Digiqole ad

Kamonyi: Impanuka y'imodoka yahitanye 9 abandi 46 barakomeraka bikabije

Ma masaha ya saa tanu n’igice ku isaha y’i Kigali mu karere ka Kamonyi ahitwa Kamiranzovu habereye impamuka aho amamodoka abari atwara abagenzi imwe ya Horizon Express yavaga i Nyanza yerekeza mu murwa mukuru Kigali, n’indi ya African Tours yarivuye i Kigali, zikaba zagonganye abantu 9 bahasiga ubuzima 46 barakomereka bikabije.

Iyi ni imwe mu modoka zakoze impanuka
Iyi ni imwe mu modoka zakoze impanuka

Aba bakomeretse bakaba bahise batabarwa byihuse bajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ndetse n’ibitaro bya Kibagabaga.

Ababashije kubona n’amaso yabo iby’iyo mpanuka batangarije ibitangazamakuru bitandukanye ko yaba yatewe n’umuvuduko ukabije abashoferi bagenderagaho.

Nkuko bitanganzwa na bamwe mubabashije kurokoka iyi mpanuka bavuga ko yatewe n’umuvuduko ukabije w’imodoka ya Horizon yataye umuhanda wayo ikajya muhuwundi bityo igakubirana n’indi.

Muri iyi mpanuka abantu 9 bose bahise bitama Imana abandi 46 barakomereka bikabije ubu bakaba barimo gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Kibagabaga na CHUK.

Impanuka  nk’izi kikunze kubera mu makoni cyane zigaterwa ahanini n’umuvuduko wa’abarwaye amamodoka, UM– USEKE.COM twihanganishije imiryango yabuze ababo.

INEZA Douce
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Twasaba ko kukintu kijyanye n’impanuka ko mwadusabira trafic PLICE ikongera igakangurira abashoferi kugabanya umuvuduko naho birakabije.

    • Birababaje cyane kubona abantu bakora urugendo bifashishije za agence zitwara abantu, bakareba inyungu zabo gusa. Ntibarebe inyungu z’umugenzi. Njyewe igitekerezo naha police y’igihugu nuko bashyiraho services zo kugenzura amasaha yo kuva i Butare-Kigali cyangwa Kigali Butare nahandi bityo, nahandi hose noneho ya service ya police ikaba ifiteicyo bita Etineraire normal kuri buri trajet noneho iyagize umuvuduko igakoresha amasaha ari hasi yayo yagomba gukoresha ashakira agence inyungu nyishi iyo agence ikaba ariyo ibihanirwa ndetse bikayiviramo no guhagarikwa.nicyo gitekerezo mbona cyagabanya uwo muvuduko kuko baba bagirango bakore amaturu meshi agence yinjize meshi, abantu bapfe bashire, mubyigeho abapolice babagabanye mu muhanda noneho bashyire kuri za agence murakoze

      • JEANNE, IKI GITEKEREZO CYAWE BISHOBOSTE CYASHYIRWA MU BIKORWA NJYE NDAGISHYIGIKIYE

  • Police nikoreshe abapolice bambaye civile mumamodoka atwarabagenzi kugirango babanze bandikire abashoferi bacaniranira amasiriri kuko rwose aho abapolice bahagaze naho batari baba bahazi.IYO MUGENZI WE AMUREMBUJE RERO ABA AMUBWIYE KO NTAPOLICE IHARI AGAFATIRAHO,NAHO IYO ATUNZURUTOKI HASI ABA ABWIYE MUGENZI WE KO POLICE IRI HAFI AHO.SO twe nkabagenzi rero twumva haciwe ayo masiri impanuka zagabanuka kuko abashoferi bajya bagendanubwoba bwo gufatwa na police

    • nonese ugurango haboneka aba police bagendana nimodoka uko ihagurutse?ahubwo nibashyire za dodani nyinshi ahantu harimihanda miremire idafite amakorose ndetse nahandi hari zakorose hose ahari drivers batinya kugirango batiteza impanuka ayireba.

      • ariko namwe ntimugakabye!! abaturage namwe mnujye mwirengera!! ikintu cyose ni police,police!! ubonye imodoka yiruka se kuki utabwira umushoferi ngo agabanye, yakwanga ukayivamo!! cyangwa wowe ubwawe ukamurega kuri police!!!!!!mbere yo gutekereza police, ujye ubanza wowe ubwawe kugiti cyawe urebe icyo wakora kugirango ufashe kugabanta izo mpanuka! nibindi bibazo byose!!!!!

        • Jeanne I like yo comment!!

  • Abo bitabyimana ibahe iruhuko ridashira, kdi imiryango yabuze ababo yihangane.

  • Imana ibakire… Gusa ntawujy’inama n’ibihe! Ntakundi twihangane.

  • Police namwe mufite amafuti menshi mukwiye gukosora nkubu ngewe nkunze kugenda na Coaster yanyuma yo kumugoroba ntashye nukuvuga ihaguruka sa moya ari mubonye umuvuduko iba ifite tugerayo umutima wadushizemo.NTAMUGAYO KANDI AYO MASAHA YOSE NUWABO NUMUPOLICE NUMWE MUMUHANDA KANDI RWOSE HABA HAKIRI KARE CYANE KUKO USANGA NA SATATU ZITARAGERA.TUKIBAZA NIBA POLICE IGIRA UBWOBA BWIJORO.Urugero uburanzwe kugerinyanza uvikigali namasaha abiri nigice ariko izi zihaguruka ayo masaha zihagenda isaha nigice cyangwa itageraho ngaho namwe nimunyumvire uyu muvuduko

    • ariko se mu rwanda ko ntamuntu utagira mobile, police yazashyizeho uburyo bwo kuzajya bahamagarwa cyangwa kohererezwa message nabagenzi bari muma modoka yiruka??

  • Amakuru namaze kumenya nuko uyu mushoferi wa HORZON EXPRESS yahoze ari umushoferi wibitaro bya kibogora niba nibuka neza akaza kwirukanwa kubera impanuka nyinshi yakundaga gukoresha imodoka yibyo bitaro.Gusa iyi agence ino inyanza twayikundaga cyane kuberikuntu iduha service nziza ikanaduha rifuti yo kuzengurukumugi wanyanza

  • pole sana ariko kandi Leta ikwiye gukaza umurego kuri za agence kuko ubona zisa nk’aho zigenga mu muhanda.

  • Turasa Police ko yadufasha kubwira banyiramataxi mato gukura ariya mashashi( autocolat ) kubirahure ndetse nazino bus mpuzamahanga cyane Jaguar kuko rwose usanga umuntu ageriyajya atareba hanze kuko bidusaba kugenduhengereza.nja jaguar yo kugirango urebe hanze neza bigusaba guhaguruka.Gusa ndashimira Kampara Coach bo bagiye babiharuraho

  • Abitabya Imana Ibaha iruhuko ridashira kandi nimiryango yabo Imana Ibaha kwihangana

  • Twihanganishije agiriye ibyago muri iyi mpanka.Ariko kandi Traffic Police ifate ingamba zikomeye kuri Coaster zose zikora ingendo mu Rwanda kuko ziravuduka rwose

  • Agahinda kanyishe kuko nabuze ababyeyi bose ndi muto umuntu upfuye bivuye kumuntu cg kubitekerezo bibi ndababara cyane.imana ibakire muzize akarengane pe!

  • R.I.P

  • ibintu bya contrevantion ntabwo birimo imbaraga ……police nijya ifata abantu kubera umuvuduko bashyireho itegeko ryo gutakaza permis igihe cyu umwaka, umuntu najya yicara umwaka nta kazi niho azamenya neza ko ubuzima bwabo atwara bufite agaciro…….

    kuko nk`umuntu wacikiye akaguru muri izi mpanuka agiye guta imyaka myinshi yicaye aho simvuze uwahasize ubuzima……

    ikindi police ni idiployinge ba maneko mu mama coisteri

  • Dr Nyakayio wavuraga indwara z`ubuhumekero muri CHK,Imana imwakire

    • YES,
      R.I.P

  • R.I.P.

  • turasaba ko police rwose yavugana na ba nyiri za agency kuko iyo uroye izi coasters zerekeza uyu muhanda wo mu majyepfo umuvuduko ziba zifite ngo abashoferi barasiganywa nigihe kandi batwaye abantu ko bakwiye kugira icyo bumvikanaho n’abashoferi babo ariko ntihagire abantu bakomeza kubura ubuzima bwabo kubera umuvuduko ukabije.ikindi abasore rwose bajya kuri vola bakibagirwa ko batwaye abantu nabo nibigishwe ndetse hakazwe nibihano hatangwe umurongo abantu bajya batangaho ubutumwa bugufi sms ibi nabyo hari icyo byafasha.

  • Ababuze ababo bihangane

  • Dr Nyakayiro Alexis IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA YARATUVUYE ATUVURIRA ABANA NTITUZAMWIBAGIRWA IMANA IMWAKIRE MUBAYO

  • Ibintu agence zirimo gukora birakabije rwose! icyo bitayeho ni inyungu zabo si abantu baba batwaye. Abantu tuzigendamo buri munsi twe dufite ibyago, kuko zifite umuvuduko ukabije jyewe ngiye kurwara umutima rwose. Narebye uburyo Impara yagendaga nimugoroba nibaza niba nta somo baba bakuye mu byabaye vendredi! Nyabuna police nidutabare sinon turashira da!

  • first of all, nihanganishije ababuriye ababo muri iriya mpanuka,tubuze abantu twari tugikeneye.imana ibakire mubayo.abashoferi plz mugabanye speed.

  • NO MU NGENDO ZA HANO MU MUJYI BISIGAYE BITEYE UBWOBA.EJO HASHIZE HARI UMUSHOFERI TWASHWANYE MU GITONDO YARI ATWAYE COASTER YA PRINCE EXPRESS NO RAB 054 L AVUYE I REMERA AJYA MU MUJYI.WE RWOSE YANKOREYE AGASHYA: BURI NTEBE YARI YASHYIZEHO ABANTU 6 NGERAGEJE KUMUBUZA AMBERA IBAMBA, HANYUMA TUGEZA KURI PEAGE POLICE ARAMUHAGARIKA UNDI YANGA GUHAGARARA AHUBWO IMODOKA AYIKUBITA IKIBOKO UMUPOLISI ARAMUREBA ARUMIRWA. UBWO N’ABANTU BAGOMBAGA KUVIRAMO KURI PEAGE YARABAKOMEZANYIJE ABAGEZA KURI STATISTIQUE. HAKENEWE DISCIPLINE MU BASHOFERI NAHO UBUNDI TURAPFUYE TURASHIZE.

  • Nihanganishije umuryango wa DR NYAKAYIRO Alexis,nubwo ntabashije kujya kumuherekeza ariko umurambo we narawubonye kuri CHUK.Nyagasani amwakire kandi akomeze aruhukire mu mahoro.

  • Birakwiyeko banyira amasoseyeti ya za coaster express bahindura imikorere, ie bakareka gutanga agashimwe nkibisanzwe kubakoze inshuro nyinshi gusa ahubwo bagashaka ubundi buryo bwo gushimira bifashije ubunararibonye bwabo, kuko inshuro nyinshi zifitanye isano numuvuduko wica ukanakomeretsa abantu ndetse ukangiza ibintu!

  • Twihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka. Tujye twishakira ibisubizo natwe ubwacu tuba turi murizo modoka. Ex. : Wabwira chauffeur akagabanya umuvuduko cg ugahamagara police ngirango hari umurongo utishyurwa wayo sinon wabona yanze kugabanya umuvuduko
    wagera aho traffic police iri mu muhanga ugasaba kuvamo ugahita umutanga kuko uba ufite abahamya cg abagabo baba bumvise umubwira ngo agabanye. Ikindi nyir’imodoka areke kureba inyungu ze bwite kuruka abatuma abaho. Baravuga ngo ” Kwihuta siko kugerayo”. Mukomeze mugire ibihe byiza. Dadou

  • Ngewe ndabanza kwihanganisha imiryango yose yabuze ababo! Gusa urebye ni amagence yose: iyomvuye kagitumba nza na yahoo,nava nyagatare nkaza na bervadere or sotra, najya ibutare nkagenda na horson,muhanga nkagenda na volcano ,mungororero nkunda gukoresha african tours ariko ukuntu izi coaster zigenda uba ugirango isi niyabo ariko cyane cyane gitarama -kigali na volcano nazo muzibutse kugabanya umuvuduko nabambara ecouteur nafime batwaye abagenzi tuba twumva tutari bugere iyo tujya! So please police nidushyirireho umurongo wa message mudufashe natwe tubashe gutanga amakuru bahanwe!

  • Police ikwiye gushyira imbara nyinshi ku mihanda miremire bityo bizatuma izi mpanuka zigabanuka, abo bapfuye Imana ibakire mu bayo

  • NJYE NUMVA KENSHI IBI BITURUKA KU KUTARUHUKA KWA BENSHI MU BATWARA IZI MODOKA, AGAHERA SAA KUMI NEBYIRI ATWARA, NTA PA– USE NIMWE AGIRA, IMODOKA NTIZIKORERWE CONTROLE YIH– USE IIMAZE KUGERA AHO IGERA, KENSHI BAKANARENZA UMUBARE W’ABAGOMBA KUJYAMO; DORE KO BONGEYEMO UDUTEBE DUTO DUTUMA NABAGENDA BAGENDA NABI BIHENGETSE KANDI IBYO BYANGIZA UMUGONGO; NJYE RERO IBYO BYOSE NUMVA BYAKOSORWA UBUZIMA BW’ABANTU BUKARENGERWA AHO KWIRUKIRA IMARI GUSA. MURAKOZE

  • giramafaranga

Comments are closed.

en_USEnglish