Abatarishyuwe n'ibigo by'imari byahombye bazishyurwa bitarenze uyu mwaka
Kwishyura ababuze amafaranga yabo kubera ihomba rya bimwe mu bigo by’imari byafunze imiryango no gukurikirana ababyambuye birarangirana n’uyu mwaka wa 2012.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Werurwe 2012, ubuyobozi bukuru bwa Banki Nkuru y’Igihugu y’u Rwanda (BNR) bwahaye ikiganiro abanyamakuru, kikaba cyibandaga ku nsanganyamatsiko ivugaka ku igenzura ryakozwe ku buryo bw’ikoreshwa ry’ifaranga ry’u Rwanda (Monetary Policy Commitee) ugereranyije n’andi mafaranga.
Umuyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu Gatete Claver ku buryo burambuye akaba yagarutse ku buryo ubukungu bw’isi bwifashe ndetse n’uko u Rwanda ruhagaze. Muri rusange ngo ubukungu bw’isi bushobora kuzagabanuka ho ibice 0, 5% ugereranyije n’uko bwari bwiyongereye umwaka ushize wa 2011, uyu mwaka ubukungu bukazazamuka ho 3, 3% mu gihe mu mwaka wa 2011 ubukungu bwari bwazamutseho 3, 8%.
Ubukungu bw’isi bukaba bwarahuye n’imbogamizi y’uko umusaruro wagiye uba muke ndetse n’amapfa akaba yaribasiye tumwe mu duce tw’isi nko mu ihembe ry’Afurika. Ariko ngo hari ikizere cy’uko umusaruro wa bimwe mu bihugu nk’Ubushinwa, Ubuhindi, Austaraliya n’Arijantina uzaba mwiza ukaba ushobora kuzaziba icyuho cy’ibindi bihugu by’isi.
Ikindi kizere gishingiye ku bimenyetso bya Banki y’Isi byerekana ko ubukungu bw’igihugu cy’igihanganjye, Amerika bugenda butora mitembe ndetse n’ababona akazi bakaba bagenda biyongera.
Ku ruhande rw’u Rwanda ngo rukaba ntakibazo gikomeye rwahuye na cyo kuko ifaranga ryarwo ritataye agaciro cyane. Ahagaragara ko hagize uruhare mu gutuma agaciro k’ifaranga kangwa bigendeye ku bitangazwa na BNR, ngo ni ibiciro by’ibiribwa byazamutse ndetse n’iby’ibikomoka kuri peteroli.
Imibare ikaba yerekana ko ubukungu bwavuye ku muvuduko bwariho umwaka ushize wa 2011, aho wayingaga igipimo cya 8, 3% bukaba bwarasubiye inyuma bukagera kuri 7, 8%. Ibi ngo bikaba bidateye impungenge cyane urwego ubukungu buriho mu Rwanda.
Umunyamakuru w’UM– USEKE.COM akaba yifuje kumenya aho Banki Nkuru y’Igihugu igeze ikemura ikibazo kimaze iminsi kivugwa ku maradiyo ku bijyanye n’ibigo by’imari ziciriritse byahombye. Umuyobozi Mukuru ba Banki Nkuru y’Igihugu akaba avuga ko icyo kibazo kigeze kure gikemurwa ndetse ngo uyu mwaka wa 2012, ukazarangira ikibazo cyaravuye mu nzira.
Nk’uko ubuyobozi bwa BNR bubivuga ngo hashyizweho komite ishinzwe gukurikirana abagize uruhare mu guhombya ibigo 9 birimo Urumuri, Ongera, COPEK Iwacu, Intera, Ubumwe, Ituze, Bwiza, Intambwe,SMF Urugero byose byafunzwe uyu mwaka ukazarangira abarebwa n’ikibazo bose barakurikiranwe. Mu nzira zo gukemura iki kibazo Leta y’u Rwanda ngo yafashe amafaranga angana na 1 500 000 000, yishyura abari abanyamuryango b’ibigo byahombye byavuzwe haruguru.
Gusa ayo mafaranga ntabwo yabashije kwishyura abari bafite amafaranga yabo muri za COPEKs ndetse ngo n’abishyuwe bahawe ½ cy’amafaranga bari bafite. Ubu abanyamuryango bakaba basabwa kujya muri buri karere bagatanga ibyangombwa byemeza ko koko bari abanyamamuryango b’ibigo bivugwa, bakabishyikiriza Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, nyuma yo kubandika bakazahabwa amafaranga yabo.
Gusa abatekerezaga kuba bahabwa inyungu bitewe n’igihe amafaranga yabo yamaze adakora, ngo bakure amerwe mu isaho kuko bidashoboka. Impamvu ikaba ari uko ayo mafaranga ngo yari yafitswe ariko adafite ubwishingizi, ngo kuko nta mafaranga bigeze bakatwa bityo ngo Leta ikaba yariyemeje gutanga ayo mafaranga y’abari abanyamuryango mu rwego rwo kwanga ko Abanyarwanda bahomba.
Nyamara ngo iki kibazo cyasigiye BNR isomo ngo kuko noneho ubu ibiganiro byatangiye kuburyo ibindi bigo byazatangira byazajya bikata amafaranga y’ubwishingi. Ikindi ngo ikigo kizajya kigaragaza guhomba gishobora kujya gisabwa kubanza kwishyura abanyamuryango kitararidimuka.
Nubwo hagaragajwe imibare iri mu majanisha ku buryo ubukungu bumeze, umwaka uracyari mu ntangiriro bityo ngo haracyakorwa ubundi bushakashatsi.
Ikindi ni uko BNR bigaragara ko ntako itagize ngo ifaranga ry’u Rwanda n’ubukungu bugume ku murongo. Ibi bikaba bitandukanye n’ibyabaye mu bihugu bikomeye cyane i by’i Burayi (Euro zone) byahombye uruhenu nka Portugal, Irilande ndetse n’Ubugiriki ubukungu bwabyo bukagera aharindimuka bikananirwa kwishyura imyenda kugera ubwo byitabaza inguzanyo z’amabanki.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
0 Comment
‘Gutora mitende’ ni Ikirundi, ntabwo ari Ikinyarwanda. Mujye muhesha agaciro ururimi rwacu.
Tubashimiye amakuru meza mutugezaho ariko ayayo ajetuyake neye kukotwari twarakuyeyo amaso kurayama faranga yaza kopek mukomereze aho tubarinyuma banyamkuru bacu
Comments are closed.