Digiqole ad

Kabuga na Protais Mpiranya mu nkiko

Minisitiri w’ubutabera, Tharcisse Karugarama yashyize hanze icyemezo cy’uko Kabuga Felicien na Protais Mpiranya, nubwo batarafatwa, bagiye kuzakurikiranwa n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha.

Ni mu rwego rwo kubika ibimenyetso bizakoreshwa igihe bazaba bafashwe, dore ko n’urukiko rwa arusha, ICTR rugiye gufunga imiryango.


Photo: Minisitiri Tharcisse Karugarama atanga ibyemezo bya ICTR.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’ubutabera Tharcisse Karugarama, yashyize ahagaragara icyemezo cya ICTR cy’uko Kabuga Felicien na Protais Mpiranya, n’ubwo batarafatwa, ariko bazakurikiranwa n’urukiko rwashyiriweho u Rwanda I Arusha, kubera ko ibyaha n’uruhare baba baragize muri genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Minisitiri Karugarama yagize ati:” uretse impapuro zo kubahagarika (arrest warrant), Kabuga na Mpiranya zasohotse, ubu igihugu cyose bazageramo bashobora kuzafatwa na police mpuzamahanga, Interpol ”.

Kuva ku tariki ya 16 Gicurasi 2011, urukiko ICTR ruzatangira kwakira abahamya bushinjura cyangwa bushinja Kabuga Felicien na Protais Mpiranya, mu rwego rwo kubika ibimenyetso bizakoreshwa, mu gihe wenda abatangabuhamya bazaba batikiriho.

Kabuga Felicien, ashinjwa icyaha cyo gufatanya na leta yahozeho mu kwica abatutsi, atanga intwaro zo gukoresha, naho Protais Mpiranya akaba yarahoze ari minisitiri w’ingabo, mu gihe cya Genoside.

Mu bihe bishize, byavugwaga ko Kabuga abarizwa muri Kenya, ariko leta ya Kenya ikaba yarahakaniye u Rwanda ko uyu Kabuga ataba ku butaka bwabo, naho Protais Mpiranya, byavugwaga ko abarizwa mu gihugu cya Zimbabwe.

Issiaka Mulemba
Umuseke.com

en_USEnglish