Ikipe y'abanyamakuru yatsinzwe igitego kimwe n'iy'abahanzi
Kuri uyu wa 28 Mata 2012, nkuko byari bitegenijwe ikipe y’abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bakinnye umupira w’amaguru hagamijwe kwidagadura n’ubusabane.
Uyu mukino wabereye kuri stade Amahoro ku isaha ya saa kenda n’igice z’umugoroba nibwo warutangiye aho abafana bari benshi baje kwihera ishijo. Mbere y’uko umukino utangira bakaba bafashe umunota umwe wo kwibuka abatutsi bazize jenoside nuko nyuma umukino uratangira.
Akanyamuneza kari kose kuri buri ruhande dore ko bose bavugaga ko begukana intsinzi. Abatoza nabo bari bizeye ubuhanga bwabo, umutoza w’ikipe y’abahanzi yari Joseph Mushyoma naho w’iy’abanyamakuru ari David Bayingana uzwi mu biganiro bisesenguye by’umikino kuri Radio.
Mu gice cya mbere cy’umukino Bull Dogg yatsinze igitego cya mbere cy’ikipe y’abahanzi cyaturutse kuri penariti. Igice cya mbere kikaba cyarangiye ari igitego kimwe ku busa b’ikipe y’abanyamakuru.
Uyu mukino waranzwe no kwishima cyane aho abahanzi bamwe bacishagamo bakiryamira mu kibuga nka Jay Polly. Bull Dogg wigaragaje cyane muri uyu mukino yakijije izamu ry’abahanzi kuri coup franc ya Mulemba ukora kuri VOA aho benshi babonaga mo igitego.
Umunyamakuru Muzogeye Plaisir – UM– USEKE.COM, yaje gusimburwa bigaragara ko yarushye. Abandi bahanzi bitabiriye uyu mukino ariko batagiye mu kibuga twavuga nka Kitoko, Humble Gizzo, Nizzo , Lil G, Khizz, Producer Junior n’abandi bakurikiranaga umukino biyicariye mu bafana.
Umwari Young Grace e yaje gusimbura Emmy wari wambaye nimero 7, umukino ukaba warangiye ikipe y’abahanzi itsinze igitego kimwe ku busa bw’ikipe y’abanyamakuru maze abafana baboneraho gusuhuza abahanzi bakunda ndetse banaboneraho guhura n’abanyamakuru bajyaga bumva batarabona.
Umuhanzi Bull Dogg watangaje benshi cyane kuko ntawari witeze ko azi guconga ruhago bigeze hariya yatangarije abanyamakuru ko hagize ikipe imurambagiza atazuyaza kwinjira muri ruhago ngo icyo apfa ni amafaranga.
GASHUMBA Jean Paul
UM– USEKE.COM
0 Comment
very good action!it’is cool guys
Ese kwinjira byari angahe? Twizere ko icyo gikorwa kizakomeza!
nibyiza cyane
murakoze kandi birashimishije ni fuzaga ko mwazatuzanira video byadushimisha cyane murakoze
Uyu mukino wari Comed koko.
icyakora umuntu utarawurebye,ntazigere ajya muruhando rwabantu barebye football mubuzima bwabo.
uziko uriya mukino,wari umuti wagahinda nezaneza.
Mbega ikipe yabanyamakuru weeeee
ariko njyewe bino ndabishima kuko bituma dusabana
Comments are closed.