Ivugururwa ku mikorere y’abanditsi bakuru
Imikorere y’abanditsi bakuru mu bitangazamakuru yasubiwemo.
Abayobozi b’ibitangazamakuru ndetse na banyirabyo barasabwa korohereza ndetse no gufasha abanditsi bakuru b’ibinyamakuru byabo mu kunoza akazi bashinzwe, cyane ko byagaragaye ko umwanditsi mukuru aryamirwa mu kazi yahawe.
Mu kiganiro inama nkuru y’itangazamakuru yagiranye n’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye hano mu rwanda, bagarutse ku kibazo cy’uko umwanditsi mukuru adahabwa agaciro akwiye na nyiri kinyamakuru kandi agira uruhare ruhambaye mu guteza imbere itangazamakuru ry’umwuga.
Abayobozi b’ibitangazamakuru ndetse na banyiribitangazamakuru bagomba kureka umwanditsi mukuru agakora akazi ashinzwe, dore ko iyo hatambutse inkuru itariyo, mu itangazamakuru ryandika (print media), uwambere uhamagarwa n’urukiko ari umwanditsi mukuru, naho mu bitangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho(radio na televiziyo), uwakoze inkuru ariwe uhamagarwa bwa mbere, hagakurikiraho umwanditsi mukuru, nkuko ingingo ya 88 mu itegeko ry’itangazamakuru ibiteganya.
Biseruka jean baptiste ni umwanditsi mukuru mu kinyamakuru, Rugali, avuga ko ikibazo gihari ari icy’amafaranga, ati:” ukosora inkuru warangiza ikinyamakuru cyasohoka ugasanga hari inkuru zibura, wabaza nyirikinyamakuru akanga kugira icyo agutangariza, akagusaba kucisha make ukagabanya ibyo wize mu ishuri, ngo kubera ko ntaho bihuriye n’ubushobozi ikinyamakuru gifite”.
Abandi banditsi bakuru baganiriye n’umuseke.com bavuga ko biterwa kandi no gutahabwa agaciro kabakwiye n’abayobozi babo.
Umukobwa Aisha, ashinzwe igisata cy’amakuru kuri radiyo voice of Africa, Kigali f.m agira ati:” umushoramari araza agatera inkunga amakuru uyoboye kuri radiyo, maze iyo sosiyete cyangwa uwo mushoramari yakora amakosa, umuyobozi akakubuza gukora iyo nkuru cyangwa akakubwira uburyo ugomba gukora inkuru ibogamye ”.
Umuyobozi w’inama nkuru y’itangazamakuru Patrice Mulama yavuze ko bagiye gushaka uko bahuza abayobozi b’ibitangazamakuru, banyirabyo ndetse n’abanditsi bakuru mu rwego rwo gukemura icyo kibazo.
Hagati aho mu Rwanda, haracyagaragara ikibazo mu itangazamakuru ry’umwuga, ikaba ariyo mpanvu inama nkuru y’itangazamakuru ikomeje gushyira ingufu mu gushaka itangazamakuru ry’umwuga mu rwanda; muri urwo rwego hashyizweho ikigo cyo guhugura abanyamakuru, GLMC( Great Lakes Media Center) kiza kiyongera ku ishuri ry’itangazamakuru riri I huye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.
Issiaka Mulemba
Umuseke.com