Digiqole ad

Umuhanda Kazo – Mutenderi urimo gusenyuka utaramara umwaka wubatswe

 Umuhanda Kazo – Mutenderi urimo gusenyuka utaramara umwaka wubatswe

*Akarere ngo kabuze amafaranga yo kuwubaka uko bikwiye

Umuhanda Kazo – Mutenderi mukarere ka Ngoma ubu watangiye gusenyuka mu gihe utaramara umwaka urangije kubakwa. Abawukoresha bavuga ko bitewe n’uko wubatswe nabi ndetse amazi awuvaho ari gusenyera abawuturiye kuko nta miferege itunganye ufite. Ubuyobozi ngo bugiye kugarura uwawubatse awukore neza.

Imbibi z'umuhanda nta miyoboro y'amazi
Imbibi z’umuhanda nta miyoboro y’amazi

Ni umuhanda w’igitaka wa 16Km uhuza imirenge ya Kazo na Mutenderi muri Ngoma, wubaswe na kompanyi ikora imihanda ku isoko ryatanzwe n’Akarere.

Abawuturiye bagaragaza ko wubatse nabi kuko imiferege iyobora amazi kuri wo iri hamwe na hamwe, bakavuga ko igitaka cya‘laterite’cyakoreshejwe nacyo kidahagije kuko cyahise gitangira gutwarwa n’amazi y’imvura mu gihe gito cyane.

Sebazungu Augustin wo mu kagari ka Birenge atuye kuri uyu muhanda, ati: “barawusondetse, na laterite bashyizeho iriho utubuye ducye uko imvura iguye irawangiza nawe urabona ko hari aho washize utwarwa namazi.”

Habiyaremye Jean de Dieu nawe uwuturiye ati:“Imyaka yarangiritse kubera amazi ava muri uyu muhanda, aragenda akuzura mu nzu aratwangiriza rwose kandi biraterwa nuko umuhanda ukoze nabi”.

Mukamusoni Sarahia ati: Bishobotse uyu muhanda wasubirwamo, uretse no kuba nawo ubwawo urimo gusenyuka natwe turahahombera nkubu inzu yanjye yuzura amazi ava muri uyu muhanda kandi nta nuwo wabaza ngo umwereke ikibazo”.

Uko imvura iguye amazi ava mu muhanda amanukira mu nzu ye
Uko imvura iguye amazi ava mu muhanda amanukira mu nzu ye

Mutabazi Celestin ushinzwe  ibikorwaremezo mu karere ka Ngoma avuga ko byagoranye kuba uyu muhanda wose washyirwaho imiyoboro y’amazi kuko ngo amafaranga yari macye.

Ngo bagiye kuvugana n’ikompanyi yawubatse igaruke iwusane kuko Akarere katarawakira mu buryo bwa burundu.

Ati: “mbere yuko wakirwa burundu bazabanza bawusubiremo kuko twawakiriye umwaka ushize nko mu kwa gatatu ariko si mu buryo bwa burundu kandi tuba dufitanye guarantee y’umwaka”.

Umuhanda uratwrwa n'amazi n'ubutaka bw'abaturage bukagenderako
Umuhanda uratwrwa n’amazi n’ubutaka bw’abaturage bukagenderako

Uyu muhanda Kazo – Mutenderi wuzuye utwaye million 740 z’amafaranga y’u Rwanda. Byari bigenyijwe ko wubakwa mu mezi  atandatu ariko wuzuye mu gihe cy’umwaka urakirwa.

Mu masezerano, ubu hasigaye amezi abiri kugirango kompanyi yawubatse ibe itakwemera kongera kuwusana nta kindi kiguzi.

Iyi ni imihanda ifasha abaturage mu migenderanire, guhahirana no kugeza umusaruro wabo ku masoko.

Imiferege micye yubatseho nayo yatangaiye gusenyuka kubera sima nke
Imiferege micye yubatseho nayo yatangaiye gusenyuka kubera sima nke nk’uko abaturage babivuga
Mu karere ka Ngoma
Mu karere ka Ngoma
Uyu muhanda uva Karama muri Kazo ukagera i Mutenderi kuri santere
Uyu muhanda uva Karama muri Kazo ukagera i Mutenderi kuri santere

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

0 Comment

  • Ubihahirane se buriya ntibuhagaze? Bigeze bityo Mutenderi baba bagore, kuko niyo nzira I bahuza n’ahandi.
    Ariko se ubundi amafaranga yabera ate bajya kuwukora nibabanje kureba niba igikorwa bari bagifiye amafaranga? Ahubwo barebe neza amafaranga ashobora kuba yaraririwe mu gutanga isoko. Bagenzire.

  • kuki ubuyobozi butabuiye rwiyemezamirimo hakirikare kandi abaturage barabivuze hashize igihe ?ubwo nukugirango igihe kigere ayomezi abiri asigaye ashire maze muzongere muushyure andi bundibushya kubera garantie ye izaba yararangiye !!nimubyihutishe kuko nimutinda ntago azaba yemerewe kongera kuwukora keretse nimuwutangira bundi bushya kandi azaba arigihombo kuri leta,ikindi kuki mutabyibuirije mutagombye kubibuurwa nabaturage

  • Iyo ba rwiyemezamirimo bamaze gutanga ruswa ibyibushye bakoresha asigaye, bagasondeka. Hari igishya kirimo se?

  • Wasanga uyu muhanda warubatswe na horizoni niyo tumaze kumenyerako ipfunyikira abantu imihanda itujuje ubuziranenge kandi bikemerwa kuko ariyo iba yihaye isoko. Abavuga muzakomeza muvuge muruhe, abatyaje amenyo yo kurya utwa rubanda bo kereka nibayakurwa naho kubavugiriza induru mu itangazamakuru ntacyo bibakangaho. Hagowe umuturage utigerera ibwami.

  • Kuba warubatswe nabi rwose byo nukuri. Reba nawe kugirango umufuka wa sima umwe bawushyire. Uri mixing machine imwe. Nta sima numba bashyiramo. Urebye wasanga harimo kata. Reba nawe uwo ushyinzwe ibikorwa remezo yahageze inshuro nyinshi. Ndetse ntiyabaga ari wenyine. Abaturage bagaragaje inshuro nyinshi ko ibyo bari gukorerwa atari byiza kd ari imisoro yabo. Ubuse iyo mudakora iyi nkuru bari kwibwiriza bakavuga ko wakozwe nabi?
    byari byarangiye nkuko byari bisanzwe? Turasaba ko mukomeza kubikurikirana cyane ko muri ijisho rya rubanda.

  • Mana weeeeeee! Bawusane rwose! Erega Ngoma harimo Ibibi byinshi! Bavuze umuhanda gusa! Elie Byukusenge azatare na makuru kuri Hotel yubatswe n’Akarere ka Ngoma mwumve ayariwe! I muhanda wo muri Rurenge I Kirwa naho hariwe mo akantu gatubutse ndetse nuwa Rukumberi; Mbega! Yamara guhaga ngo turi I bikeri mu ibase !

  • Umuhanda rwose ukwiriye gukorwa neza ufitiye abaturage akamaro. Mwe muravuga, uzi inzu y’imboga mu I Rebezo cyangwa ikimoteri muri Ruhinga, I mashini zari mu isoko zaraguzwe se? Aha aaa! Ngoma muyireke.

  • Uriya mukozi w’akarere ushinzwe ibikorwaremezo aransekeje kabisa ngo:Avuga ko byagoranye kuba uyu muhanda wose washyirwaho imiyoboro y’amazi kuko ngo amafaranga yari macye.Ubundi umuhanda ugirwa na rigole hamwe n’amateme biyobora amazi;Aho kugira ngo mwubake 16km z’umuhanda zitagira rigole birutwa nuko mwari kubuka 5km bimeze.

    Minismiteri y’ibikorwaremezo ibikurikirane naho ubundi ubuhahirane bw’iyo mirenge ntabwo bwagenda neza.

  • Uyu muhanda bawukoze bameze nk’abikiza ntawamenya niba ubuyobozi butajya bureba uko ibikorwa batanze ho akazi byakozwe.Ni ikibazo mukarere ka Ngoma pe!!

  • Ariko bakore ye abaturage I byiza ko Imana izabagororera! Umuntu iyo ashaje ko ntabyo ajyana kandi ko barya ntibahage barekeye aho.
    Ayo Nambaje arya mu barimu na ba diregiteri yimura Abashyira ku bigo yita byiza kuruta ibindi ntahagije?
    Nyamara!

Comments are closed.

en_USEnglish