“Mubarimo umwenda”: Dr. Aisa Kirabo.
Mu kiganiro yagiranye n’abayobozi ku nzego zitandukanye mu karere ka Kayonza ubwo yabasuraga, umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Dr. Aisa Kirabo kacyira yabasabye gukorera abaturage, bakabegera bakumva ibibazo byabo kandi bakabikemura.
Yabasabye gukoresha imbaraga nyinshi nk’izo bakoresheje biyamamaza kugirango batorwe “ Ati mubereyemo umwenda ababatoye, kandi mugomba kubishyura mubageza ku iterambere”Dr. Aisa Kirabo.
Yakomeje asaba aba bayobozi gushyira imbere inyungu z’abaturage bakagira igihe cyo gutekereza ku mibereho y’abaturage. Kugirango imibereho myiza y’umuturage igerweho, guverineri yasabye aba bayobozi gukorera hamwe, bakuzuzanya kuva ku mudugudu kugeza ku karere. Yabasabye guharanira kuba abayobozi b’indashyikirwa, kugira ngo buri wese akore aharanira kuba uwa mbere.
Guverineri kandi yasuye Abaturage birukanywe muri Tanzaniya, ubu batuye Kageyo mu murenge wa Mwili. Aha akaba yaraganiriye n’abo baturage ndetse abizeza ubufatanye mu bibazo bibugarije nk’amashuri y’abana babo ndetse n’amazi usanga ari ikibazo gikomeye muri ako gace. Aba baturage kandi bakaba baramusabye ko yabafasha mu kubona Bus yajya ikora umuhanda Kabarondo-Kabuye kuko usanga kugerayo bibagoye kandi ari ho hari umujyi babonamo ibyo bifuza ndetse ari naho isoko ribera. Guverineri akaba yarabijeje ko kubakorera ubuvugizi hakarebwa uburyo ku bufatanye na Onatracom abo baturage bakoroherezwa urugendo. Guverineri yasabye abo baturage gukora kugirango biteze imbere, ati “Habaye ho igihe mwabayeho nabi kuko mutari mu gihugu cyanyu, abana banyu batiga, nta burenganzira busesuye mufite ariko ubu tugeze mu gihe cy’ibyiza gusa, kuko muri mu gihugu cyanyu kandi kibakunda”.
guverneri yakiriye ibibazo by’abaturage birukanywe muri Tanzania
Muri urwo ruzinduko akaba yarasuye ibitaro bya Rwinkwavu byubatswe ku nkunga y’umushinga Partners in Health, asura abarwayi barwariye muri ibyo bitaro ndetse anagirana inama n’abakozi ndetse n’abaterankunga b’ibitaro.
Nyuma akomereza urugendo rwe mu kigo gicukura amabuye y’agaciro ya Wolfram. Akaba yatambagijwe ahabikwa ayo mabuye hanyuma aganira n’abaturage bibumbiye muri koperative icukura amabuye.iki kigo kikaba kimaze imyaka imyaka 72 gicukurwamo amabuye y’agaciro ariko kikaba cyareguriwe societe ya Wolfram mu mwaka w’2008. Iki kigo kikaba kinjiza miliyoni 12 ku kwezi kandi ngo bakaba bafite gahunda yo kuwongera kuko mu kwezi kwa 5 bazangira kujya batunganya ayo mabuye ku buryo bwisumbuye(semi industrielle). Guverineri akaba yasabye abayobozi b’uru ruganda kwita ku bakozi babo babashakira ibikoresho bigezweho nk’ingofero,inkweto zabugenewe mu kubarinda impanuka dore ko kugeza ubu ngo bamwe mu bakozi b’icyo kigo badafite ibikoresho.
Aba bakozi bakaba bashimiye guverineri kuba yabasuye ndetse bamwizeza ko bagiye gukoresha ingufu nyinshi maze umusaruro icyo kigo cyinjizaga ukiyongera. Bakaba bageneye umuyobozi w’intara impano y’ibuye ry’agaciro mu rwegorwo kumwereka ko bishimiye urwo ruzinduko.
Gusura uturere tugize iyi ntara y’iburasirazuba,ikaba ari intego y’umuyobozi w’iyi ntara Dr. Aisa Kirabo mu rwego rwo kwegera abaturage ndetse no gufasha uturere gukemura ibibazo bigoye. Akarere ka Kayonza kakaba gasuwe nyuma ya Nyagatare na Gatsibo.Nyuma ya Kayonza biteganyijwe ko umuyobozi w’intara azasura akarere ka Ngoma.
umuseke.com