Yabanye igipfuko mu nda imyaka 11
Umusaza witwa Vito wibera mu nzu zita ku bashesha akanguhe mu gihugu cy’ubufaransa yagiye kwa muganga bamusangamo igipfuko kireshya na centimetero 17 cyibagiriwemwo hashize imyaka 11 yose.
Ubwo yajyaga kwa muganga kuko yumvaga afite ibibazo mu kwihagarika bamucishije mu cyuma (scanner) abaganga bamubwira ko afite cancer. Ariko icyaje gutangaza abo baganga ubwo bafata icyemezo cyo kubaga uwo musaza nuko mu nda ye basanzemo icyo gipfuko bakumirwa.
Uyu musaza aganiraga n’ikinyamakuru le Quotidien yagize ati: “Mu kwezi kwa nzeri muri 2000, nagiye kwibagisha igifu mu bitaro byigenga bya Antony aho rero sinshidikanya ko ariho bibagiriwe igipfuko mu nda yanjye” ibi rero bikaba byarababaje uyu musaza cyane ndetse bituma afata icyemezo cyo kurega ibyo bitaro mu bucamanza.
Uyu musaza ngo ni umunyamahirwe cyane kuko abandi baba baragize ibyago bakabasigamo ibipfuko nyuma yo kubagwa ngo bibatera uburwayi bukomeye cyane.
Paulet M J
Umuseke.com