Digiqole ad

FARG izagabanya abo irihira kaminuza

FARG igiye kugabanya umubare w’abajya muri kaminuza

Ubuyobozi bw’ikigega kigamije gutera inkunga abarokotse Genocide yakorewe abatutsi batishoboye, FARG, burasaba abanyeshuri barihirwa nayo kurangwa n’umuhate mu myigire yabo kuko giteganya kugabanya umubare w’abanyeshuri bajya muri za kaminuza.

Theophile Ruberangeyo Umuyobozi wa FARG (Photo internet)

Ibi Theophile Ruberangeyo umuyobozi w’iki kigega ku rwego rw’igihugu yabisabye abanyeshuri b’imfubyi za Genocide bibana bo mu karere ka Gisagara biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza.

Bakaba bari bateraniye mu ngando mu kigo Duhozanye cyo mu karere ka Gisagara, kirera imfubyi n’abapfakazi ba Genocide. Ruberangeyo avugako ibi aba banyeshuri bagomba kubyitaho FARG ibona ko babona amanota macye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Ruberangeyo ati:’ FARG izagabanya abajya muri kaminuza kuko kwiga kaminuza ntabwo ari buri wese, biterwa n’amanota, bigaterwa n’amikoro y’igihugu ariko nanone bigaterwa n’ibyo igihugu gishaka ko umuntu yiga .‘

Aba banyeshuri baranasabwa kandi kwiga bafite intego yo kubona amanota menshi kugeza ubwo banagira amanota ikigo SFAR gifatiraho, dore ko hari abayagira.

Bakundukize Elysé, yiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda akaba n’umwe mu banyeshuri b’imfubyi za genocide bibana bateraniye muri iyi ngando. Avuga ko kuba FARG ishobora kuzagabanya abanyeshuri bajya muri za kaminuza byaba ari ikibazo kuri bo kuko ngo n’ababonaga ariya manota yafatirwagaho babaga ari bacye.

Gusa ariko ku rundi ruhande Bakundukize aragira ati:’Ntabwo dukwiye guhorana agahinda, dukwiye kwiyubakira ikizere cy’ejo hazaza. Tugashyiramo umuhate ku buryo natwe amanota yifuzwa twayabona tukaba twanayarenza.’

Iyi ngando aba banyeshuri b’imfubyi za genocide bibana, bateraniyemo mu kigo Duhozanye, bahabwa ibiganiro bitandukanye muri iki cyumweru k’icyunamo mu Rwanda hibukwa ku nshuro ya 17 Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Iyi ngando yatangiye ku ya 07 uku kwezi kwa Mata ikazarangira tariki ya 13 uku kwezi.

Ferdinand Uwimana

Umuseke.com

 

en_USEnglish