Africa: Muri 2017 iziganzamo imyanda y’ibyuma bikoreshwa n’umuriro kurenza Uburayi
Umubare w’imyanda y’ibikoresho by’ibyuma byifashisha ingufu kugira ngo bikore uzakomeza kwiyongera muri Afurika. Ibi biherutse kugaragazwa n’inzobere mu nama yazihuje tariki ya 15 muri uku kwezi i Nairobi muri Kenya ku Cyicaro cy’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije(PNUE).
Ubwiyongere bw’imyanda y’ibyuma bikoresha ingufu batangaza ko buzarenga ku bikomoka mu Burayi, bitewe na za mudasobwa( ordinateurs) zikomeje kuzanwa ku bwinshi ku mugabane w’Afurika hamwe n’amatelefone agendanwa. Firigo kimwe za televiziyo, nabyo biri mu byagaragajwe, gukomeza kwiyongera cyane ku mugabane w’Afurika.
Inzobere zigaragaza ibintu bibiri nk’ishingiro ry’ubwiyongere bw’imyanda y’ibyuma byifashisha ingufu kugira ngo bikore. Ku ruhande rumwe bagaragaza ubwiyengere bw’abantu, naho kurundi bakagaragaza umubare munini w’abakomeje gutunga ibikoresho by’itumanaho nka bumwe muryo bushya bugezwemo bwo gukoresha telefone zigendanwa.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije (PNUE), rigaragaza ko mu myaka 10 ishize, umubare wa zamudasobwa zigendanwa (Laptops) winjiye muri Afurika wikubye incuro 10, kandi n’umubare w’abakoresha telefone zigendanwa wikuba incuro 100.
Kuba umugabane w’Afurika wafatwaga nk’ububiko bw’iyi myanda iva ku mugabane w’i Burayi, ubu noneho uzisanga ugomba guhangana n’ubwiyongere bw’imyanda iyikomokamo kandi no gushyiraho uburyo bwo gukuramo bimwe mu bice biba bigifite agaciro.
Achim Steiner, umuyobozi w’ Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije, avuga ko aya ari andi mahirwe y’iterambere ku mugabane w’Afurika, kuko nka toni 1 ya za telefoni, yakuwemo bateri, ishobora kuvamo ibiro 3,5 by’ubutare bw’ifeza, amagarama 340 ya zahabu n’ibiro 130 by’ubutare bwa cuivre. Gusa ibi bikaba bisaba ikoranabunga rihanitse, kuko Achim Steiner yemeza ko ikoranabuhanga bisaba rikiri inyuma muri Afurika.
N’ubwo kandi amasezerano y’ i Bâle yo 1992, yabuzaga ikwirakwizwa ry’iyi myanda ifite ingaruka mbi ku buzima bwa muntu, ibihugu bikize byakomeje kohereza ibikoresho byakoze mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, cyane cyane ku mugabane w’Afurika, aho bifatwa nk’icyorezo kubera uburozi bw’ibyo bikozwemo.
Ubwongereza, Ubufaransa n’Ubudage bifatwa nk’ibihugu byohereza imyanda myinshi muri Afurika. Gusa inteko nshingamategeko y’ibihugu by’i Burayi, tariki ya 19 z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, yatoye itegeko ribuza kujyana iyi myanda ndetse rinateganya gukora ubugenzuzi ku mipaka ku bikoresho bijyanwa byitwa ko byakoze kandi ari imyanda.
NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM
0 Comment
ibi sibyo kuko ibyuma bishaje tugiye kuzajya tubikoramo ibindi!! ababifite ni ukwihutira kubijyana ku nyuma! un kilo coute 40frw! ni hatari rero