Itohoza ryimbitse kuri Libya
Inzobere mu byaha by’intambara zitegerejwe muri Libiya
Libiya –Umuryango w’abibumbye (ONU) ngo ugiye kohereza inzobere mu by’itohoza mu gihugu cya Libiya gukora iperereza ku rugomo rwakozwe n’abashyigikiye Colonel Muhammar Kadafi ndetse n’abigometse ku butegetsi bwe.
Photo: Asma Khader umwe muri izo nzobere
Ikinyamakuru le Monde cyatangaje ko akanama kigenga k’izo nzobere mu by’iperereza kagizwe n’abantu batatu barimo abacamanza babiri aribo umunyayorudaniya, Asma Khader n’umunyakanada Philippe Kirsch wahoze ari umucamanza mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye mu gihugu cy’ubuholandi. Aba uko ari babiri ngo barangajwe imbere na Cherif Bassiouni inzobere mu byaha by’intambara.
Izi nzobere ngo zigomba guhaguruka i Geneve mu gihugu cy’ubusuwusi kuri iki cyumweru zerekeza muri Libiya, aho zigomba kuba zagarutse mu mpera z’uku kwezi kwa kane.
Ferdinand Uwimana
Umuseke.com
1 Comment
Courage mWESE! Amakuru muduha arasujkuye
Comments are closed.