Digiqole ad

Rwamagana: ku myaka 43 arakekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 12

Mugenzi Celestin w’imyaka 43afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwamagana akekwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 12.

Mugenzi Celestin waguwe gitumo afata umwana ku ngufu
Mugenzi Celestin waguwe gitumo afata umwana ku ngufu

Avuga ko hashize umwanya yumva umwana aratatse agenda agiye kureba icyo abaye ngo amutabare kuko yakekaga ko ari intozi zimuririye. Gusa ntasobanura niba yarahise amufatira ku ngufu aho.

Mukamana w’imyaka 40 y’amavuko ni umugore washakanye na Mugenzi bakaba bamaranye imyaka ibiri n’igice nta mwana bari babyarana uretse   babiri yatahanye (Mukamana), yavuze ko ari agahomamunwa.

Mukarugina Claudine muramu wa Mugenzi, ari nawe wari wazanye n’uyu mwana kuri Polisi. yatangaje  ko nyina w’umwana yari amaze iminsi arwaye cyane ku buryo atari gushobora kumugeza ku bayobozi.

Claudine yemeza ko ubwe yifatiye Mugenzi asambanya uyu mwana mu gihe yari arimo akura ibijumba mu gishanga hafi y’ahantu hahinze amasaka, yumvise  umuntu uririra mu masaka, agiye kureba asanga ngo Mugenzi  ari gufata uwo mwana ku ngufu, ahita ahuruza.

Uwo mwana w’umukobwa wafashwe ku ngufu yagize ati “ubu ni ubwa gatatu amfashe, ubwa mbere yarankuruye anjyana mu masaka aramfata,ubwa kabiri yamfatiye mu bihwagari, ubu badufatiye  mu masaka nanone ari kumfata”.

Yavuze ko impamvu atabivugaga ngo yari yarabimubujije, amubwira ko atagomba kubibwira umuntu n’umwe yaba ari nyina umubyara cyangwa se n’undi muntu uwo ariwe wese, ko naramuka abivuze azamukubita.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa   w’Akagari ka Bushenyi, Mukankusi Liliane yavuze ko  gutabwa muri yombi k’uyu mugabo byatewe n’amakuru yatanzwe n’abaturage asaba ko bakomeza gufatanya n’abaturage mu gutanga amakuru no kureba ko nta bindi byaha byibasira abana bibihishemo.

Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Kabahima, Akagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mwurire mu ntangiriro z’icyumweru gishize, ari naho Mugenzi atuye.

Source:Izubarirashe

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Akaga karagwira nukuri, uyumwana kuki yabicecetse koko ntago arumunyeshuri ?
    Iyo abibwira abarezi koko!!!!!

  • Erega ni dusenge kuko birakomeye ibirimo kubera mu isi biratwereka ko aho tujya hakomeye.

  • Birababaje pee!

  • Isi irashaje weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • ariko se tuzabigenze gute ko abonona abana bakomeje kwiyongera uwom azahanwe icyaha ntikimuhama

  • ye data weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!ndumiwe koko.sogoku sigaho igi*** cy’abana kirakasira pe!jyu jya kureba ba nyina na we koko?

  • YEWE BAVANDIMWE NIMURECYEREYO ISIIGEZE AHARINDIMUKA MUGIHE NDIMONSOMA AYAMAKURU HANO KUBITARO BYA RWINKWAVU BATUZANIYE UMWANA WIMYAKA ITANDATU NAWE WAFASHWE KUNGUFU NUMUGABO WIMYAKA IRENGA MIRONGWINE GUSA IMANA IKWIYEGUTABARA IBIBONDO BYAYO.BIRIMO KWICWA URUBOZO NABASE NDETSE NABASEKURU OH MANAYANJYE TABARA IYISI YACU.

  • Niba aribyo bahite bamwica. Nako abazungu baradushutse dukuraho igihano cyo kwica, kandi bo bakigikoresha. Muslims must wake up!

  • ibyo bikwiye gucika mumuco wakinyarwanda.ni urukozasoni kandi yacumuriye n’ imana

  • ni icyerekana ko ibyavuzwe biri gusohora turi mubihe byanyuma hatabayeho kwihangana nogusenga ntaho twagera gusa ngo hahirwa abazihangana kugera kumperuka

  • Gufata abana ku ngufu bikwiye guhagurukirwa n’inzego zose z’ubuyobozi zifatanyije n’abaturage.Abantu bamwe ntibakigira indangagaciro zibereye umunyarwanda.Sinzi igihano gihanishwa uhamwe n’iki cyaha, ariko amategeko yasubirwamo, uwo bigaragayeho agahanwa byintangarugero.

  • Hakwiye gutangwa amasomo menshi ,abantu bakigishwa valeur na anti valeur mu babyarwanda

  • WASIWEEE UKIREMWA WARIMWIZA, ARIKONON’UBU URAHUZAGURIKA TURAHANGAYITSEE NTITUZ’AH’UTUGANISHA AHAZAZA HAWE N’AH’
    IMANA

  • NTIBIZOROHA UBWOSE NTUCYAMUTEYE IBIRWARA? GATATU KOSE?????????? YARIYARAMUGIZE UMUGOREWE TU NUKUMUHANA BYINTANGA RUGERO

  • abantu nka Mugenzi bakwiye guhanwa amategeko kandi numva kubwanjye bahanirwa muruhame rwabeshi kukgirango bidusigire isomo.thinks.

  • aliko bagiye bafata abakuze babishaka aho gufata umwana ko yarafite umugore iyo ashaka undi mugore aho gufata umwana nimueke mbabwire muri ikigihugu hara cyari interahamwe kuko si normal buri munsi hari udushya twinshi jye bimaze kuntera ubwoba kandi nukuri ntibisanzwe police ikwiye kubyigaho.

  • Birakomeye njyewe icyombona nukwiragiza Imana naho ubundi ntahotujya rwose, gusa abanyarwanda twese dukwiye gushyira hamwe tukarwanya icyokibi.Mugire amahoro yImana.

Comments are closed.

en_USEnglish