa gatanu bakaba bari kumwe nawe.

Tubibutse ko muri aka kagari ka Gacurabwenge ari naho havuzwe ibikorwa by’ubwicanyi mu minsi ishize aho abagabo bivuganye undi bamusanze asambanya umugore utari uwe.

Soma inkuru bijyanye : Byumba: Yapfuye azize inkoni yakubiswe yagiye gusambana

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.COM

en_USEnglish