Digiqole ad

Abaperezida b’Africa bagiye Libya

Mu masaha ya saa tanu ku isaha ya Kigali, mu butumwa bwa Africa Union (AU), ikipe y’abayobozi ba Africa bahagurutse i Nouakchott berekeza i Tripoli muri Libya kugerageza gusaba Col. Muammar Ghaddafi n’abatavuga rumwe nawe ngo bahagarike imirwano.

President Jacob Zuma wa Africa y’epfo, Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritania, Amadou Toumani Toure wa Mali na Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazaville ndetse na Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Oryem Okello bahagurutse muri Mauritania mu ndege zitandukanye berekeza Tripoli.

Jacob Zuma ari mubagiye muri Mission ya AU muri Libya (Photo internet)

Nyuma yo kubonana na President Gaddafi i Tripoli ngo bazerekeza mu burasirazuba bwa Libya kuvugana n’abayobozi babigometse kuri Gaddafi.

Iyi kipe y’abayobozi ikaba yaremejwe mu nama ya Africa Union, ikaba kandi inafite uruhushya rwa NATO rwo kugendagenda muri Libya itarashweho n’indege zirasa ku modoka z’abasirikare ba Gaddafi bashinjwa kwica abantu.

Umuseke

en_USEnglish