Rwanda: Abaganga ntibazongera guhabwa agahimbazamusyi.
Ibi bije bikurikira icyemezo cyafashwe na minisitiri w’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho aho yatanze itegeko ko agahimbazamusyi katangwaga n’ibitaro bagahagarika bakabona umushahara wo nyine.
Ubundi umuganga ukorera leta y’u Rwanda yabonaga umushahara ungana n’ibihumbi Magana ane na miringo itatu y’u Rwanda (430,000 Rwf), aya akaba akomoka ahantu hatatu hatandukanye:
- Umushahara w’ukwezi woherezwa na minisiteri y’ubuzima.
- Agahimbazamusyi.
- Amafaranga ahabwa abaganga nyuma y’amezi atatu bita Perfomance based finance (amafaranga ajyana n’uburyo ibitaro biba byakoze muri ayo mezi).
Icyemezo cyafashe cyo gukuraho agahimbazamusyi kikaba kizatuma abaganga bize ubuvuzi rusange (general practitioner) bava mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 430,000 maze bage bahembwa ibihumbi 229,000 by’amafaranga y’u Rwanda. Naho abaforomo barangije kaminuza (bafite A0) azava ku mafaranga 350,000 ajye kuri mafaranga arenga gato 200,000 by’amafaranga y’u Rwanda. Umuforomo warangije amashuri yisumbuye ( afite A2) azava ku mafaranga 147,000 maze ajye ahabwa 93,000 by’amafaranga y’u Rwanda.
Dr. Binagwaho Minisitiri w’ubuzima atangaza ko ayo mafaranga yahabwaga abakora mu buvuzi azafasha mu kugura imiti y’abarwayi, ibikoresho ndetse n’ibindi bikenerwa n’amavuriro.
Abaganga bo barasaba ko aho kugabanyirizwa amafaranga bahebwaga ahubwo yarakwiye kongerwe, barakomeza bavuga ko kwiga ubuganga butwara imyaka myinshi mu gihe abandi biga kaminuza imyaka 4 bakabona impamyabumenyi ariko abiga ubuvuzi bo bakaba biga imyaka 7.
Abaganga kandi batangaza ko ubundi bitegetswe ko kugirango uvure umurwayi neza mumarana iminota 20, bivuze ko umuganga umuganga yakagombye kuvura hagati y’abarwayi 15 na 20 ariko mu Rwanda siko biri kuko umuganga umwe ashobora no kuvura abarwayi 60 ku munsi.
Ikindi abaganga bavuga nuko umwuga wabo ugoye cyane kuko harimo n’impanuka nyinshi zishobora guturuka ku kazi kabo harimo nko kwijomba badoda abarwayi banduye agakoko gatera Sida, Hepatitis B,C,D, igituntu ndetse n’izindi ndwara.
Ibi rero biratera kwibaza byinshi niba abaganga batagiye kujya bakora umwuga wabo binuba bikaba bishobora kuzagira ingaruka mbi ku barwayi, ibi bikaba byiyongera ku kibazo u Rwanda rufite umubare w’abaganga bake.
Corneille K. Ntihabose
UM– USEKE.COM
0 Comment
Minister ko mbona ashubije abaganga ku isuka!! Kugabanya umushahara mokabiri ku bakozi bo mu rwego rw’ubuzima ntibizafasha na gato imitangire myiza ya service muri uru rwego rwari rukeneye ahubwo encouragements. Dufatiye no kubuzima buhenze muri uru Rwanda, ibihumbi 200 kuri Dr ni urusenda kabisa. Government nirebe uko yasubira kuri iki cyemezo naho ubundi abaganga bazajya bicira isazi ku jisho kandi bitari bikwiye. Abarwayi natwe ttuzahahombera cyane.
bahere kuya minister n’abandi bayobozi ba MINISANTE ariko niba iki gikorwa gigamije gufasha. ndumiwe koko!!. ibiciro biriyongera , mumushahara ukagabanuka????
Iki cyemezo kirababaje kdi umwuga w’ubuganga ugoye aha umuntu yakwibaza niba politique yo kongererwa imishahara itabareba.ahaa!
ibi birababaje cyane! burigihe hagabanywa imishahara yabo hasi! niba bashaka gufasha bagabanyije iy abaministri n abadepite!
ibi rwose birababaje!
Iki cyemezo mbona nta cyiza kigamije uretse gushira mu kaga ubuzima bw’abarwayi. Bikwiye guhinduka hakiri kare. Minister ahere mu bakozi bo muri MOH bahembwa akayabo. Birababaje pee!
Aho bukera akazi turakareka tujye gucuruza
ndumiwe koko!!!!!!! nzaba ndeba ibya servise nziza abaganga basabwa gutanga arimo kwiterereza aho akura amafaranga yo kwishyura inzu kukwezi, nayo kwishyura minerval yabana 2 yabyaye aziko aringanije urubyaro ntacyo bazamuburana.
Nizere ko atari ukuri
Kugabanya iyo mishahara, bizakemura ikibazo kimwe bitere icyindi gikomeye kurushaho. Byaba byiza baretse iyo mishaha ntibayigabanye.
Nubwo abantu batinya kubivuga cg kubigaragaza, bishobora gutuma bagumuka, kuko niba wari umaze imyaka 5, umaze kumenyera ubuzima runaka, gukodesha inzu, gutega taxi, minerval, credit, kurya….. n`ubundi ayo mafranga aba amaze kukubana make, noneho bakayagabanya. Ntabwo ubuzima bwashoboka. Twikwangisha abantu igihugu, ahubwo reka dushake ubundi buryo bwose bushoboka ariko ntitugakore ibihungabanya ubuzima cyane ko binakorwa nta n`uwo byategujwe
Mbanje kubashimira kubw’ iyi nkuru mutugejejeho dore ko iminsi iminsi yaraciye abakozi intege(no motivation).Rwose hakenewe imbaraga z’abantu benshi kugira ngo icyo cyemezo cyongere gisuzumanwe ubwitonzi kuko ntaho byabaye kugabanya umushahara w’ umukozi nta n’integuza. Icyambere cyo benshi muri twe twari twarafashe amacredit kuburyo kuyishyura bitazanashoboka kereka ahari bateje cyamunara n’ ibyo twari dutunze. Icya kabiri hari abakoraga ahantu hatari accessible facilement(easily)bakaba motivated at least by that salary.Rwose turabinginze kugira ngo mwe mwese mubifitiye ubushobozi mudufashe kwamagana icyo cyemezo(simvuze imyigaragambyo) niba dukunda abarwayi bagana amavuriro kuko bashobora kuzaba victime(impact on quality of care).Nkanjye aho nkorera abenshi bafite credit kandi uwo bakata amafr make ni 100.000 ku kwezi none ni gute umuntu uhembwa 145.000 milles azajya akatwa amafr ya bourse (29.000)+aya credit(116.000F)hakiyongeraho aya transport(50.000F)ay’ icumbi(50.000F)n’ ayatunga urugo??!!!!!!!!Birenze ubwenge. Uteranyije iyo mibare urabona ko birenze ayo umuntu yinjiza. Ni ugukorera muri moins.Entrant= 145000frs est inférieur au sortant= 245000Frs ayatunga urugo atabariwemo.Ni ukuri nimubyigane ubushishozi cyane cyane ko ari icyemezo gitunguranye.Nibura mutureke tubanze twishyure amacredit ya banque badateza n’ibyo twacungiragaho.Murakoze.
uraririra nde sha ntabwo uzi ko ari inungu rusange? muzikokore mukorere abanyarwanda naho iby bank uravuga se ko utayakorereshije ibyo wagombaga kuyakoresha ni be na we barakurihiye uriga urarangiza na ho jye ndi kuborera i butare nta n’unyitayeho. urateta wowe
humura bazagushyiriraho muganga sacco na we wumve uko bimera ni inyugu rusange
iki ni ikibazo kabisa,minister yibukeko umunyeshuri utangiriye medecine rimwe nuwiga irindi shami uwiga medecine ayirangiza uwiga ibindi arangije masters program,ndumva yabitekeraho neza
Ahwiiiiiiiiiiiiiii! Muganga ntawe azongera kuvura pe! ubu se azaba atariye akore koko?
Pole ndugu! Jye niba hari icyo nabonye nzajya mbihera mumvure magendu ntakundi! Ariko si magendu kuko mwarabyize! Muzajya mumvurira mu muhanda, mu modoka, mu kabari mbega aho tuzajya duhura tubyumva kimwe! Ariko mwihangane buriya Imana irabizi!
Minister nawe ujye ugera umuzinga ku wa Bugegera mbere yo gufata ibyemezo.
ah birumvikana ibyo se byo kandi nibiki? ikibazo cya mwarimu nicya muganga bigomba kwigana ubushishozi pe. serivice nziza irakenewe cyane ariko na motivation nti twayirengagiza. murakoze
none se mubona abaganga aribo bahembwa menshi kurusha ministere mujye mugerageza mwumve uburemere bwibyo mugiye gukora gusa il y a des consequence apres vous allez voir
azagura materials none se kuki mutabikora in general ko inyungu ari izacu twese azagira kuvura agira no kwirengera fond za ministere iki cyemezo ntago kibereye
Iri se niryo shimwe muganga ahawe ?? gusa mbabajwe n’abarwayi batazatinda kugerwaho n’ingaruka mbi z’iyi myanzuro kuko nta muntu wakongera kwikaranga,yikorera ibibazo igihumbi by’abarwayi,dore ko nabyo biba bingana nk’iby’impunzi,hejuru yo gukora ntashimwe.
Ariko nibutse ko abafite bazongererwa,abadafite bakamburwa na duke bafite!!!
NUKWIHANGANA NI MWISI
Muraho neza,
Bavandimwe banyarubuga, uko munzi, ubusanzwe nandika nsesuye, nkagerageza gusesengura, gufata impu zombi no kwirinda guheza inguni….
Ariko kuri iki kibazo, mbuze aho ntangilira, mbuze epfo na ruguru….
Rero mumbabalire ndifashe, ariko nyine ndumiwe peeeeeee….
MURI MAKE, KIRIYA KEMEZO NTA SHINGIRO GIFITE!!!
Murakoze mugire amahoro. Amahoro k’umutima, nubwo bitoroshye!!!
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
ntacyo wahindura wakwifata cyangwa warorera bakubwiye ubukana bw’imboga kk butotsa imbbehe?
Mbere nambere mbanje kubasuhuza,jye ndumva nkuko bijyenda bigaragara nukubwira HE kuko niwe wenyine ufite ubushobozi.cga musabe uburenganzira mwigaragabye!ese ubwo gukomeza guhisha agahinda nibyo bikemura ikibazo nza bandora?ahotugana
BINAGWAHO arahubuka cyane ese kop we ari umuganga yaje mu bitaro tukareba niba ayo mafaranaga yaya hembwa niba ari umunyagihugu!aho ntibyaba ibya cya gikoko kitya ibindi byo byajya ku kirya kikishaririza?
Minisitiri yite no ku kibazo cy’abaganga bakora ibintu bisubiza inyuma imbaraga za leta mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage. Umuganga witwa UWILINGIYIMANA Wellars yabyarije umugore mu rugo amukorera n’ibyo yagakorewe kwa muganga ntiyanamugezayo ngo banarebe ko nta kibazo afite. Uwo mu gore ngo ari mu idini ritamwemerera kwivuza kwa muganga, ikibabaje cyane ni ako kana katakurikiranwe uko bikwiye! Uwo mugore n’umugabo we bari barafunzwe kubera iyo myitwarire.
Oya rwose uyu mudamu arahubutse nasigeho nasigeho, ayo mafaranga nimake plz.
Ahubwo se kuva ryari afate A2 bahembwa 147000FRW? Mu karere ka Nyanza twamye duhembwa 93000 Frw gusa ahubwo mutubarize aho 54000frw bayashyize kuko ntayo twigeze duhembwa!!! Byadutangaza bikanatubabaza niba abandi bafite A2 bo mu tundi turere barageze kuri 147000frw, twe tukaba twari dugihembwa 93000frw. Ni ukuva ryari se ahubwo abandi babongeje; twe tukaba twarahaze ku iyogi ? Muturwaneho baduhe baduhe ayo abandi babonye, batayakata twa ntayo twigeze tubona!!
Mu karere ka Nyanza, tuzi ko ufite A2 ahembwa 93000Frw, ayo 147000Frw ntayo twigeze duhembwa ahubwo ni muturenganure kuva igihe abandi bayaboneye, natwe tubone ayo abandi babanye atarakurwaho!!!
Birababaje abo mu Karere ka Nyanza twe hashije nkimwaka 2 tuyafata. ubwose ko bayagabanije noneho muzahebwa 50000frw. birababaje
Bazabivamo bikorere abaturage badafite ubushobozi bwo kujya muri privée bitabe Imana. Ni ibyo kwitondera!Abarimu n’abaganga mubitondere! Ni ibyo gusubirwaho. Tugire bake tunabafate nabi?
Ubwo nyine abaganga barongera bigire kwikorera muri za privés, cyangwa tuge tubasanga muri hôpital ya Leta, bongere baduhe rendez-vous yo kubasanga muri privé bakoramo nimugoroba cyagwa muri week-end!!
Ese ni aho ivangura rigeze? Burya kweli Mwarimu ni 25000, naho mwe ari 93000? Tekereza nukuri iyo difference! Ahubwo bayagabanyemo 3 mwese muze dukomerezehamwe!
MoH irananiwe pee ubuse noneho ntibigaragaye!!
Baravuga Quality but no motivation ibi ni contradiction
muraho ntabwo twashimishijwe niki cyemezo ndavugira abaganga batwitaho njye ndi comptable ni gute ndara ndyamye umuganga akarara avura nkahembwa 340000 nkamurusha angana ngutya na risque bahorana iki cyemezo sicyo ntimwibuka ko bakora weekend zose na mazamu mubarenganure nibo dukesha ubuzima
MoH Nibegure
birababaje ikizakurikiraho nuko tugiye kuba nka senegale abaganga bakava mu gihugu bagiye kwishakira imishahara myiza cyane cyane ko ari abantu bakenewe ku isi hose, cg tugahera mu myigaragambyo yabaganga mu bitaro aho mbona bishobora gukurura na Ruswa. H.E nadutabare!
Ariko ubwo uwo mugore abayatekereje, murikigihe harugabanya umushahara wabakozi arabura kuwongera akawugabanya? nukuntu ubuzima busigaye buhenze? that’s no sense
Ariko se iyi zagarazagara iratujyana he kweli! Ngo muganga yahembwaga amafaranga angahe? Mu myaka itanu maze je n’ai jamais touché une somme pareille! salaire net ni 229000 Frw, hakaza ibyo babeshya abantu ngo ni PBF nabuze sens yabyo kugeza n’ubu! Ni ibinyoma gusa gusa ngo ni qualité! None ngo salaire bayigabanyemo kabiri!Ngo agahimbazamusyi bagakureho? yego ntacyo duhombye cyane kuko n’ubundi tutakabonaga, ariko nibura bari barakadukinze mu maso! Jye mbabariye abarwayi kuko icyi cyemezo ni ikije kubakoraho, mais hari abaganga b’umutima muhumure! Naho ibya ministere yacu, nduzi igiye kuba nk’iy’uburezi idahwema guhindura gahunda y’uburezi! Ariko mutubwize ukuri: ntabwo inkunga ya PBF yaba yahagaze mukaba mubuze uko mubigenza!? Ubu se ari abadepite n’abaganga mu Rwanda ninde ukwiye guhembwa kurusha undi?Bon courage
IKI CYEMEZO NTABWO ARI CYIZA NGEWE UYU MBANA NUMUGANGA MUNZU IRI JORO YARWAYE SURMENAGE KUBERA AKAZI KENSHI YARI YARAYE IZAMU AVURA ABARWAYI AKORA NAMANYWA KUBERA ABAKOZI BAKE NONE AHO KUMUSHIMIRA MURONGEYE MUMUVUNNYE UMUGONGO NIMUGERAGEZE MUKUNDISHE ABAKOZI UMURIMO CYANE CYANE ABAFITE UBUZIMA MU NSHINGANO ZABO NTABWO UMUSHAHARA WA MUGANGA WAKAMBYE KUGABANYWA AHOBWO UGOMBA KONGERA UGERERANIJE N’AKAZI AKORA NDETSE NAHO IGIHE KIGEZE SI NO SERVICE NZIZA MINISTER AKUNDA GUSABA ABAGANGA NTAZITEGEREZE KUKO UMUNTU ATANGA ICYO AFITE NTABWO WATANGA UBUZIMA NAWE NTABWO UFITE SI NON UBUZIMA BW’ABATURAGE BURAMENETSE IMISHAHARA YABAGANGA NIYONGERWE NIBURA 45% AHO KUGABANYWA ABAJYANAMA MURI MINISTERE YUBUZIMA NINTUMWA ZA RUBANDA NIBAFASHE MINISTER GUTEKEREZA NEZA KU BUZIMA BWBARWAYI N’ABAGANGA SI NON ICYO GITEKEREZO NTAWAGISHYIGIKIRA NAGIRAGANGO HARIHO KUREBWA UKO BAMOTIVA KIRI KICIRO CYABAKOZI KUBERA AKAZI BAKORA NONE BABASHUBIJE DOWN. MURAMIRE UBUZIMA BW’ABATURAGE HAKIRI KARE
mu byukuri abaganga barashekeje cyane!!!!kuko iyo bavuga ngo barareka akazi batahe njyewe nababwiriki,muri u Rwanda buriwese amaze kumenya ukuri ahubwo njyewe ndashimira ministiri w’ubuzima kubwigitekerezo cyiza yashyize ahagaragara ahubwo byagakwiye kubahirizwa bitarenze uku kwezi kuko uburyo byakozwemo ni inyungu rusange za buri muturarwanda ahubwo uzamura umutwe mumufunge kuko ubuganga yabwigishijwe n’igihugu cyamubyaye.”they are no more circumstances”
MINEDUC NA MINISANTE bazitekerezeho bihagije kuko imyanzuro izivamo ntago yubaka abenegihugu na mba.kandi biragenda biba bibi kurusha
yewe bano bantu bashobora kuba biba amafaranga ku rugero ruteye ubwoba … nawe se ejo bundi bongereye mituelle none umushahara wa muganga ngo nugabanuke !!!!!!! none se ariya mafaranga bongeje kuri mituelle azajya he???
Munsobanurire niba ari njye uri gusoma nabi biranyobeye pe!! Ngo agahimbazamusyi kavuyeho!!! Umuganga Ao (Dr)ngo ni amafaranga 200000 Frw… Aya mafaranga umu A1 ukora muri Leta azaba ayarengeje mu minsi iri imbere. Ubwo se uwize imyaka 5 kugira ngo avure abantu niwe ugomba gufata make?? Ubuzima bw’abantu nibyo bifite agaciro gato??? HE natabare rwose kuko ntibyumvikana !!!
ntabwo ari imyaka 5 ahubwo ni 7!!Ukongeraho amazamu adashira n’imanza zisigaye zarabaye ikibazo !Ahaaaaaa, nzaba mbarirwa
ndumiwe pe ni akaga,none se ko nzi ko abaganga bafite niveau ya A2 bahembwaga 93000frws,ariya yose arengaho batahembwe Minisante izabanza iyabishyure ? cg ? nzabambarirwa da ! ese kuki batagabanya ayabakozi bose ba Leta ko aribyo byaba byiza ,abaganga nibo bamara ingeno y’imari y’igihugu;oya bisubirwemo kuko harimo akarengane rwose.
Ntekereza ko Perezida wa Repubulika akwiye kurushaho ( Gushishoza arabisanganywe)mu guhitamo abagize ikipe ye muri cabinet> Nkuyu Minister w’ubuzima sinzi niba yarabuze undi munyarwanda yamusimbuza. Ubundi abize amategeko bazi neza icyo bita Principe des Droits acquis. Ubwo ni uburenganzira umuntu ( Umukozi/umuganga muri ino case) aba yarabonye mbere butagomba guhinduka mu buryo bumusubiza inyuma. Ni ukuvuga ko impinduka yaba yose yaba iri mu nyungu za Muganga. Aha ni ukuvuga ngo ibiganiro bikwiye kuba bivuga ku kongera umushahara. Keretse gusa iyo hari ibibazo bizwi na bose ( E.g Economic hardships/crisis, intambara). Ariko ubundi abaganga nta syndicat bagira ? Niba ihari se mbere yo gufata icyo cyemezo yagishijwe inama ? Niba ihari rwose nihaguruke iharanire uburenganzira bw’abanyamuryango bayo si non ntacyo yaba ibamariye. None se uriya Minister asanga abaganga aribo bafite inshingano zo kugurira abarwayi imiti? Uzi ko ejo bashobora no kuzabwira ingabo na Police ngo nibigurire imbunda n’amasasu? Mukomere cyane
Nkurunziza C,
ARIKO JYEWE UYU MUGORE ARANYUMIJE PE! NGO HARYA NI INYUNĞU RUSANGE? NONE SE abaganga nibo bireba gusa , abadepite, mayors, ministers bo ntibakwiye kugira contribution? Gusa ntazatinda kubona ko yibeshye pe! Niba hari founds zahagaze yabisobanura abantu bakabyumva pe! Ariko sinon abarwayi tura turabihomberamo!
birakwiye gukata ayo mafaranga kuko hari ministeri zihemba 27000frw ku kwezi kandi bitajyanye n’ibiciro ku isoko,gusa nibakore iringaniza ku bakozi bose.
ahubwo bagasbanye ay’abaminisitiri abadepite senateri,perzidida,bongerere muganga umusilikare mwalimu nibo bafite akamaro abandi batariho twabaho
kandi nibo bigize ba nyirandabizi kandi ntacyo bazi
sinabona icyo mvuga urakoze. gusa ibyo wifuriza abandi nawe bizakubeho niba kiriya kemezo ari ukuri.
.
ariko ko umuseke nawe usigaye unyonga ibitekerezo …. ni kubera iki? icyifuzo cyanjye mwakinyonze ariko ntaho natukanye, nagiriye inama abaganga bishyire hamwe basabe audience kwa president wa republika…….
bamubaze aho amafaranga yongerewe kuri mituelle ajya ????? biroroshye kubimumenyesha rwose Facebook na Twitter byabibafashamo…..
ikindi nongeyeho ko uyu muministre, uko mbibona azakururira ibibazo muzehe!!!!!! ntaho natukanye ariko banyongeye igitekerezo
Nukuri birababaje!!! Mu bigaragara hari abayobozi benshi mw’iki gihugu cyacu bafata ibyemezo bahubutse, ubundi bigahabwa umugisha batitaye kuri rubanda rugufi! Gusa, H.E baramuvangira!! None se nawe aba executif b’imirenge bari guhabwa amamodoka ateye ubwoba n’abandi bo hejuru yabo mu buyobozi barahabwa amafaranga atagira urugero!! None ngo muganga??? Byagera kuri mwarimu byo n’ibindi!! Ahubwo sinzi niba nawe bitari mu nzira! Icyo cyemezo kiragayitse!! Ese ko batagabanya salaire z’abadepite na ba minister niba ari inyungu rusange! Nshuti, nukuri mwihangane.
nge mbona uyu mugore ntabajyanama beza agira kuko iyo uri umuyobozi wiyubaha unezezwa nuko abakozi bawe babayeho neza kandi bagakora akazi neza bishimye.Ibi mbivugiye ko aho agereye muri iyi minisiteri nka minister ntamutekano abakozi bafite nge nkibaza impamvu ibimutera none se nawe agifata ijambo nka minister yabujije abaforomo ba A2 GUKORERA AHO BASHAKA MUGIHUGU NGO BURI WESE AGUME AHO ARI!! IKI SI UKUBANGAMIRA UBURENGANZIRA BWAMUNTU? NONE NGO N’AMAFARANGA N’AGABANNYWE? cyakora nizereko atari ibyo yikuriye mumutwe gusa wenda akaba abikora ari sous pression akaba yarabiburiye ururimi yabisobanuramo ko hari ikibazo d’ordre fincière kandi nyamara abo abwira bashobora kumwumva facilement kandi bakabyakira neza ,ubu se abona urugaga rw’abaganga bishyize hamwe n’abaforomo yabaragira nk’inka koko bigashoboka bikamugwa amahoro.ntacyo ndicyo ariko nzaba ndebaimiti n’ibikoresho bizakoresha bande n’umusaruro bizatanga
Courage Agnes gusa nawe ufate itaburiya ujye kurara izamu maze bayaguhembe! Icyo nemeza cyo n’uko Rwanda atari iyawe ! IMANA y’abanyarwanda irahari ! !MOH irananiwe. Good luck ncuti dusangiye umwuga !!!
rwose IKI CYEMEZO CYAFASHWE AHUBUTSE SINZI NIMBA MINISTER AGIRA ABAMUGIRA INAMA AHUBWO SE WE AHEMBWA ANGAHE AMANZE AHEMBWE 200,000 KUKO NIBWIRA KO KURARA IZAMU BIVUNANYE KURUSHA GUFATA IMYANZURO NKIRIYA ,SIMVUZE NABI RWOSE AHUBWO NDABABAYE ,HARIMO GUCA AMAZI KWIGA RWOSE ,KUBWANJYE NIMBWIRAKO AYO BAHEMBWA NAYO ARI MAKE,NABAZWE KABIRI UBU NDIHO NIBWIRA KO IKI CYEMEZO CYAFASHWE KIRANGIZA BYINSHI RWOSE AHUBWO GOVERNMENT ITABARE HAKIRI KARE ABAGANGA BATUZE RWOSE MURAKOZE.namwemeraga ariko nkubiswe n’inkuba rwose nkibona iyi baruwa
mbere yo gutekereza kubaganga ko batavuze kumushahara wa CAISSE SOCIAL,RRAzose bikorera abaturage b’URWANDA caisse social buri kwezi ndayiha nshobora kuzapfa nigire n’icyo imarira abasigaye kuko no kuyabona nzi abasaza bafata 12000rimwe mumezi atatu ariko umuganga arakuvura ugakira bahere kuriiriya mpanuka yabereye i kamonyi ubu n’umuganga wari waruhutse bamuhamagaye ngo ajye gutabara,ntababeshye abo hejuru mukabije kuryamira abo hasi kandi abo hasi bavunika sana ,cyangwa nuko muzi ko na grippe mujya kwivuriza hanze ,ariko ndiera ko nyakubahwa PEREZIDA W’URWANDA arabyumva rwose ,nibyo Minister akunda abanyarwanda ndetse n’umurimo ,ariko ntabwo yagishije inama abasaza ngo barebe kuri ,dusanzwe dufite ikibazo cy’abaganganone nabo dufite mubace amzioya rwose ntibikabe ndabaza dufite abaspecialiste bangahe bavura indwara zo munda ,dermatologie se umutima se ? umwe ava CHK AKAJYA IKANOMBE ,KWA KANIMBA,WAJYA king faysal ugasanga arahari ,means we don’t have doctor. inteko iterane ivugurure vubarwose
Icyi cyemezo nticyabanje gutekerezwaho bihagije.Ubundi umushahara aho kugabanywa wakabaye wongerwa.Sinzi rero niba minister of health yarashatse gukora icyo nakwita negative motivation.Ibyo nabyo bikorerwa abakoze nabi.Ubwo byaba byiza aramutse asobanuye niba abakozi bo mubuvuzi barakoze nabi maze bakaba bagomba kubihanirwa.
Ubundi se u Rwanda rwaba rwaragize kibazo ki?Biramutse ari ikibazo cy’ubukene abo bireba bakegerewe bagasobanurirwa uko giteye maze bagasabwa kwizirika umukanda bazi ko igihe runaka kizagera bakawudohora.
Iki ni ikibazo cyakagombye kwiganwa ubushishozi, kuko ubu nyuma y’uko bakata nibwi ingaruka z’ikibazo zizagaragara naho ubu turi mu maganbo gusa.
Gahunda uko yakabaye ni uko Minister yakabaye yarakoranye inama n’abo bakozi kugira ngo abone ibitekerezo bijyanye n’imbogamizi abakozi twagira hanyuma bikigwaho neza mu nama y’abayobozi b’igihugu kugira ngo hafatwe umwanzuro ukwiye .Naho ubundi benshi turajya kwishakira uko twakora indi mirimo kuko amajoro turara nayo abariwe umushahara wayo, ayo twabonaga nayo yarenga dukorikije itegeko mpuzamahanga rw’umurimo.Ikindi kandi ni uko abaganga nabandi bakozi atari bo bagomba kugura imiti gusa. Twifuza rero ibiganiro haba kuri Television haba kuri terain no kuri Radio kugira ngo Syndika itugeze ho uko imbumva,hamaze gutangwa ubusobanuro na Minister ku byo bagendeyeho bityo imyanzuro ikavugururwa.H.E.Mudutabare!!!!!!!!!!
Njyewe mfite ibintu2 ncaka kuvuga mumbabarire ndabishyira kuri leta yose
1.Bafata icyemezo batabyitayeho cyane ndetse batakoze na analyse,byari bikwiriye ko abo baganga ndetse na barimu basubizwa agaciro!
2.ese binagwaho bazamukuraho angahe kuyo asanzwe ahembwa??ese umu depite we ra cyangwa senateri?yewe mwarimu,umuganga,umusirikare nibasubizzwe agaciro bahoranye mu rwanda rwa kera!
Najye nubwo ntari umuganga mbabajwe cyane niki cyemezo cya nyakubahwa minister,ngirango ahari n’umurage wuko ABAGANGA,ABARIMU,ABASIRIKARE bagomba gukora cyane umushahara MUTO ,ntabwo ari mu Rwanda gusa KENYA,TANZANIE,UBURUNDI ahandi ho ngo barigaragambya ariko kwigaragambya ntacyo bimaze ,gusa Leta niba ishaka umusaruro mwiza kuri abo bantu igire icyo ikora muburyo bwo gutabara abanyagihugu kuko uko uragiye inka niko iguha umukamo.ikindi nibaza iyo bajya gushyiraho nkariya mafaranga ntabwo baba babitekerejeho,jye mbona ibi ari uguhuzagurika mu milimo kandi ingaruka nini ziza kumuturage.
Ngo azagura imiti n’ibindi nkenerwa? ese iyo ibitaro biguze rouleaux de comresses ,seringues,fil catgut…eau distille n’ibindi byinshi,nyuma ngo mutuelle ntibyishyura kdi wareba acte wakoreye umurwayi yo yishyurwa ugasanga harimo igihombo kumavuriro,ahubwo ngo bakatwe azagura imiti mugihe ariwe wahombeje henshi.Ibyo yavuze njye ntagaciro nabihaye kuko na MUZEE wacu ntiyakwemera ko abantu bagira umutima mubi.
Icyi Cyemezo ni kiza cyane ahubwo iyaba bari bagifashe no mu bakozi ose ba leta usibye abarimu ahubwo bo bakongererwa agashahara, ubundi bakagabanya mituelle de santé. Bravo minister rwose ubundi bahembwaba menshi cyane
customer care zisabwa kugira mu bitaro ntabwo zijyanye na gato nizo salaire
mubitekerezeho neza rwose.
ibyo byo hari hamaze kuza akajagari mu kwiha amaprimes mu bitaro kandi ugasanga abamédecins n’abayobozi aribo bayirundanyaho abandi bakozi bakajugunyirwa uduke dusigaye kandi bose bafatanya kuyinjiza. uzakore igenzura nko mubitaro bya Ruhengeri aho médecin ahabwa primes zirenga 350.000fr naho les paramedicals et les infirmiers bagahabwa PBF gusa nayo hari igihe yamaze amezi agera muri atandatu batayihabwa.Rwose Ministre arashishoza kuko nubundi habagamo kwikubira kwa bamwe kandi ibitaro hanyuma bikabura imiti muri pharmacies z’ibitaro
aya mafrg uvuga bahemba abaganga ba ruhengeri urabeshya.nanjye ndahakora twese tubona prime nta bayibona ngo abandi bayibure,gusa ntituyinganya nkuko tutanganya amashuri ntitunganye n’imishahara,niba ushaka prime y’abadocotors uzagende wige nuzana doctorat bazayiguha,wisebanya rwose
hi,nukuri iyi nkuru ni poor mujye mutohoza mumenye ibintu uko biri.Ntabwo PBF y’abakozi bo kwa muganga izakorwaho na busa ahubwo hospitals zihaye guha abakozi ama prime y’inyongera kuri salaires na pbf niyo agomba kubihangarika ayo agakoreshwa mu kugura imiti, ibikoresho etc.Ba directeurs ba hopitaux mukwiye gusobanurira abakozi ibyo minister yabandikiye.
inkuru nayo ivuga ko muri source 3 z’umushahara w’umuganga:prime itangwa n’ibitaro,PBF yoherezwa buri mezi 3,umushahara hazavaho gusa prime.
tanga igitekerezo wabanje gusoma inkuru neza uyumve.
urakoze
Kubaka biragora ariko gusenya ndabona byo byoroha!!!agahimbaza musyi kajyaho kubera impamvu nyinshi kandi ntaho kataba.Akazi kenshi,Risque na stress umuganga agira mbona kadahagije ahubwo kongerwe.
MBABAJWE NUKO MWONGEREYE AKAZI INTEKO NGO IBYIGEHO KANDI HARI IBINDI BYO GUKORA ,WAKIZE KUKIBAZO CY’IMBOGA ZURIJE IBICIRO KANDI ABANA BWAKE ISHOBORA GUHITA YIYONGERA KUBERA IMIRIRE MIBI ,IMISHAHARA YIHARIRE MIFOTRA NAWE UTEKEREZE UBUZIMA
MUTUBABARIRE MWERE GUCA MUGAGANGA AMAZI MUGANGA,MURABIZI NIWE UFITE MUSHINGANOZE ABARWAYI BYUKURI AFITE MUBIGANZABYE AMAGARAYABANTU.NONENAYE NTIMUYAKOMEZA NGOWE AZAKOMEZA AYABANDI ICYOCYEMEZO MWAFASHE NTABWO GISHIMISHIJE.
kugabanya umushahara w’ umuntu, kandi akazi kakiyongera ntibyumvikana.MINISANTE yongere ibitekerezeho, cyangwa se bashake akasimbura
ako gahimbazamushyi. Abaganga bari mu bantu bavunika.
Ko bigoye kugabanyirizwa umushahara! Abawugabanya barebe n’ ibiciro ku isoko!
Mwo gaheka mwe, rwose mbagire inama ya kigabo ntimugakinishe igifatiye ku mibereho ya muntu
Iki cyemezo kiramutse gifashwe ubuvuzi bwacu bwamera nk’ubwo muri Congo, aho umuganga yisabira umurwayi ruswa kugira ngo amuvure. Ndabivuze niba bikurikijwe hazaba ruswa ikomeye, abatishoboye bazapfa buri musi. Service de qualite ngo bye. Abaganga baziba ibikoresho by’amavuriro bajye batanga rendez-vous iwabo mu rugo. Abashoboye nibabigeze kwa Muzehe. Ese harya kuko umuntu bamushyize ku butegetsi azajya yica abo ayobora byemerwe kweli? Ibi bigomba guhinduka. Iyi leta nidafata responsabilite ku byemezo bifatwa, bizagira ingaruka mbi nyinshi. Nzaba mbarirwa.
abaganga bakora akazi gatandukanye n’akabandi bakozi,kuko bagira exposition ku ndwara zitandukanye,bakora amazamu,bakora week/end…..,ku buryo ku masaha 45 umukozi akora ku cyumweru,bo bakora menshi.abishimiye ko bagabanirijwe ama frg nibitegure kuzakora iyo mirimo irengaho,naho ubundi uza ujya kwa muganga usange byarazambye
muraho?mudufashe cyane mukemure ako kabazo katararenga inkombe.mutubwirire minister aturwaneho cyane cyane mukudusinyira licence ziratinda cyaneeeeeeeeeeee.ibindi byo nabaye nkikiragi
NDAREBA MINISITERI Y’UBUZIMA ITANGIYE GUKORA AKAZI KAYO NEZA. KUBERAKO NTAGO BYUMVIKANA DIPLOME ZIRASA KANDI ZIRANANGANA,AHUBWO MUGIRE VUBA KUKO ABANDI BARI BARARENGANYE NI UKUVUGAKO BIMAZE GUSUBIRWAMO NEZA,ICYO CYEMEZO CYATECYEREJWEHO BIDASUBIRWAHO.MURAKOZE KANBDI IMANA IBARINDE.
njye ndumiwe uyu muyobozi aranyumije pe aho kuzamura aramanura ndabona akwiye kumanuka akegera abaganga akamenya ibibazo bafite si no ya customer care twagayaga yo kwa muganga irasubira ibubisi
Ndumiwe pe!Ngo bagabanye?Cg nsomye nabi?Aha!
Njye maze gusimbuka kwandura HIV inshuro 3 zose kubera kwitanga mukazi ntabara.Nararaga ndira mfite stress ntakirya nibaza ukuntu maze kwandura.Gusa Imana ishimwe sinanduye.Ubuse naba nirirwanye umutima mubi w’ibibazo by’urugo,by’abarwayi….Nzakora neza nte ako gahimbaza bagatwaye?Mwirinde baganga mukunde abanyarwanda!H.E wacu arahari.Aha!Ahubwo se mwabantu mwivuza mwe mubona icyo umuganga aba yakoze ubishyize mu mafaranga wabona ayo umuha?Koko? Santé turayizamuye igihugu kiramenyekanye none turituwe! Reka niruke njye kwizamu muzaba mumbwira ma.
ni danger.twarumiwe gusa kandi nawe bikubayeho wakumirwa.
Narumiwe ngo bazayagura imiti n’ibikoresho harya imodoka za gitifu babanje kugabanyirizwa igihembo kandi nibwira barayihaye ushaka menya nta nimisoro bazitanzeho none Dr agiye kurushwa na gitifu dore ko iby’i modoka byo bitabareba
vraiment njye ndunva bibabaje pe!!!! sindumuganga ariko icyocyemezo ndunva baragihubukiye.none se icyonibaza iyomiti igiye kugurwa ubundi yatangirwaga ubuntu!!,cyangwa murwanda hageze crise economique!!!.cg ni imishinga yafashaga MINISANTE yahagaze, we need to know more a bout this, tnx.
kandi imiti myinshi mu rwanda bakoresha nimfashanyo ziva hanze?? imiti irahenda!! usibye no kugabanya, naho abaganga bakorera ubuntu ntabwo u rwanda rwabona ammafranga rugura imiti ikwiye abarwayi!! so aba bategetsi rero bashobora kuba bafite ibibazo nuko mu muco wacu iyo bicika uryumaho?? aho abazungu ntibaba barabakupiye izo mfashanyo?? kugabanya amafranga ntabwo bitangaje, ariko rero mugerageze muvugishe ikuri ikibibatera kugabanya ayo ma franga!!
Sorry friends ntegereje umwanzuro wanyuma wa H.E, nizeye ubushishozi bwe kandi bureba kure! naho ubundi ntihagwe pe! imana idufashe kwisi! Kuko najye nkora muri servce médical! Izamu ndarizi, sha muzabaze uwanyweye ARV suite a une piqure accidantelle d’un PVV! Ubwose azi isereri ARV zitera!. Ajye abanza agishe inama abagenerwabikorwa di! Cyangwa abaze prezida wa SENA ! Cyangwa richard SEZIBERA aba nabo kugirango bagere aho bari hari aho banyuze! Bakoze CV nziza! Courrage kuri bagenzi bange bakunda umurimo w’ubuvuzi! Cyane cyane abazamurara crachat muri crachoire bifashishije anse de platine! Ngo nta TB tuzarwara ra! Ntiducike intege kuko bibaye ngobwa twanakorera ubuntu! Mugihe igihugu kiri mumage! Only H.E have last decision!
Ntabwo byoroshye tujye dusubiza amasomo inyuma tureba ibintu uko bimeze;
1. inscription muri kaminuza y’u rwanda i butare bajya kuyivana kubihumbi 7000 bakayishyira kuri 21000 baravuze ngo bagiye kugura ibikorosho.
2. ejo bundi bakuraho bourse y’abanyeshuri motif kugura ibikoresho
3.amafaranga y’abaganga kugura ibikoresho haragazwe!!!!!
Ministri yabisobanuye neza , abanyamakuru bari babyumvise ntabi, ntabwo abaganga bazagabanyirizwa umushahara. namwe nimubyosomere aha:
http://www.newtimes.co.rw/news/index.php?i=14935&v=211&t=Press%20Statement:%20Clarifications%20of%20Health%20Sector%20Remunerations
Perezida wa repubulika ,utangibisubizo byibibazo byinci ;kemura nikibazo cya Binagwaho,agiye gusuzuguza abaganga nakazibakora
abaganga mwihangane twiganye secondaire mundusha mwiga medecine muri université njyewe niga ulk sociologie nkorera ong kdi mpembeshwa igitiyo kdi amafranga nyatwara mu kadeyi.la vie n’a pas de formule!
Hanyuma abandi mwiganye nabo mukorana muri iyo ONG ? Iyo nikimwe nuko abakize benshi batanakandiye muri primaire!!!
minister!!!!uuummm!!kuki wica ibintu ubizi
kuki wemera ko mbene nkibyo bibaho?
uzi ukuri just apply it this is nonsense.
uwaguha 99000 or 200000….ngo uzinduke uvure ubeho ufashe numuryango wawe nurangiza u saving for ur children education!!!u know the truth
u rwanda nti rwagasubiye inyuma mumishahara kuko tujya in 2020all it should increase,naho ubundi akazi karakunaniye.jya wumva speek za HE Paul,2020 IS prosperity(increment) not decrement.tkx
iyi decision si iya mbere Madam afashe idahwitse erega yarabanje yirukana ONG zafashaga syteme de sante ngo turihagije …yirukanye PAM ngo na Malnutrtion tugira mu Rwanda,yirukana San Francisco,ICAP,Maryland,Colorado UNiversity yafashaga Faculty of Medicine …zari pret a renouveler amacontract none agiye ku bakozi sha sinkora mu buvuzi ariko tujya ku bitaro tuzi ukuntu bakora badasinzira …Mana fasha u Rwwanda rutaba nka Zaire
nyamara abantu bumvise nabi Minister ntuyagabanije Salaires ahubwo yabujije ibitaro byongera za primes ziri en dehors ya pbf na salaire kuko byakorwaga muburyo yise: INCORDONETED:
Namwe nimwisomere:
REPUBLIC OF RWANDA Kigali, March 16, 2012
MINISTRY OF HEALTH
PRESS STATEMENT
Clarifications of Health Sector Remunerations
The Minister of Health Dr. Agnes Binagwaho would like to make clarifications on some on-going and misleading media reports stating that the ministry has cut salaries for some staff within our health facilities including Doctors, Nurses and Midwives.
While we remain mindful of the great value and contribution that health care providers render to our people across our country, the Ministry of Health is also at the same time mandated to ensure that rules, regulations and guidelines adopted as a Government are adhered to within the sector.
In light of the above, the Ministry of Health recently issued a circular instructing District Hospital Directors to follow Public service regulations that provide guidance on the approved Salary structure for our sector.
Normally, Health professionals draw a net pay from Government that is supplemented with a ‘Reward-for-Results’ or Top-Up mechanism, known as Performance Based Financing (PBF) that was approved by Government as a motivation for the Health sector to go an extra mile in producing positive results. This extra package (PBF) is received across the board and is mainly tagged to results.
However, it has been noted that in addition to the Government remuneration and this PBF, hospitals have been using internally generated revenues to again issue another additional top-up onto their Net take home in an uncoordinated manner.
These internally generated hospital revenues are not supposed to be used for any top-ups but rather should be spent on improving the quality of health care services like acquiring more equipment, maintaining infrastructure and ensuring that more basic needs are available in health facilities.
In addition, the issued circular reminded management of District hospitals to harmonize and align Net Take home for health care providers paid under project resources to those under the Civil Service structure. This is to avoid any disparities that could create a feeling of unfairness among clinicians and other health care providers.
However, in light of the above, we are mindful of the great work done by some health professionals in remote areas for which the Ministry is currently working on a mechanism of how to reward them. The Ministry of Health is also collecting data on different practices used in all health facilities for proper analysis in order to come up with a harmonised and balanced incentive system.
Once again, the Ministry of Health is mindful of the great contribution done by cadres of this sector, for which we attach value. However, the above decision was taken to stamp out inequality and ensure a harmonised remuneration structure for our sector.
Dr. Agnes Binagwaho
Minister of Health
Republic of Rwanda
wowe uvuga ngo ministry ntiyagabanyije salaire ushoborakuba utazi systeme de salaire uko imeze muri sante … salaires ya medecins ni 229000 frws + pbf 15000 a 50000 =244000 a 279000 ku kwezi iyo pbf iza rimwe mu mezi 3 iyo yabonetse please,dushatse twanareka kuyibara kuko iza maximum nyuma ya 3 mois ari 150000 mu bitaro bigira abarwayi benshi nka ruhengeri abandi pbf ni hagati aho .ibitaro rero bikoresha amafaranga byabonye kugirango bibashe kubona abaganga bitabujije ko service zindi zikomeza gukora n iyo miti irimo,ahenshi les hopitaux bari entre 450000 et 500000
va muri ministeri uze uvure nk.abandi kuko nawe uri docteri.cyane ko ari nabake mugihugu.dukeneye kumenya umushahara wawe nka docteri.
irinde kuvuga umuyobozi wawe nabi ibyo ntibikureba
Yewe ni akumiro ubuse za impayes za Credits twafashe tuzazishyura iki?Agahinda ntikica kagira mubi
najye nkurikije ukuntu ubuzima burikugenda buhenda ahubwo numva bagomye kubongerera naho uyu mugore ngo nabayagabanye, ubusewe aje hano IKIRINDA bakamuhemba kuriya yahaguma iminsi ingahe??? ahubwo systeme de snte arayangije. abaganga ukuntu twabemeraga haba UNR na KHI.gusa bagiye kujya batera ibiraka mubikorera kugiti cyabo muri leta bahinyuze gusa, kuko ariya frw ntiyagutunga ngo urihire n’umwana ishuri. gusa H.E natangirire hafi inzira zikigendwa,ariko nawe yaragowe ariko ajye yihangana niko gukorana n’abantu bakomeye mumutwe bigenda,uwambere ngo motos zive mumugi wa kgl,undi ngo agahimbaza musyi kamuganga gakurweho kandi amaze iminsi yumva ibiri kubera muri Kenya. ahaaa nzaba mbarirwa ngembona aho kugabanya aya muganga urara abaga abarwayi ijoro ryose bagabanya aya abadepite birirwa bicaye munteko bamwe banasinzira.
Ariko uyu mumama bite bye ko imiyoborere ye iteje impagarara muba nyarwanda!!, gusa nge namutinye aho arahira muruzungu mwambere hano murwanda, nabonye ko ari ntahegahezwa, kereka IMANA yonyine nimukiza abanyarwanda cg H.E Paul akareba ahandi amwohereza hakirikare, buriya oyo bazana BIRUTA mri MINISANTE ibi byose ntibiba birikuba we azi imvune ziba muri district hospitals. gusa banya rwanda muhumure abaganga buriya bagira deontologie ibemerera nogukorera ubuntu mubihe bikomeye gusa bakabanza kubisobanurirwa neza, naho ubundi iyomiti abarwayi bazayiha da!! ibyobikoresho nabyo bizikoresha aho bukera!!.” MANA fasha urwanda tuzineza ko urukunda ntabwotwavukiye kubaho nabi dukureho uwo muvumo” ubu tugiye kongera kuvurwa nabi nkambere!!!.
oya wangu reka tubitege amaso harigihe yakwivuguruza arega nawe n umumyarwanda nuho ubundi twahashirira
niko se mwo kabyara mwe uyumuyobozi ayomafaranga avuga uwayamuha abana be biga muri amerika babona minerval? HE dutabare nahubundi minister health arayishe pe yibuka ko abaganga batagira conge cg weekend igihe abandi baba baryoshya?
Ahari ndacyeka turi gusoma nabi! Mme Minister nashyire mugaciro arebe uyu mushahara nibiciro byiyongera umunsi kuwundi maze atubwire ariwe uyahabwa uburyo yayasaranganya akaba yamutungira urugo,abana,gukodesha inzu,transport,imyambaro,ndetse tutibagiwe nayishuri doreko arubishoboye yakwiyigira ibindi ibi akabiharira Dr.
birenze ukwemera !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
musenge cyane
Ariko se mwaretse umutete abantu bahebwa 40000 ntibatunze ingo zabo,kd nabo bavunika???gusa bazatinda kubimenyera ariko bazabaho kuko nabandi babayeho nabi.
erega wagira ngo baciye inka amabere,nikigaragara abaforomo ntibari bakimenya umurimo wabo,gera ku MUHIMA usanga abarwayi baryamye babuze ubavura,kumbi abaforomo barikwiganirira cg ntibabone ko ari umuntu ubabara,gera CHUK,ubabara utaka baguhe radez vouz ya 2013 DEC,gera MASAKA umunsi wa 1ufata umurongo nabwo wiriweho,umunsi wa2 ukabonana na muganga nabwo wiriweyo akakwandikira imiti nabwo atagufashe ibizamini waba ufite mituel ntibaguha umuti uri hejuru ya 700,iyo uhari bakubwira ko udahari ugure hanze,abarwayi barara hanze kuri barza kuko batabonye abaganga bakareba amafranga ya transport bagiye gukora kd batavuwe ejo ngo bazagaruke bagahitamo kurara hanze.BANYARWANDA BA NYARWANDA KAZI NI MUSHYIRE MU KURI IBI MURABONA ARI IBINTU???K uki mutanenga imikorere mibi yaba foroma Ariko mukikoma Minister??
aha mumenye ko nabari munsi yuwo mushahara bahari kd benshi
ICYIFUZO:Nuko iki cyemezo cyazagera henshi mubakozi bareta bakongera abarimu bo baduha ubwo bu menyi
THANKS
bigararagara ko umeze nkaho wishimye nyamara ibyo uvuga ntago bisobanutse?Utekereza ko batanga rdz yakera ari ukubika akazi cg ni uko abantu baba ari benshi abitaho ari bake?Ikindi kuba hari abahembwa make ntabwo bivuga ko bagomba kugabanya ahubwo bakongerereye abantu kuko ibiciro bizamuka buri munsi?Kdi uwo uhembwa murongi ine akamuhaza nawe byazamugeraho agasigara kuri20?Reba ikibazo muri rusange kdi urebe nukp cyagombye gukemuka muburyo burambye tureke kwishimira ibibazo bitera ibindi byitwa ngo byakemuwe?????
sha aca blague, watakaga rendez-vous ya 2013 ubu ni iya 2015. ariko wari wagera aho babyaza ng’urebe amaraso abantu baba bivurugutamo!! amabyi, ibikororwa!!!!!!! sha sindumuganga ariko nabanye nabo! kariya si akazi noneho ugerekeho kumukata!! ikimbabaje n’uko aho inzovu zirwaniye ibyatsi bihababarira! ngaho kwijoma umaze kuvura umuntu uri HIV positive bakarya ibinini!!!!!!! sha tubitege amaso
Ni musenge Imana izamubakiza nkuko yakijije abanyeshuri bakaminuza igihe hari umuyobozi wigeze kubimisha bourse,nimuhumure rero Imana izabarenganura bitewe n’imirimo yanyu mukora.
mwihangane bibaho!
ngo azagurwa imiti? itangwe na bande? ko nabo bagiye kuba abarwayi b’ubukene!!
Iyo nkuru yo gupfusha abana bake n’abagore babyara mu karere nanjye nayisomye. Ikibabaje nuko ibyo byatanganjwe na Ministre ubwe,none igihembo yahaye ababigizemo uruhare kirababaje.
Minister Mumureke ahari akeka ko ariwe muyobozi wenyine, ese we buriya amafaranga ahembwa uwayagabanya yamera ate? Yaba yarazi ko abaganga ari bake bagomba kubahwa kuko umurimo bakora uragoye, Noneho bamwe bicaga akazi batarahembwa urusenda. Minister ntabwo warebye kure ariko uruwo kuvuguruzwa ku bw’icyemezo wafashe.
wowe uvuguruza Minister nkande sha? ntaho waba utandukaniye na Alphonse byunga
ubu tugiye kuvurwa nabi kubera igitekerezo cy’umuntu umwe koko? perezida wacu ko tuzi twese ko utabikunda wadutabaye twe twivuriza mumavuriro yo muturere! mwabasubije amafaranga yabo ko n’imiti twari dusanzwe tuyibona!.
Ese ubundi bibaho ko umuntu agabanyirizwa umushahara yari agezeho? Abazi amategeko mwatubwiye.ubundi se singirango ibikoresho byinshi byo kwa muganga abba ari imfashanyo? none ayo niyo azabigura? ko batwatse bourse, haba hari ibikoresho bishya byageze muri za kaminuza? Mana we ni wowe wenyine twebwe biraturenze.
Njye nalinzi ko,umushahara wongerwa aliko ntabwo ujya ugabanya. Aba ministre bafite umushahara utubutse,nibo bakwiye kugabanya kuwabo niba bashaka ayo kugura imiti.Ministre waba kozi nagire icyo atangaza nawe.
si abaganga n’abaforomo ahemukiye gusa ni igihugu cyose. ARIKO ABAMWEGERA MUMUTUBARIZE: UBWO ABANDI BA MINISTRE BAMUBANJIRIJE BAKABYEMEZA ABAGIZE ARABAGAYE ESE KO AYO MA FRANGA MINISTERI Y’ABAKOZI N’IYA FINANCES KO ZITARI ZARAGARAGAJE KO ATEYE IKIBAZO? IBYO BIKORESHO SE BIZAGURWA BURI KWEZI? NONE SE CAMERWA YARANGURAGA IMITI YABINANIWE?NTA YINDI SOLUTION YARI BUBONEKE? IHITAMO KUTWICA?NIMUDUSOBANURIRE NAHO UBUNDI ICYEMEZO MINISTRE YAFASHE CYABA ATARI CYIZA. CYANE CYANE KO TWARI TWEGEREJE INTEGO Z’IKINYAGIHUMBI 2015 DUKORA NEZA NONE ABISHUBIJE INYUMA.
nubundi se ko ayo mafaranga yitwarirwaga n’abamedecins gusa.urugero ni nko ku bitaro bya Muhororo.
Mubyukuri ayo mafaranga yo kugura imiti yagatanze abakozi bose kuko ntabwo ari abaganga bireba gusa kandi ni menshi cyane nyakubahwa mwabyigaho
Ndizera ko inama yatumijwemo abaganga ku bya prime bazatekereza ku ngaruka zizaterwa no gukuraho agahimbazamusyi. Ntabwo imiti ibura ngo nuko twafashe prime. Aho babura ayo kugura imiti kazakurweho.
Ahubwo Njye nkora nka mwe, ariko n’uburyo ayo mafaranga y’umurengera mwihemba(Kuko ni mwe muyobora Hospitals); nta tegeko na rimwe ribyemera. Ahubwo nk’uko bishyuza abibye Leta; bakwiye no kwishyuza bayafashe bose.
MERCI
IKI CYEMEZO GITUMYE NIBAZA IBINTU BYINSHI…NUMVA NGIZE UBWOBA. IBIPIMO BY’UBUKUNGU DUHABWA BIVUGA KO UBUKUNGU BW’URWANDA BWIYONGERA CYANE KU GIPIMO KIRENZE 7% KU MWAKA.
NI GUTE SE NONEHO INGARUKA YA MBERE Y’IRYO ZAMUKA RY’UBUKUNGU IBA IKURWAHO RYA BUR– USE KU BANYESHURI N’IGABANYUKA RY’UMUSHAHARA WA MUGANGA.
NJYE SIMBYUMVA PE.
Kuringaniza abakozi bakora mu buvuzi nibyo, kuko mwese muvuga mwirengangiza ko abaforomo bo mu ma Centre de Sante nabo bavunika kandi bagahembwa uriya mushahara Minitre yavuze. Niba habaye ho kongera imishara hose bibe kimwe. Ibyo kwikunda ngo mutangire kuvuga ko Minister yaciye inka amabere sibyo na cyane ko umushahara ugenwa na Leta batawugabanije.
Ubwo se iyo mwabonaga A2 wo muri Hospital arusha umu A1 wo muri C.S mwabonagako atari ikibazo kandi ahanini abo mu ma Centre de Sante bavunika kurusha abo muri Hopital.Najyaga gushima iyo mwashigikiraga kuzamura n’abo bandi mukaringanira, naho ubundi ni ukwikunda cyane.
Nangwa nawe uvugiye n’abo mu ma Centre de Snte. Kuringaniza nabo nibarebweho nabo bahabwe umushahara ungana n’uwa bagenzi babo bakorera mu ma Hopital kuko umwuga ni umwe.
Ahubwo Njye nkora nka mwe, ariko n’uburyo ayo mafaranga y’umurengera mwihemba(Kuko ni mwe muyobora Hospitals); nta tegeko na rimwe ribyemera. Ahubwo nk’uko bishyuza abibye Leta; bakwiye no kwishyuza bayafashe bose.
NIBA ARI UKONGERA AMAFARANGA NIBAREKE TWESE TUYABONE. NGAHO MUZAJYE IN DISTRICT HOSPITALS, FOR EXAMPLE ZO MURI RUSIZI; MUREBE KO ABATARI GENERAL PRACTITIONERS KO AMARIRA ATAGIYE KUBICA. Agafaranga kabonetse izo ngirwa baganga inyinshi zifashwa n’ABAFOROMO nizo ziyigabanya, ngizo imodoka zo kugendamo, za Communications,etc. Ahubwo minister azashyireho ubugenzuzi burambye, nibiba ngombwa hospitals azihe ORDINARY MANAGERS kuko Abamedecins bo ni ibisambo kabuhariwe. Ubwo se formation zidashira bahoramo, ntibaza ukagirango bari bagiye KURYA NO KUNYWA GUSA.
Ese ubwo abapramedicals bo ko bicecekera mwibwira ko nta kazi bakora.
Again, ntimurenganye Honorable kuko twe abakora kwa Muganga nitwe twatanze ibi bitekerezo.
AMAHIRWE KURI TWESE.
abaganga baravunika rwose bagira nakazi kabi ariko rero umuyobozi yabakabirije rwoae kuhukata 1/2 cy’umushahara wose ese buriya kuki batareba nariya mafaranga ahabwa abasinateur n’abadepite ko nayo arimenshi kandi ntakazi kenshi bagira rwose abaganga bihangane nabo bari barabahaye menshi ariko bibaho
mukome urustyo ni ngasire murareba kubaganga batita kubarwayi mugerageze mwegere abaganga(docteur bavura indwara zisazwe ku bitaro bya polisi usanga abarwayi birirwa bategereje umuganga umwe hagashira ,amasaha 3 yose umuganga ataraboneka ,harya nkuwo ahebwa ayiki? birababaje ,aba docteur bita kubantu cyeretse muri gyneco na maternite ariko abandi abarwayi barumiwe ,umuntu nkuwo ntakwiriye gukora mubitaro nkabiriya rwose byabayobozi muzamugire inama cg mumwirukane.
Muraho neza Banyarubuga, muraho neza Basangirangendo,
inyandiko zanyu ziteye ubwuzu kandi ziraryoshye peeeee. Buri comment ndayisoma nkongera nkayisomaaaaaaa……
TRUST. Honorable Dr. Agnes BINAGWAHO yikundira cyane kariya kajambo. Na njye ndagakunda, ariko nsanga “TRUST” atari imvukano, ahubwo ni ikintu umuntu agomba guharanira. Ntabwo abantu umuntu ayoboye bazamwizera iteka, hariho igihe bazashobora gutakaza ikizere!!!
Ni ngombwa rero kuganira tukaganiriza, ni ngombwa kwihangana tukihanganira abandi. Ni ngombwa gusobanura tukisobanura: Rimwe, kabiri ndetse gatatu…..
They call it participatory approach!!!!
MANAGEMENT. No matter the explanations. No matter the rationale. This decision is wrong. Absolutely wrong…..
Simply put: This decision is wrong because it is a ko-criterium for motivation. IT KILLS MOTIVATION.
Especially in such a sensible sector of national survival. Yes the “Health Sector” in Rwanda is a matter of SURVIVAL. Health is more than an economic factor. Here we need highly skilled, high performing and highly motivated professionals. Please no joke about this….
REMUNERATION. It would be wiser to frozen the salary at the present level. But never, never, never shorten it, please. For such a draconian measure, there is no need, no emergency!!!!
UMWANZURO. Jyewe nikundira imbuga za internet, kuko nsanga harimwo demokarasi nyakuri. Ndangije nongera gushimira buri wese wavuze, buri wese wasomye ibitekerezo byatanzwe kuri iki kibazo.
Nizeye, ko iyo comments zifite ishingiro zirijyana, zikiherekeza zikigeza i NYARUREMBO, i Nyarurembo kwa Ngabo y’isonga, akaba Murengera-Mpfubyi. Yewe, jyewe Ingabire-Ubazineza, mwene Mulinda na Nyirarukundo, nemera mbikuye ku mutima ko igitekrezo kiza kidakenera ubuvugizi, ntigikenera umuherekeza……
Ariko*Ariko*Ariko. Ndabivuga mbisubiramwo: Iwacu i Rwanda tugendera muri DISCIPLINE. Iwacu i Rwanda tuzi kwihangana no kwihanganira abandi, tuzi gukomeza umutsi. Iwacu i Rwanda: “Inkono ibize nabi tuyima ifu”. Mama wararaye, mama weeeeeeeee!!!!…..
Murakoze muragahorana Imana.
Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza.
Yesu ashimwe benedata?umva mbabajwe niyinkuru yababaganga minister rwose ibibintu mwakoreye aba baganga birababaje,njyewe ntabwo ndi umuganga ariko natekereje byinshi nkurikije uko ubukungu bwigihugu cyacu buhagaze ntabwo jye ubwanjye nahangara kwishimira ko abaganga bakatwa frw yabo bayabaha ntabwo babanje gusaba abanyarwanda ibitekerezo ubu uko bimeze nuko umuganga wese yaba abakora muri centre de sante cga muri hop mubahembe neza ahubwo muzamure imishahara yabo kuko bakora akazi gakomeye cyane kandi nukuri kabi bahuriramo nimpanuka zitandukanye, minister buriya ufite credi ukabyuka mugitondo wagera kukazi nyakubahwa akabahamagaza igitaraganya ngo nimuze munama mukumva arababwiye mwese ngo frw mwahembwaga agiye kugabanywamo kabiri ntiwahita wumva ucanganyikiwe?buri buri muntu aba afite utubazo agomba gukemura kandi natwo ntiturangira niyo mpamvu usanga abantu bafite amadeni menshi mumabanki kandi banakora rwose abaganga nimubahembe bose bishimishije,uzajya afatwa nuko atakoze akazi uko bikwiye ajye ahita yirukanwa ariko mwekugabanya frw yabo erega buriya baba bafite ubuzima bwabantu mubiganza byabo rwose mubafashe mwibaca intege umuganga uwo ariwese uzajya afatwa nikosa uwo ajye ahita ataha,murakoze abanyamakuru badufashe bazatubarize nyakubahwa president ikikibazo cyabaganga nzineza ko azabaha igisubizo cyiza
Comments are closed.