Digiqole ad

Turabashyigikiye ibyabaye ntibisongera. Dr. Kirabo

Rukumberi: Igihugu kirabashyigikiye, mukomere ibyabaye ntibizongera. Dr. Aisa Kirabo

Mu mihango yo kwibuka abazize genocide y’abatutsi ku nshuro ya 17 mu mureng e wa Rukumberi, guverineri w’intara y’iburasirazuba yasabye abarokotse Jenoside batuye uwo murenge gukomera ndetse no guharanira gutera imbere kugirango bakomeze guhesha ishema ababyeyi n’abavandimwe babo bishwe.

Dr. Aisa Kirabo ashyira indabo mu kiyaga cya Mugesera

Guverineri yahumurije abacitse ku icumu muri uyu murenge ndetse abasaba gufashanya bagasenyera umugozi umwe, “ibyabaye ntibizongera kuko igihugu kirabashyigikiye kandi nta cyuho ku muntu wese wifuza kuganisha igihugu ahabi”. Dr. Aisa Kirabo akaba yasabye ubuyozozi kuba hafi y’abacitse ku icumu bakabakemurira ibibazo ndetse bakababera mu mwanya w’ababo batakiriho.

Urwibutso rwa Rukumberi (Photo Umuseke.com)
Urwibutso rwa Rukumberi (Photo Umuseke.com)

Urwibutso rw’umurenge wa Rukumberi, rukaba rushyinguwemo abatutsi barenga 35.000 bishwe muri Genocide. Ndetse ngo hakaba hari n’abandi batabashije kuboneka bajugunywe mu kiyaga cya mugesera.

 

Iyo witegereje hafi y’icyo kiyaga cya mugesera usanga henshi ari amatongo kandi ngo mbere ya Genoside hari hatuwe cyane. Mukarwaka Angelique, ngo Genocide yabaye akiri muto,mu muryango we wari ugizwe n’abantu 8, ubu ngo basigaye ari 2. Mu mateka mabi menshi yamuranze muri icyo gihe yasobanuye ukuntu abatutsi bo muri uwo murenge wa Rukumberi, hahoze ari Sake ngo batangiye kwicwa kuva mu 1959. Ngo kandi bisa nkaho ari umugambi wari warateguwe “Aka gace dutuye bari baragatujemo abatutsi gusa, imirenge twahanaga imbira hatuye abahutu ku buryo ari bo muri Genoside batugose batwicira abantu.”

Kubwa Mukarwaka ngo ubwo abandi babona iki kiyaga cya Mugesera nk’ibyiza bitatse urwanda, we ngo iyo akibonye atekereza ibyamubayeho muri jenocide,ati “ binashobotse aya mazi ntitwajya tuyakoresha, ariko nta kundi.”

Mitari Protais, Dr.Aisa Kirabo, Mayor Ngoma, Eugene Barikana, Munyabagisha Valens, Umuyobozi wungirije wa Ibuka,Colonel Bagabe Willy (Photo Umuseke.com)
Mitari Protais, Dr.Aisa Kirabo, Mayor Ngoma, Eugene Barikana, Munyabagisha Valens, Umuyobozi wungirije wa Ibuka,Colonel Bagabe Willy (Photo Umuseke.com)

Ari kumwe na Minisitiri w’urubyiruko Mitari Protais,Umuyobozi muri Cabinet (Directeur du Cabinet) Eugene Barikana,Umuyobozi wungirije wa Ibuka, ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma, umuyobozi w’ingabo mu karere ka Ngoma na Bugesera Col. Bagabe Willy n’abandi bari baje kwifatanya n’abanyarukumberi bakaba bashyize indabo mu kiyaga cya Mugesera mu rwego rwo kwibuka abajugunywemo batashyinguwe.

Ababyeyi 4 bakaba baremerewe inka mu rwego rwo kubashimira uburyo bitangiye abatutsi. Mukamihigo Melanie, Mukangabo Nathalie, Ndayitabi na Protais nibo bashimiwe ubutwari bagaragaje. Uyu Ndayitabi we n’ubwo atakiriho iyo nka ikazashyikirizwa umuryango we.

Mukamihigo Melanie, yabashije guhisha abana b’abakiobwa 4 ubu bakaba bariho.Muri abo bana b’abakobwa yarokoye, umwe muri bo yari umwana w’uruhinja yatoraguye mu mirambo akajya amwonsa kuko nta mata y’inka yari afite, ubu nawe yarakuze ameze neza.

 

Abaturage bashyira indabo mu kiyaga cya Mugesera mu kwibuka ababo (Photo Umuseke.com)
Abaturage bashyira indabo mu kiyaga cya Mugesera mu kwibuka ababo (Photo Umuseke.com)

Mukangabo Nathali,nawe akaba yarahishe abatutsi benshi mu mwobo akajya arenzaho ibyatsi. Uyu mugore ngo nubwo we atahigwaga, yabikoreye kubera ko umubyeyi Bikiramariya abasaba gukundana. Yaje no guhimba amayeri yo kujya ashyira amakoma mu nzira yaganaga aho urwo rwobo yabahishemo rwari ruri kugirango ibirenge bijyayo bitagaragara dore ko hari igihe cy’imvura. Ayo makoma akayakandagiraho ajyayo yamara kubagaburira akayajugunya kugirango hatagaragara ko hari inzira.

Guverineri w’intara y’iburasinazuba Dr. Aisa Kirabo, Minisitiri Mitari Protais bakaba barijeje abibumbiye mu muryango ARGR kubafasha uko bashoboye ndetse no kubakorera uuvugizi kugirango uru rwibutso ruvugururwe. Inyigo yo kuvugurura uru rwibutso ikaba igaragaza ko ruzatwara amafaranga y’urwanda miliyoni (785.512.072 RWF) rukaba rushobora kuzaba urwubutso rwa kabiri ruhenze mu gihugu.

Karasira M.
Umuseke.com

en_USEnglish