India – Abanyarwanda biga muri kaminuza y’Annamalai bunamiye abazize jenoside
Mu ijoro ryo kuwa 7 Mata 2012 rishyira iry’iya 8 Mata nibwo abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu gihugu cy’Ubuhinde, muri kaminuza y’Annamalai, mu ntara ya Tamil Nadu iri mu majyepho y’icyo gihugu bifatanyije n’abari mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi hose mu kwibuka abanyarwanda b’inzirakarenane bazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.
Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku ncuro ya 18 igira iti: “Twigire ku Mateka Twubaka ejo hazaza” ni nako abo banyeshuri bagize ijoro ryo kwibuka maze baganira ku mateka y’igihugu cyabo, mu kiganiro cyatanzwe na KAMANA J.Marie ( Chairman wa RFP mu ntara ya Tamil Nadu), yasobanuye ku mateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo, ati: “Twagize ubuyobozi bubi, butoza abantu kurya ibya rubanda, kwikunda, kurobanura birimo guheza igice kimwe cy’Abanyarwanda mu mashuli, mu mirimo ndetse bivamo kugira benshi impunzi.
Bwana Kamana yakomeje avuga ko umuryango wa RPF Inkotanyi wafashe iya mbere mu gutabara abana b’u Rwanda bicwaga ndetse no gucyura abari hanze y’igihugu, ibi ntibyarangiriye aha kuko muri politique y’uyu muryango ikubiye mu bice byinshi, harimo no guhagarika jenoside ndetse no gusubiza abanyarwanda ubuzima bwiza, kwiha agaciro bari basanganywe.
Yanavuze ko kandi ibi bikaba bigaragarira mu buryo u Rwanda rutekanye, aho buri mu nyarwanda afite uburenganzira bwo kwiga, kwivuza, kubaho, agakira agatera imbere uko abishoboye, ati: “Ibi rero ntibireba abagize RPF Inkotanyi gusa ahubwo ni umusanzu ndetse n’uruhare rwa buri munyrwanda ngo igihugu cyacu kibe gishya kandi kiza bityo tuzahindure n’isi dutuye.”
Uretse uwo mugoroba w’icyunamo waranzwe n’ibiganiro bivuga kuri ejo heza h’igihugu cy’u Rwanda, bucyeye kuri icyi cyumweru tariki ya 8 Mata, nubwo wari umunsi wa Pasika kuba yemera ariko ntibyabujije abo banyeshuri kongera guhura nyuma y’amasengesho maze bakora urugendo rwo kwibuka rwiswe Walk to Remember rwatangijwe na Alfred NDABARASA wari uhagarariye High Commissioner w’u Rwanda mu buhinde muri uwo muhango.
Uhagarariye abanyeshuli biga muri kaminuza y’Annamalai TWAHIRWA Innocent, mu ijambo rye yagize ati: “Amateka mabi igihugu cyacu cyagize niyo adutera umwete wo kuyahindura”.
Uhagarariye abanyamahanga muri iryo shuli Prof. Dr. Subbiah yavuze ko urebye ubwiza bw’u Rwanda uta menya amateka mabi rwagize, ati: “Gusa ibi byose biterwa n’abaturage bashyize hamwe kandi bahora bifuza guhindura igihugu cyabo”, yongeyeho ko bo nk’abarimu b’iryo shuli badashidikanya ko ejo h’u Rwanda ari heza.
Prof. Dr. Subbiah yakomeje ashima umwete abanyeshuri b’abanyarwanda badahwema kugaragaza mu masomo yabo, bikaba bitanga icyizere ko bazatahana ubumenyi buzubaka kandi bugateza imbere igihugu cy’u Rwanda ko ngo nabo bakunda u Rwanda.
Mu ijambo rye nk’umushyitsi mukuru, Bwana Alfred NDABARASA (First Councellor Rwanda High Commission In INDIA) yagize ati: “Ibihe nk’ibi imitima y’abanyarwanda yongera kugira umubabaro nk’uho twagize muri kiriya gihe cya Jenoside nyamara kandi twiyemeje kutaheranwa n’agahinda kuko ari ugutiza umwanzi imbaraga, ni nayo mpamvu hatoranyijwe insanganyamatsiko y’uyu mwaka idusaba kureba ku mateka yacu tukayigiraho kubaka ejo heza”.
Mu gusoza ijambo rye, Bwana Ndabarasa Alfred yasabye abanyeshuri b’abanyarwanda gukomeza kwihanga muri ibi bihe, ati: “muzirikane ku masomo yabazanye muyigane umwete muzatahe hari igishya muzaniye abo mwasize babigireho, abibutsa ko aribo bavugizi b’igihugu aho bari, haba mu myitwarire no kwihesha agaciro biranga buri munyarwanda aho ari hose.
Aba banyeshuri bakaba bakomeje icyumweru cy’icyunamo ariko banasibanurirwa amateka y’u Rwanda ndetse banasobanurira abandi baturutse imihanda yose ububi bwa jenoside ndetse n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.
MANISHIMWE Danny
UM– USEKE.COM – INDIA
0 Comment
aliko mana yesu ashimwe vraiment nizereko ntwuzongera kuduca ijosi ubusewamuhungu uhakana arabona atari umusazi iyo abona obama president wa usa batwunamira jye ndibwirira abishe guca bugufi bagasaba imbabazi kuko nimana izabavaho ubwo iyo ubona ugenda wububa wihisha kubera amaraso yabantu wamennye vraiment ndi baza mumutimawe uko yumva amerewe birenze kwemera nubu sinumva ukuntu umuntu yica undi ninkoko sinayica ntabyo nashobora imana idufashe kwihangana.
Comments are closed.