Nyuma y'inkongi Isanga Star yongeye kumvikana kuri FM
Mu gitondo cyo kuwa gatandatu kuya 12 Mutarama 2013, nibwo ahakoreraga Radio Isango Star 91.5 FM hafashwe n’inkongi y’umuriro byinshi bikangirika, nyuma y’amasaha atagera kuri 48 yongeye mu kiganiro cy’imyidagaduro cya Sunday Night kiba buri cyumweru nijoro.
Nubwo abakunzi b’iyi Radio batari biteguye ko igaruka ku murongo vuba, bijyanye kandi n’uko abayobozi bayo nyuma y’inkongi bari bemeje ko idahita igaruka ku murongo, ariko ngo nubwo bari batakaje byinshi bimwe mu byuma by’ibanze ntabwo byari byahiye.
Aldo Havugimana, umuyobozi wa Radio Isangoyemeza ko bitaboroheye na gato gusubizaho Radio mu gihe gito cyane kuko byabasabye guhindura aho yakoreraga kugirango ibashe gusubiraho.
Radio Isango Star iravugira ubu aho yabanje gukorera mbere yo kwimukira mu nyubako iri muri Saint Paul. Aho iri kuvugira ubu akaba ari mu mujyi wa Kigali hagati hafi ya KCB ku muhanda ugana kuri Ecole Belge, aha ninaho yabanje gukorera.
Abanyamakuru b’Isango bavuga ko nubwo bari gukorera ahataratungana neza, ariko kubwo gukunda umwuga wabo ngo ibiganiro byabo barakomeza babicisheho abakunzi babo batagira irungu.
Ubuyobozi buvugako muri iyi minsi hashobora kubaho utubazo two kuvaho twa hato na hato dutewe n’iyo mirimo yo gusubiranya Radio iagasubira kumvikana kuri FM no ku murongo wa Internet neza nk’uko bisanzwe
Soma inkuru bijyanye Radio Isango Star yafashwe n’inkongi
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM