Digiqole ad

Nyamasheke: Ntibashimishijwe nuko abana babo batsinze muri 2011

Ibi ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke nyuma yo gushyira ahagaragara amanota y’abana barangije amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere y’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri 2011. 

Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe  imibereho myiza y’abaturage Madamu  Gatete Catherine,
Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Gatete Catherine,

Ibi bikaba byaratangajwe ubwo habaga inama y’uburezi yahuje umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ari naho uburezi bubarizwa, ushinzwe uburezi mu karere, abayobozi b’ibigo, abashinzwe uburezi mu mirenge ndetse na banyiri ibigo bahagarariye amadini atandukanye yabaye ku itariki ya 13 werurwe 2012.

Umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Nyamasheke bwana Hamenyimana Athanase, yavuze ko bibabaje kuba bafite amashuri y’intangarugero agera kuri 7 mu karere kabo ariko umubare w’abanyeshuri bakavukamo babyigamo bakaba ari bake, aho uyu mwaka abagiye mu bigo bicumbikira abana mu mwaka wa mbere ari 243 gusa.

Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gatete Catherine, yavuze ko kuba hari imirenge itarabonye umwana n’umwe ubasha kujya mu kigo gicumbikira abana, yakomeje avuga ko bibabaje kubona umurenge ufite ibigo birenga umunani ariko hakabura umwana n’umwe ujya muri internat kubera kugira amanota make.

Gatete Catherine yakomeje anagaya abari barihaye ingamba zitandukanye bavuga ko zizabafasha mu gutsindisha abana benshi nyamara kubwe ngo zagarukiye ku rurimi gusa kuko ntacyo zagezeho. Inama yafashe imyanzuro myinshi irimo ko abayobozi b’ibigo ndetse n’abashinzwe uburezi bagomba kwegera ibigo bashinzwe bakabiba hafi bakabikurikirana umusni ku wundi.

Mu karere ka Nyamasheke abanyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza bari 7146 bakaba baratsinze ku kigereranyo cya 77,5%. Naho abasozaga icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bari 3844 hagatsinda 84,5%. Gusa ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bidashimishije kuko bagakwiye kurenzaho.

Gashumba Jean Paul
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Ntimukarenganye abalimu, uburezi nibujya mu mihigo yo gutsindisha benshi hazabo tententive yo gukorera abana ibizamini bityo uburezi bute agaciro.Ahubwo murebe impamvu nyamukuru zituma abana batiga neza, nko gukomatanya kwiga no gukora indi mirimo, imibereho y’umwana no gusubiramo amasomo nyuma yo kuva ku mashuri.

  • Jye mbona kuva nta politiki y’uburezi iriho mu Rwanda pe. Buri Minisitiri ashyiraho ibye umusimbuye akaza akabihindura, iryo huzagurika riri muri Minisiteri ryabura gute kugaragara no mubana b’igihugu. Reka nibura turebe ko Minister Biruta yruta n’abamubanjirije naho ubundi mwirenganya abarimu ngo barahize namwe bayobozi b’uturere imihigo yanyu uwayishakamo ibyateje abaturage imbere yabisanga mu turere duke naho ubundi ni uguhiga kandagira ukarabe, uturima tw’igikoni, mukanahimbira kuri Gira Inka ya His Excellence nayo mukayikora nabi kugeza ubwo ariwe wikosorera n’amakosa mwayikozemo. Nimurebe ko hari ingamba uturere twanyu dufite mu guteza imbere uburezi mbere y’uko muvuga imihigo y’abarimu dore ko henshi usanga bamenya ko uburezi buri mu nshingano z’uturere iyo amanota y’ibizamini asohotse.
    Mwikoma ingasire kandi urusyo rwarahirimbiye rero.

  • Kurera ni uguhozaho, buriya hari aho bateshutse, nibarebe uko bazabikosora, ubutaha bazajye mu myanya y’ imbere nk’ abandi

  • Nibahaguruke bave mu biro bajye kureba aho bipfira naho ubundi ntacyo bimaze kwikoma abarimu

  • wowe uravuga ibyo ntuzi abayobozi bomukarere kagatsibo cyanecyane imirenge ya rwimbogo nakabarore ibyitwa imihigo yumurezi ntubabaze bibera munka nagabiro kuko ariho bakura ayokwesa imihigo bitwaza invugo,ibikorwa byasirikare nagahunda yareta niba gahunda yareta arukunyaga abaturage umuturage iyo inka icitse abana baribayiragiye igakandagira ahitwa militaryzone ubwo uraheba kuko inka imwe kugirango bayiguhe ubu bigeze kubihumbi 60000frw kuva kuri mirongwitatu(30000frw)umwanya bakamaze batekere uburyo bakwesa imihigo bahize yoguteza umuturage imbere yawumara bashaka inka yarenze imbibi kugirango nyirayo yihanagure,urugero uwitwa kagenza uturiye ikigo kuko abyuka ajyagushaka uko abana babaho(agemura amata kumuhanda)abana barangaye kabiri gusa kunka 25 yarafite ubuyarihanaguye ubwose niba arizo sishyuriraga abana ishuri ubwo ntabariretse.suwowenyine aharurwuri habaye itongo.nawe ngo uravuga ibyuburezi

  • Inzego z’ibanze kuva ku mudugudu kugeza ku Karere nibumva ko Uburezi nabo bubareba ntibabuharire Mwalimu;Directeur na D.E.O ibintu byose bizagenda neza.
    Ababyeyi nabo bakwiye guhagurukira imyitwarire y’Abana babo

  • Abarimu rwose murabarenganya mugakabya,abana bo mu cyaro burya batandukanye n`abo mu mujyi rwose,arava ku ishuri bati jya gushaka ubwatsi bwi nka,jya kuvoma ,gutashya,guteka…mu mujyi rero bava mu isshuri bajya muri cours du soir,ubwose bazatsinda kukigereranyo kingana.umwarimu nawe kandi ni uko yiziritse agashumi mu nda imbeba ziragatwara ese ubwo we indawara yo mu mufuka azayikira ate ngo yumve anezerewe!

Comments are closed.

en_USEnglish