Abana b'ingagi 19 bahawe amazina
Kuri uyu wa gatandatu tariki 16/6/2012 Kinigi, mu majyaruguru habereye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi bagera kuri 20, uyu muhango w’itabiriwe n’abantu batandukanye ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye bituritse mu mpande zose z’isi.
Nkuko byatangajwe na Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime, iyi n’inshuro ya 8 umuhango wo Kwita Izina ubaye iki gikorwa kikaba kigamije guha agaciro abana b’ingagi bityo zikanitwa amazina.
Bosenibamwe yakomeje avuga ko muhango nk’uyu ntabwo wari usanzwe mu gihugu cy’u Rwanda, kuva pariki yabaho hashize imyaka irenga 50, ndetse hagiye habaho leta z’itandukanye mu Rwanda, nta leta n’imwe yatekereje gushiraho iyi gahunda yo Kwita Izina abana b’ingagi, uretse leta y’ubumwe bw’abanyarwanda. Yashimiye abaturage bakomeje gufata neza pariki ndetse n’ingagi by’umwihariko.
Yashimiye kandi amakoperative yabo kuko Yakomeje avuga ko amadevize y’injizwa n’abakera rugendo yabaye intandaro y’uko intara y’amajyaruguru mu rwego rw’igihugu iri mu mwanya wa gatatu mukugabanya ubukene ndetse n’ubukungu bukaba bwariyongereye cyane.
John Gara umuyobizi wa RDB mu ijambo rye yavuze ko baje gushimira abaturage bagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije mu gihe isi itangiye kugira ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirire ariko kubera uruhare rwabaturage mu Rwanda icyo kibazo ntabwo gihari. John Gara yakomeje avuga ko mu nwaka w 2005 u Rwanda rwinjije miliyoni 26 z’amdolari ya manyamerika yatanzwe n’abakerarugendo, mu 2011 u Rwanda rwinjije miliyoni 252 z’amadolari yatanzwe n’abakera rugendo 910 kandi 5% y’ayo mafaranga ayabwa abaturage baturiye pariki ku girango biteze imbere. Umuhango wo kwita ingagi watangijwe na minisitiri w’intebe Nyakubahwa Pierre Damien aho y’ise ingagi y’umukobwa yavutse kuwa 7/2/2012 yayise “IGIKUNDIRO”. Izindi nazo ziswe amazina akurikira:
- KUNGAHARA
- ITABAZA
- UMUTUNGO
- NDIZEYE
- IZURU
- ISHIMWE
- ICYEZA
- IMPANO
- Bishushwe
- KATAZA
- TURIMBERE
- UMUDENDE
- IMPETA
- IWACU
- DUHIRWE
- TURERE
- IJABO
Mu gusohoza uyu muhango Minisitiri w’intebe yatangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashimira abaturage bo baturiye pariki kubera uruhare bagira yo kubungabunga ndetse no gufata neza Pariki y’ibirunga cyane cyane ingagi. Ati: “Perezida wa Repubulika yantumye ngo mbabwire ko abakunda kandi ngo murasobanutse”.
Yakomeje avuga ko 5% by’amafaranga aturuka mu bukerarugendo ahabwa abaturage baturiye akagace kugirango biteze imbere. Minisitiri w’intebe Pierre Damien yasoje ijambo rye yongera gusaba abaturage gufata neza iyi pariki ati: “Ndetse ntihazagire uzayitunga n’urutiki, uzashaka kuyonona muzamushyikiririze inzego z’umutekano”.
Photo/Dr Tsuki
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Turimo gutera imbere rwose, ku buryo bugaragara. prime minister nakomereze aho.
Muve muri za Nyabirungu izo muterekera mwa bapfu mwe. Bizabakoraho kandi.
Dear Forumists,
let me tell you and repeat it again and again, I am very, very, very proud of this action nicknamed “Kwita ingagi izina”. This is in fact genuine SOCIAL INNOVATION. It is very transformational. Absolutely!!!….
ICYIFUZO. Byaba byiza iki gikorwa tukiganiriyeho bihagije, mbese tugasesengura ubuhanga umuntu ushishoza asangamwo.
N’ikimenyimenyi niyo uriya muhango waba koko umeze nko guterekera, jyewe ndasanga ari UBUHORO.
Erega shenge, kuba umukristu ntibivuga ko tugomba kurusha YESU/YEZU ubwe gukunda no kubaha ivangili!!!
Ahaaaaa murambone dore aho nibereye, jyewe mwene Petero: nigishijwe na ABAJEZUITI. Muri uwo muryango bigisha gusenga no gukunda IMMANA-RUREMA, ariko badusaba kutibagirwa gukoresha ubwonko bwacu. UBWONKO ni impano ihanitse Immana yatwihereye……
Muri make, mu muco wacu wa GIHANGA hakubiyemwo ibintu byiza byinshi, dukwiye gukomeraho.
A * M * G * D = Ad Majorem Gloriam Dei (Ignatius of Loyola).
Murakoze mugire amahoro.
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
ESE ABO MURI “NYUNGWE NATIONAL PARK” CYANGWA “AKAGERA NATIONAL PARK” BO BAZITA AMAZINA RYARI????
Hari abantu benshi bibwira ko ziriya ari ingagi ziri mu birori zituje zikaba zitegereje kwitwa amazina .Siko biri ahubwo ni abantu bambaye masques z’ingagi kugirango bigaragaze umuhango nyirizina wo “kwita izina”.
Murakoze gusobanukirwa .
Ndagira ngo RDB nabandi bashiinzwe kwita amazina ziriya ngagi bazajye bagenzura ayo mazina mbere yo kuyita.bamenye ayo abantu bitwa bayatandukanye ningagi.urugero:ishimwe ,keza,ndizeye,…ayo mazina ni aya abantu.muzarebe ahubwo uko mwashaka yenda nkamazina yubwoko bwibimera bimwe tutazi bitakibaho mujye aba ariyo mwita ayo mazina izo ngagi.
Comments are closed.