Digiqole ad

"Ubuhinzi bugomba kuba urufunguzo ruzakura Afurika mu bukennye"

Intumwa z’ibihugu 6 ndetse n’u Rwanda byibumbiye mu ihuriro ryiswe ‘First Wave Countries’ zashoje ihuriro ry’iminsi 2 ryaberaga muri Serena Hotel. Iyi nama yiswe Grow Africa Forum, ikaba itegura indi nk’iyi izabera Addis Abeba muri Ethiopia hagati y’itariki ya 8-9 Gicurasi.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda

Iyi nama yaberaga muri Serena Hotel, ikaba yaratangiye kuya 19-20 yakurikiraga iyayibanjirije yabereye i Dar-el Saalam muri Tanzania. Ibihugu 6 byayitumiwemo Tanzania, Bulukinafaso, Ghana, Kenya, Mozambike, Ethiopia ndetse n’u Rwanda bakaba bamaze iminsi 2 bungurana ibitekerezo ndetse banakangurira abafatanya bikorwa n’abashoramari kugira uruhare mugushora imari mu buhinzi kuri uyu mugabane ufatwa nk’ukennye bityo bikazafasha guca inzara ikunze no kuwuranga.

Ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yafataga ijambo akaba yagaragaje ko Ubuhinzi bukorerwa muri Afurika bugomba kuza umusemburo wo kwikura mu bukene kandi bikaba bitazashingira ku bihugu 8 bikize cyane ku isi.

Minitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yagize ati “Ubuhinzi bugomba kuzaba urufunguzo ruzayobora Afurika ruyikura mu bihugu bikennye (poor countries), ruyijyana mu bihugu bifite ubukungu bwifashije (Middle generating income countries). Ibi ntibizakorwa n’ibihugu bikize ahubwo bizakorwa n’uko abashoramari mu buhinzi bazongererwa ubushobozi mu mikorere no mu mikoro”.

Ese umugabane w’Afurika wakira inzara?

Bamwe mu nzobere muri politiki y’ubuhinzi muri Afurika bafite ibisubizo binyuranye kuri iki kibazo. Umuyobozi w’ikigo cyita ku bijyanye n’ubuhinzi muri Bulukinafaso, (Directeur Production Agricole Bagre) Maxime Ouedraogo ndetse akaba anayobora umushinga witwa Proje Pole de Croissance de Bagre kiri mu gihugu cye, abona ko kuba hari ibitekerezo bitandukanye ndetse n’amahuriro nk’iri rya Grow Africa Forum, bigamije guteza imbere ingamba zo gukemura ikibazo cy’inzara muri Afurika, ari intambwe uyu mugabane ugenda utera.

Gusa ngo imbogamizi nyinshi zirahari harimo umubare uteri muto wabantu bafite ikibazo cy’ubujiji, imiyoborere itari myiza na ruswa n’ibindi. Ku bwe ngo icyafasha Afurika gutera imbere ni uko abayobozi bayijyaho bajaya bashyiraho ingamba zihamye z’ubuyobozi ndetse n’imishinga irambye yo guteza imbere abaturage kuruta uko abayobozi benshi b’Afurika yobora bacunganwa n’igihe cya manda zabo gusa.

Indi nzobere ifite igitekerezo gitandukanye n’icyo Ouedraogo, ni intumwa yaturutse mu gihugu cya Madagascar, Henri watangarije UM– USEKE.COM ko Afurika igira ikibazo cy’uko usanga amanama n’ingamaba ziyafatirwamo ari byinshi kuruta imari zishyirwa mu bikorwa by’ubuhinzi. Ikibazo gikomeye kikaba ngo kiri ku bashoramari baba bashaka guteza imbere ibihingwa ngengabukungu (bica mu nganda) kugirango bazabone inyungu.

Urugero atanga ni nk’aho umushoramari mu buhinzi bw’ubunyobwa aba afite inyungu cyane mu kubushora i Burayi aho akurayo amavuta azacuruza ku giciro kizimbye muri Afurika. Ibi ngo usanga bigira ingaruka ku nganda zikiyubaka zo muri Afurika aho zibura ibikoresho by’ibanze (matieres premieres) zigafunga mu gihe biba byaragiye kuzamura inganda z’i Burayi.

Wenda umuntu yagira icyizere ko Afurika yo mu gihe kizaza izaba itarangwamo inzara, ibi bikaba byaturuka ku ngamba zitandukanye zatangarijwe muri iyi nama yo muri Serena Hotel aho ibihugu bigaragaza ko byateye intambwe mushyiraho amategeko meza agenga ubutaka kandi yorohereza abashoramari.

Ikindi ni uko usanga byibuze buri gihugu mu byitabiriye inama usanga hari umushinga ujyanye n’ishoramari mu buhinzi byashizeho. Ikindi kizere umuntu yagishingira kubushake bugaragara mu mikoraniere aho ibihugu usanga byibumbira mu miryango y’ubufatanye mu rwego rwo koroshya ubucuruzi no kwishyirahamwe.

Iyi nama izakurikirwa n’indi izahuza ibihugu 8 bikize ku isi ivuga ku mutekano w’ibiribwa ikazaba hagati ya tariki 18 na 19 Gicurasi uyu mwaka.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

en_USEnglish