Amakuru ku bajenosideri bahunze u Rwanda
AMWE MU MAKURU AVUGWA KU BAKOZE GENOCIDE BAGAHUNGIRA HANZE Y’U RWANDA
Kuri uyu wa mbere urukiko rw’ ubujurire rwa Paris mu gihugu cy’ Ubufaransa rwafashe umwanzuro wo kurekura Capt Simbikangwa Pascal mu buroko . Uyu Simbikangwa Pascal umwe mu bari bagize ikitwaga Escadron de la Mort yafatiwe mu birwa bya Mayottes mu mwaka w’ 2008 akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano .
Mathias Bushishi na Simbikangwa Pascal bakurikiranweho ibyaha bya jenoside bakaba bashakishwa (Photo internet)
Uyu mugabo akaba yari yafashwe muri Mata 2009 hashingiwe ku kirego cyatanzwe n’ ihuriro ry’ abaregera indishyi mu manza za genocide mu Bufaransa banerekanye ko uwo Simbikangwa ari no ku rutonde rw’ abashakishwa n’ ubutabera bw’ u Rwanda kubera gukekwaho kugira uruhare muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda .
Dosiye ikaba yarashyikirijwe urukiko rw’ I Paris arirwo rufite ububasha bwo gukurikirana imanza zirebana n’ ibyaha by’ intambara iby’ ibasiye inyoko muntu na genocide .
Tukivuga kandi ku birebana n’ abakurikiranyweho kugira uruhare muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda , ubutabera bwo mu Bubiligi nabwo kuri uyu wa mbere bwataye muri yombi uwitwa Mathias Bushishi nawe kubera gukekwaho kugira uruhare muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda. Uyu Bushishi wahoze ari umushinjacyaha mukuru I Butare mu gihe na mbere ya genocide washakishwaga na police mpuzamahanga kuva muri Nyakanga 2009 avugwaho kuba taliki ya 31 Gicurasi 94 yari umwe mu bitabiriye inama y’ umutekano yari igamije kumaraho ikitwa umututsi aho mu ntara ya Butare .
Akurikiranyweho kugira uruhare muri genocide yakorewe abatutsi mu Rda bishoboka ko yazaburanishwa n’ ubutabera bw’ Ububiligi kubera hashingiwe ku itegeko riha ububasha mpuzamahanga inkiko zo muri icyo gihugu bwo gukurikirana abakekwaho ibyaha ndengakamere .
Na none ariko mu Bufaransa ho haravugwa ifungurwa ry’ agateganyo rya Tito Barahira wigeze kuba bourgmestre wa Komini Kabarondo mu cyahoze ari Kibungo , yatawe muri yonmbi taliki ya 16 Werurwe ahitwa Toulouse mu Bufransa . Nawe akekwaho kugira uruhare muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda , gushishikariza gukora genocide , ibyaha by’ intambara n’ ibyaha byibasiye inyoko muntu .Kugeza ubu inkiko zo mu gihugu cy’ Ubufaransa nubwo ubutabera bw’ u Rwanda bwasabye kenshi ko abakekwaho kugira uruhare muri genocide bakoherezwa kuburanira mu Rwanda ubutabera bw’ Ubufaransa busa nk’ ubutabikozwa buvuga ko ngo boherejwe batabona ubutabera nyabwo . Amadosiye yose arebana na genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda yose akusanyarizwa mu rukiko rw’ ibanze rw’ I Paris mu gihe haba nta gihindutse muri urwo rukiko hakazashyirwaho urugereko rwihariye rwo gukurikirana izo manza . Ndetse mu gihe ya vuba aha urukiko rw’ I Toulouse rukazashyikiriza urukiko rw’ I Paris indi dosiye y’ uwitwa Joseph Habyarimana
Claire U
Umuseke.com
5 Comments
igihe ni iki kugirango abakoze genocide bose bafatwe kandi bashyikirizwe inkiko, kandi babazwe ibyo bakoreye abanyarwanda, aho baba bari hose bakwiye gukurikiranwa kandi bagafatwa, amahanga ntago akwiye kurebera hato ibyabaye bitazasubira, bibaye byiza ahubwo na bariya bose birirwa bahembera inzangano bari muri biriya bihugu byi buraye nabo bashyikirizwa inkiko.
ni abambweeeee,agahuru k’imbwa kahiye!!bibwiraga ko iburayi ariho bazabakingira ikibaba ariko bamaze gusobanukirwa amahano bakoze,niyo bajya mu nda y’isi izabaruka kuko ni uburozi bubi
Ntamahoro y’umunyabyaha na bahoze ari ba afande bararye ari menge iyo mumajyepfo! gusa birababaje umuntu w’ikimugankuyu uzi uko byibura kumugara bibabaza agatinyuka kwica ariko buriya nawe yaba agiye kubyibonaho aho agiye guko nereza ubumuga bwe nawe arahazi! uwo wundi nawe nta mukwaha nta…..! ntimuzinubire ibyoa muhaniwe kiba aricyo gihe kandi hari nabatarabashije gufungwa bo barapfa mwe rero byibura mukireba byibura uko ikirere gisa cyangwa se parafo biterwa naho uri! mushima Imana! ariko rero buriya narwo si ruto da!!enjoy!!!!
Pole sana muzeh jya umenya gusaza utanduranyije cyane ! icyaha ntigisaza kereka nyiracyo ashaje ndavuga apfuye!!mwihanganire kuba mu gihome!
uyu se we kandi ureba nk’ininja we ubu abona abo abarusha yishe abarusha iki koko! dore indoro!!puuuu! nukuri ntamahoro muzagira!
Comments are closed.