Egypt: Abiga muri Kaminuza AL AZHAR SHARIF bibutse abazize genocide
Kuwa gatandatu tariki ya 7 Mata 2012, i Cairo mu Misiri muri Kaminuza ya AL AZHAR SHARIF abanyarwanda biga muri iri shuri bahuriye hamwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 abatutsi bazize genocide mu 1994.
Uyu muhango watangiye ku isaha ya saa kumi aho witabiriwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda n’abaturutse mu bindi bihugu bikikije u Rwanda baba i Cairo ndetse n’ibindi nk’Ubuhindi, Maroc, Nigeria, Sudan n’handi. Abandi bitabiriye uyu muhango ni abanyarwanda bikorera imirimo yabo mu Misiri.
Mu nzu mbera byombi ya kaminuza ya AL AZHAR, umushyitsi mukuru yari perezida w’amashyirahamwe y’abanyeshuri b’abanyafurika biga muri icyo gihugu FADHIL, yavuze ko yashimishijwe n’intambwe u Rwanda rumaze kugeraho ugereranyije naho rwavuye ndetse anashimira Perezida w’u Rwanda ibyo amaze kugeza ku banyarwanda,
FADHIL ati: “Paul Kagame ni umugabo ukomeye ku mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi kubera ibyo yakoze, ubu amaze kunga abanyarwanda bakaba ari bamwe, namugereranya na Nelson Mandela.” Fadhil yasabye abitabiriye uyu muhango n’abandi bose ko bitazongera.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri AL AZHAR, Nshimiyimana Mubarak we yasabye abari aho aho kubabazwa gusa n’ibyabaye mu Rwanda, banaharanira ko bitazongera kubaho ukundi, yasabye kuba basura u Rwanda maze bakihera ijisho aho iterambere rigeze.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri iri shuri yakomeje asaba bagenzi be gukomeza kurwanya jenoside, ingengabitekerezo yayo ndetse n’uwo ari we wese uzayipfobya cyangwa agahakana ko yabaye.
Yarangije ashimiri ambassade y’u Rwanda muri Ethiopia, kuko nubwo nta ambassade y’u Rwanda bagira muri iki gihugu ariko iyo muri Ethiopia ibaba hafi nk’abanyarwanda baba mu Misiri.
Abdoulrazaq Niyigaba
UM– USEKE.COM – EGYPT
0 Comment
iki gikorwa ni ngombwa kandi ni cyiza bongereho kurata igihugu cyabo mumahanga mpaka bemeye ibyo tubabwira
iki gikorwa kirashimishije, nibakomereze aho babwire amahanga ibyatubayeho, ndetse bizatuma ducecekesha ibapfobya genocide
Comments are closed.