Inshuti za Facebook zubakiye imfubyi
Kigali/Kagugu – Kuri uyu wa gatandatu mu masaha ya saa yine za mugitondo urubyiruko rwacuditse rukishyira hamwe ruhujwe na facebook rurenga mirongo itanu rwubakiye imfubyi eshatu za jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 zibana zo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya akagari ka Kagugu mu mudugudu wa kadobogo mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda muri iyi minsi y’icyunamo.
Urubyiruko ruri mugikorwa nyirizina gusiza, gukata urwondo,
guterura amabuye no gutunda ibiti (Photo: Umuseke.com/Claude Kabengera)
Aba bana bakaba ari Rubibi Olivier ari nawe mukuru, Rugema Jean de Dieu na Iraguha Vincent. Rugema na Iraguha nibo biga.
Ukuri Jean Claude ubarizwa muri iri tsinda ry’urubyiruko akaba n’umuhuzabikorwa muri ryo, yatangarije umuseke.com ngo abantu batagomba guhuzwa no kuganira gusa no guseka ngo birangirire aho. Avuga ko kwishima n’ibitekerezo byinshi bigaragara kuri facebook bagomba kubishyira mubikorwa.
Ukuri ati: “Uko duhora twigishanya urukundo tugomba kurushyira no mubikorwa. Ariko byumwahariko muri kino gihe turimo gikomereye abanyarwanda, ubwo bucuti bwacu kuri facebook bukagaragarira buri wese aho tugomba gufashanya tugafata buri muntu wese mumugongo.”
Umuyobozi w’uyu mudugudu wa Kadobogo aba bana batuyemo, Munyankumburwa Jean Marie avugana na umuseke.com yavuze ko bashimira uru rubyiruko kuko ngo nyuma y’imyaka 17 Jenoside imaze ibaye bari barabuze uwabafasha kubakira aba bana.
Munyankumburwa ati: “Tugire ubufatanye mugufasha aba bana kuko bababaye, nkaba nahamagarira abanyarwanda muri gufasha muri ibi bikorwa byo gufasha abacitse ku icumu by’umwihariko aba bana bibana.”
Nubwo ariko ubu buyobozi buvuga gutya aba bana bavuga ko kububakira bidahagije kuko ngo bakeneye icyo barya no kwiga.
Rubibi Olivier, umukuru muribo niwe wari waragize amahirwe yo kwiga arihirwa n’ikigega gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside FARG. Nkuko abivuga ngo amaze kubona ko barumuna be atabasiga murugo bonyine, yahagaritse amashuri ye aza gusaka uko yatunga barumuna be. Rubibi avuga ko ngo iyo atabonye ikiraka baburara cyangwe se bakanabwirirwa.
Ngo kuba iri tongo ryari rimaze imyaka 17 imbere y’icumbi barimo ngo cyari igikomere kuribo, bakaba bavuga ko ngo nyuma yo kububakira bakeneye uwabafasha gutangira ubuzima bushya.
Rubibi ati: “Nkubwo ngubwo nshaka ikiraka nkakibona tukarwariza aho ubundi nkakibura tugakena cyangwa se inshuti zikaza zabona ko dufite ikibazo zikadufasha. Nyuma yiri tongo bishobotse babonye ubundi bufasha bwaduha fondation y’ubuzima (intangiriro) y’ubuzima. Nifuza kuba nasubira mu ishuri nange.”
Akarere ka Gasabo kakaba kemeye gutanga inkunga y’amabati n’amatafari bizashyirwa kuri iyo nzu kugirango igikorwa kirangire vuba.
Iri tsinda ry’urubyiruko rwacuditse ruhujwe na Facebook, ryatangiye umwaka ushize wa 2010 rikaba rigizwe n’abanyamuryango cumi na babiri. Iri tsinda rikaba rigamije gukora ibikorwa byo gufashanya.
Claude Kabengera
Umuseke.com
4 Comments
Je connais Vérité pour son courage, ses initiatives et son dévouement. Et je salue cette initiative combien louable de ces jeunes qui ont été réunis par le réseau social, facebook. Puisse cette action inspirer d’autres qui sont réunis autour de différentes activités artistiques, sportives. Aider l’orphelin et le nécessiteux est une interpellation à tous et toutes.
Ukuri Jean Claude ahora kuri facebook ntakuntu atakora ibintu nkibi. Sha sinari nzi ko wageza ku bintu bizima nkibi sha mukomereze aho kabisa. Erega nitwe twagishenye, mureke tunacyubake
I admire your work guys.all the way from Canada I say BIG UP!!!
showing the heart of humanity to our friends who suffer.
pliz anyone put me in touch with Ukuri Jean de Dieu I might be of some assistance!
Internet igira akamaro!
Comments are closed.