Digiqole ad

Gakenke : Abanyeshuri baracyafite umuco wo gutabarana

Umuco nyarwanda wahoze ariwo murunga w’urukundo n’imibanire myiza cyane cyane gushyira hamwe no gutabarana mu bihe bikomeye. Iyo umuturanyi yarwaraga, abaturanyi bakoranagaho bakamushyira mu ngobyi bakamugeza kwa muganga.

Abanyeshuri bahetse mugenzi wabo
Abanyeshuri bahetse mugenzi wabo

Uko imyaka igenda n’uko iterambere rirushaho gukataza uyu muco wagiye ucyendera n’abantu barushaho kuba ba nyamwigendaho, ibi ariko ntago ari rusange kuri aba banyeshuri bo ngo ntago uyu muco ukwiye gucika.

Aba banyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye ry’Ababyeyi rya Nemba riri mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Nemba. Ahagana mu ma saha ya saa kumi n’imwe, abasore bari mu kigero cy’imyaka 18 mu myambaro y’ishuri, bari mu mujishi baragenda bihutira, berekeza ku bitaro Bikuru bya Nemba.  Ubitegereje ku maso, urabona bose umutima utari hamwe kubera ubuzima bw’umwana w’umukobwa bahetse, ushobora kuba arembye.

Uru rubyiruko rufite umutima ukuntu ruratangaza ko guheka mugenzi wabo mu ngobyi nta kibazo bibatera icy’ingenzi ari ukurokora ubuzima bwe. Ngo nubwo umuco wo guheka abarwayi mu ngobyi kubera iterambere ariko ngo ntibyababuza gukora ubutabazi mu gihe imodoka itabonetse.

Hamwe na hamwe umuco wo guheka umurwayi waracitse, aho imodoka, amagare n’amapikipiki byaziye. Ariko hari n’abantu badafite amikoro yo gutega imodoka cyangwa ipikipiki bityo bakagira ikibazo cyo kubona abantu babahekera ngo umuntu wabo agezwe kwa muganga bikaba byabaviramo no gutakaza ubuzima bw’umuntu.

Uru rugero rw’abanyeshuri ba Nemba rukwiye kutubera ikitegererezo aho amikoro ataragera ubutabazi nk’ubu bugakorwa tukarengera ubuzima kuko ntawugira.

Jean Paul Gashumba 
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • muratangaje umuco wakera !!!!!!!nibyo basigaye biga se?

  • muri abantu b’abagabo cyane! Umuco ntugacike, ikingenzi ni uwo mutima wo gutabara naho ingobyi zo no kubibuga bakoresha branchards.

  • uwo muco nimwiza cyane twese tuwukomeze

  • TWISHIMIYE UWO MUCO NATWE TURABASHYIGIKIYE
    ABAREZI BABO BRAVO!

Comments are closed.

en_USEnglish