Digiqole ad

Serena Hotel: Kurikirana Primus Guma Guma Super Star live

Mu bahanzi 20 bari mu irushanwa ryateguwe na Bralirwa – Primus Guma Guma Super Star – ku nshuro yaryo ya kabiri, muri aba bahanzi bahatanwa haragaragara abahanzi 10 bavamo muri iki kiciro bityo hagasigara abandi icumi.

Iyi niyo stage yateguwe
Iyi niyo stage yateguwe

Muri aba 20 batoranijwe buri umwe muri bo arahabwa igihembo kingana na amafaranga ibihumbi Magana atanu (500,000Rwf) kiswe WELCOME PGGSSII;  abahanzi 10 bari bukomeze muri iki kiciro bazajya bahembwa noneho  miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000Rwf) aza yiyongera kuri 500,000 bari butahane uyu munsi.

Uyu munsi kandi nibwo haza kugaragazwa ibihembo bizahabwa umuhanzi uzaba uwa mbere ariko icyamaze gurangazwa nuko azaririmbana n’icyirangirire muri muzika ku mugabane wa Amerika Jason Deluro.

Yamaze gushyirwa ku byapa PGGSS
Yamaze gushyirwa ku byapa PGGSS
Nguyu Jason Deluro
Nguyu Jason Deluro
Abantu batangiye kwica akanyota
Abantu batangiye kwica akanyota
Abakobwa bakira abantu nabo bambaye amakazu yamamaza Primus
Abakobwa bakira abantu nabo bambaye amakanzu yamamaza Primus

Abahanzi batangiye kuhagera babukereye nubo ubwoba ari bwose ariko ngo ikivamo cyose baracyakira neza

Frank Joe nawe yahageze yiteguye gususurutsa abitabiriye ibi birori
Frank Joe nawe yahageze yiteguye gususurutsa abitabiriye ibi birori
Riderman nawe arahageze aha arimo kuhabwa interview na Kim Kizito
Riderman nawe arahageze aha arimo kuhabwa interview na Kim Kizito
KITOKO nawe ntiyahatanzwe nubwo atari mubahatanira ibihembo
KITOKO nawe ntiyahatanzwe nubwo atari mubahatanira ibihembo
Peter urangaje imbere iki gikorwa ahabwa interview na Kim Kizito
Peter urangaje imbere iki gikorwa ahabwa interview na Kim Kizito
Urban Boys na Passy bahageze
Urban Boys na Passy bahageze

Ku isaha ya saa tatu n’iminota 32 i Kigali abahanzi bose bamaze kuhagera uretse Kamishi niwe utaraza.

Knowless mu mwambaro w'amabara menshi nawe arahari
Knowless mu mwambaro w'amabara y'Abarasta nawe arahari
King James mu mwambaro wa Kinyarwanda
King James mu mwambaro wa Kinyarwanda
Akanyamurneza ni kose nubwo bataramenya uko biri bubagendekere
Akanyamurneza ni kose nubwo bataramenya uko biri bubagendekere

Ku isaha ya saa tatu n’iminota mirongo 51 abantu buzuye salle ya Serena Hotel ku buryo imyanya yose yashize abantu barahagaze ariko barimo gususurutswa n’intsinda rya Primus Guma Guma mu ndirimbo za Karahanyuze zakunzwe na benshi bose barimo kwinyeganyeza ndetse bamwenyura.

Nyamitari Patrick nawe yahageze
Nyamitari Patrick nawe yahageze

Ubu imiryango yamaze gufungwa abavite invitations nabo baheze hanze ntawe usohoka cyangwa ngo yinjire kubera imyanya yabaye mike. Abasigaye hanze bamanjiriwe.

Ambasaderi Habineza Joseph uzwi ku izina rya Joe nawe arahageze
Ambasaderi Habineza Joseph uzwi ku izina rya Joe nawe arahageze

Ku isaha ya saa ine n’iminota irindwi nibwo MC atangije ibirori, Tom Close watwaye iki gihembo umwaka ushize niwe ubanje guha ikaze abandi bahanzi  aririmba indirimbo ye Komeza utsinde.

Umuyobozi wa BRALIRWA afashe ijambo ashimira abitabiriye iki gikorwa ndetse n’abahanzi ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.

Uhagarariye Minisitiri w’umuco Bwana Lauren Makuza atangarije abitabiriye uyu muhango ko ari byiza cyane ko ibikorwa nk’ibi bikorwa, ashimira cyane Bralirwa yabiteguye ndetse n’abahanzi.

Abafite amazina y’abanzi bahisemwemo bahagaze imbere ndetse umuhanzi wa mbere  batangaje ko akomeje amarushanwa ni DANNY akana ahise atombola nimero ya 6 akaba ariyo bazajya bamutoreraho.

Danny niwe uhamagawe mbere y'abandi bose
Danny niwe uhamagawe mbere y'abandi bose
Umuhanzi wa kabiri ni BULL DOG
Umuhanzi wa kabiri ni BULL DOG

Akaba yishimiwe n’abantu cyane, akaba atomboye umubare 5 niwo uzajya umuranga muri iri rushanwa.

AUmuhanzi wa gatutu ni YOUNG GRACE
Umuhanzi wa gatutu ni YOUNG GRACE

Umuhanzi wa gatutu ni YOUNG GRACE abandi bahanzi basigaye barimo gutitira kubera ubwoba bwinshi bakeka ko wenda bataza ku garagaramo, atomboye umubare 2 niwo uzajya umuranga.

Umuhanzi wa kane ni JAY POLLY ahisemo umubare uzamuranga muri iri rushanwa akomboye 8.
Umuhanzi wa kane ni JAY POLLY ahisemo umubare uzamuranga muri iri rushanwa atomboye 8.

Itsinda Just Family naryo nirakomeza amarushwa batangaje ko babikesha abakunzi babo n’ababatunganyiriza muzika. Hasigaye abahanzi batanu batomboye umubare 3.

Just Family
Just Family

Frank Joe niwe uje gususurutsa abari aha bose bakaba bamwishimiye cyane nyuma y’aka karuhuko baratangaza bandi bahanzi batanu basigaye.

Umuhanzi wa 6 ni EMMY hasigaye abandi bane, ariko ntago yabashije kuboneka Kitoko niwe umuhagarariye.

Itsinda rya 7 ni DREAM BOYS bakaba bahisemo umubare 4.
Itsinda rya 7 ni DREAM BOYS bakaba bahisemo umubare 4.
Umuhanzi wa munani ni  Riderman.
Umuhanzi wa munani ni Riderman.

Urban Boyz – Knowless- King James – KAMISHI- Urban Boyz nibaraza ubwoba ni bwose.

King James niwe wa 8 ukurikiyeho atomboye umubare 10.
King James niwe wa 8 ukurikiyeho atomboye umubare 10.

Urban Boyz – Knowless-Urban Boyz – KAMISHI- ni nde ufite amahiwe

KNOWLESS NIWE WABAHIZE BOSE
KNOWLESS NAWE ARAKOMEJE

Dore urutonde rw’abahanzi bakomeje muri PGGSS II

  • 1. Danny Nanone
  • 2. Bull Dogg
  • 3. Young Grace
  • 4. Jay Polly
  • 5. Just Family
  • 6. Emmy
  • 7. Dream Boyz
  • 8. Riderman
  • 9. King James
  • 10. Knowless

Photo : MUZOGEYE Plaisir – UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Biraba sangapi? Biraca kuri Télevision? Plz mudusobanurire nisaha.

  • congz to umuseke staff.

  • Congs turabakurikiye

    • Murakoze cyane

  • Congratulations to Knowless!Nari kurarana agahinda iyo atazamo peee!

  • congraturation jay polly!turagushyigikiye.indirimbo zawe kubakurikirana amagambo arimo halimo nubuhanga mubuzima butandukanye.tsinda maze urusheho gutera imbere

  • ntabwo byumvikana ukuntu abahanzi bakunzwe nka urban boyz na Kamishi batatowe. Is it fair? Cg ni tekinike, ibya guma guma ko bitangiranye doutes…

  • Jay polly

    COURAGE WANGU

  • Urban Boys nibajye ISHYAMBA,Kamichi bamuvugirijeho IFIRIMBI YA NYUMA,Uncle Austin AZAPFA EJO,Naason afite AMATSIKO y’uko byagenze,Nyamitali ibye na BRALIRWA NTA HEREZO,Brothers bazakomeza kugenda SAWA SAWA,Elioni Victory agiye atariye AMAFARANGA,Rafiki abuze IGIKOSI,Paccy ibyo abonye BITEY’UBWOBA naho Jozy n’atuze.

  • Ariko tsetswa nabantu bavuga ngo runaka kuki atajemo!ibyiri rushanwa birasobanutse nimba mutamutoye yazamo ate?mushimishwa no kumva indirimbo kuma radio ariko amarushanwa yaza ntimubatore.abatajemo buriya bigize aba star ngo abantu bazabatora ntibashakisha amajwi hahaha bihangane……

  • Ni byiza ariko rero barebe ukuntu haba fair mu guhitamo.buriya tusker abantu bayiha ikizere kubera ko mbere yo gutorwa bagira live performance na judges bagakora akazi kabo.njyewe sinshobora kumva ukuntu kamishi na urban boys baburamo hariya.

  • biriya biri imbere ya Knowless ni ibyansi

  • Thanks to UM– USEKE Staff kudukurikiranira kiriya gikorwa,mukomereze aho. Abatarabonetse mu 10 nibihangane.

  • Yebabaweeeeee! Umuseke mur’abambere! Congs to Young Grace and King Jems nabandi bose.

  • ahoo byongeye byaje noneho tugiye kubona ikosora nta manyanga arimo .ubushize habayemo ibidasobanutse none muzadutumikire babikurikirane nubushishozi uzatsinda abanyarwanda bazamwisangemo.thank u

  • Mumbabarire niba ibyo mbajije byarasubijwe! Jye sindamenya impamvu KITOKO atitabira iri rushanwa.

  • twishimiyi ko abacuranzi bo murwanda barimo batera imbere, ariko rero nabasabaga ko bakora ikintu kimeze nkishyirahamwe, bityo bakajya bungaraniramo ibitekerezo,ndetse n’inama,kuri bagenzi babo, kuko bamwe bazoreka abandi!!!!!!!!

  • Knowless courage ndabona ukeye pe!!!!
    Uri Umukobwa mwiza w’Uburanga bw’Umunyarwandakazi ukongeraho kuba Umu Star w’Umuhanzi kandi bigaragara ko ufite ubushake n’intego (Ambition) muri PGGS.

  • KNOWLESS COURAGE COURAGE!

  • Dream boys ,courage!ndabashyigikiye ndanabatora,3fois par jour kdi ndanabasengera.<>

  • Kuki mutatoye ARBAN BOYS courage KNOWLESS na KING JAMES mukomeze mustinde bahaye big up ikomeye !!! F*** you all taff gang

Comments are closed.

en_USEnglish