Digiqole ad

Ibiganiro n’Umuryango Duhozanye

Bakomeje gufashwa kwitegurira ejo hazaza heza

Turi mu cyumweru cyahariwe kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 . Ni muri urwo rwego mu kigo gikoreramo umuryango Duhozanye wita ku mfubyi n’abapfakazi ba genocide giherereye mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara hahuriye abana bagera ku ijana na mirongo itanu bagizweho ingaruka na Genocide. Bakaba bari guhabwa ibiganiro bibarinda kwigunga bikanabafasha kwitegurira ejo hazaza heza.

Bamwe muri aba bana baganiriye n’Umuseke.com bavugako bamaze guhabwa ubumenyi bwinshi babona buzabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse bunakubiyemo kumenya kwitegurira ejo hazaza heza, bityo ngo ntibakomeze kwiheba kubera ibibazo bahuye na byo. Nteziryayo Emmanuel avugako maze kungukira byinshi mu biganiro bamaze guhabwa. Avugako bamaze kwigishwa byinshi ku byaranze amateka y’u Rwanda. Agira ati : « Uretse ibibazo nahuye na byo, ikerekezo ni uko tugomba kwiga kuko ariwo murage. » urete Nteziryayo, Niragire Grace avugako bagoma kubanza kwiyumvamo ikizere. « kuruhare rwanjye ndumva nzakoresha uko nshoboye kose ku buryo nanjye nzatera intambwe nkagira aho nigeza mbikesha kwiga. »

Mu gihe aba bana bavuga ko bari gufashwa kwitegurira ejo habo hazaza, bavugako hari bagenzi babo baba barasize ku mirenge ya bo bagiye bakomokamo bityo ngo mu rwego rwo kuzabafasha na bo kuzagira ejo hazaza heza biteguye kuzabafasha igihe bazaba bageze ku mirenge ya bo. « Numva niteguye kuzaba umuhuza mwiza w’ibyo twize. Mugisha Laetitia akomeza agira ati : « Tuzabaha ku nyigisho twahawe kugirango na bo bave mu bwigunge kandi bitegurire ejo hazaza. »

Uretse kuba iki kigo kiri gufasha aba bana muri iki gihe cyo kwibuka, ubuyobozi bwacyo buvugako bugihura n’imbogamizi nyinshi mu gihe baba bategura ibikorwa nk’ibi byo gufasha abagizweho ingaruka na Genocide. Buvugako imyumvire ‘y’abanyarwanda itaragera ku rwego rwiza ku buryo abagizweho ingaruka na Genocide bafashwa na buri wese. Niragire Ernest agira ati : « Abana ntabwo mu byukuri baba bari ku rwego rumwe rwo kwiyakira. Abanyarwana bo ntibaramenya ku ba bafasha aba bana, iyo rero ikatubera imbogamizi. » Akomeza agira ati : « Imbogamizi zindi duhura na zo ni izijyanye n’ubushobozi bwo gufasha abana baba bafite ibibazo by’imibereho mu miryango. »

Ibikorwa byo gufasha aba bana muri duhozanye ngo bikomeza gukorwa kugirango aba bana bitabweho nkaho bari mu miryango yabo, gusa ngo buri wese akaba ahamagarirwa kubafasha icyo yashobora cyose n’ubwo bataba bari muri iki kigo.

Munyampundu Janvier
Umuseke.com

 

en_USEnglish