Hosni Mubarak yagarutse
Hosni Mubarak yahakanye ibyo aregwa
Nyuma y’igihe kinini atavuga, Hosni Mubarak wegujwe n’abaturage ku buyobozi bwa Misiri, yavuze ko ibyo amaze iminsi ashinjwa byo kunyereza imitungo ya Misiri we n’umuryango we ari ibinyoma.
Kuri cassette yanyuze kuri al-Arabiya TV, Mubarak yagize ati: “ nababajwe cyane n’abari guharabika izina ryange ko nanyereje umutungo wa Misiri, barashaka gusa kunsebya ngewe n’umuryango wange ”
Photo internet: Hosni Mubarak akiri Perezida
Kuva tariki 10 Gashyantare uyu mwaka Mubarak yari atarongera kugaragara avuga kuri Television. Bukeye bw’iyi tariki yahise ahunga abaturage bari bamumereye nabi bamusaba kwegura, yerekeza i Sharm el-Sheikh aho afite umuturirwa.
Yakomeje agira ati: “bagamije guhindanya amateka yange batibagiwe ay’igihugu cyanjye Misiri nakoreye mu mahoro no mu ntambara”
Mubarak w’imyaka 82, yagaragaye afite intege nke, bikaba bivugwa ko ubuzima bwe butameze neza, nubwo abari kumwe nawe ngo batangazako ntakibazo afite cy’ubuzima.
Sharm el-Sheikh aho yahungiye, ni umujyi muto uhereye mu gace ka Sinai mu majyaruguru ya Misiri, gafatanye n’inyanja itukura, ukaba ari umugi bakund akwita City of Peace bitewe n’amasezerano y’amahoro yahasinyiwe. Sharm el-Sheikh ituwe n’abaturage ubu 38.000.
Umuseke.com